Ibihwihwiswa:Bataillon y’abasirikare b’u Rwanda i Kinshasa kurinda Francois Hollande

    Amakuru atangazwa n’urubuga Kongotimes aravuga ko abasirikare 2 bo mu rwego rwo hejuru b’abanyekongo bamaze kwemeza ukuza kwa Bataillon imwe y’ikubitiro (élite) ifite ibikoresho bihagije y’ingabo z’u Rwanda i Kinshasa, ngo igomba gutera inkunga ingabo z’ikubitiro z’abafaransa kubahiriza umutekano wa Perezida w’ubufaransa n’imigendekere myiza y’inama y’ibihugu bivuga igifaransa (francophonie) izabera i Kinshasa.

    Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko abo basirikare ba Congo bavuze ko hari abasirikare amajana n’amajana b’u Rwanda bamaze iminsi 4 binjira banashinga ibirindiro muri Rutshuru bagiye gufasha ingabo za M23.