Ibihwihwiswa: Leta y’u Rwanda yaba itegura ikinamico yakwita igitero cya FDLR

    Amakuru ahwihwiswa n’abantu bamwe atarabonerwa gihamya aravuga ko Leta y’u Rwanda, nyuma yo kuregwa gufasha umutwe wa M23 ndetse amahanga akanayifatira ibihano ayihagarikira imfashanyo, ngo yaba yitegura gukora ikinamico ngo cy’ibitero bya FDLR biturutse ku butaka bwa Congo.

    Icyo kinamico cyaba kigamije kwereka amahanga ko Leta ya Congo nayo ishyigikiye FDLR nk’uko Leta y’u Rwanda nayo yarezwe gufasha M23 cyangwa kwerekana ko MONUSCO n’ingabo za Congo zananiwe gucunga umutekano wa Congo ku buryo FDLR yidegembya ikagera aho igaba ibitero mu Rwanda. Ibyo ngo bishobora guha Leta y’u Rwanda urwitwazo rwo kwinjira muri Congo ngo rukurikiye FDLR.

    Ahavugwa ko hashobora kuba icyo kinamico ni mu karere ka Rusizi kabangikanye n’umujyi wa Bukavu, ibi bikaba byatiza umurindi ingabo za M23 bivugwa ko ngo zatangiye ibikorwa byazo mu gace ka Warungu muri Kivu y’amajyepfo aho abasirikare benshi bahoze muri CNDP bamaze iminsi batoroka bagana. Ngo muri ako gace ubu hari ingabo za MONUSCO n’ingabo za Congo nkeya kuko inyinshi zoherejwe muri Kivu y’amajyaruguru guhangana n’inyeshyamba za M23 zugarije umujyi wa Goma.

    Birabe ibyuya!

    Marc Matabaro

    Comments are closed.