IBIKORWA BYA FPR-INKOTANYI MURI IBI BIHE HITEGURWA INGIRWAMATORA Y'ABAYOBOZI B'IBANZE BYABA BIGAMIJE IKI? FPR IRIMO GUHATIRA RUBANDA ABO BAGOMBA KUZATORA

Ubusanzwe abanyarwanda tumaze kumenyera ko . iwacu amatora atangira haramaze gutangazwa abayatsinze. By’umwihariko ndashaka kuvuga ku matora y’abagize inzego z’ibanze arimo gutegurwa hano mu RWANDA.

Byakunze kugaragara ko abatorerwa kuyobora izo nzego badashyirwaho na rubanda nk’uko amategeko abigena,ahubwo bashyirwaho n’inzego ziri hejuru yabo,aho umuntu akaba yibaza niba abo bategetsi bagiyeho kuri ubwo buryo bashobora gukorera abaturage cyangwa bazakorera ababashyizeho.Aha njywe mbona igisubizo aruko abantu bagiyeho kuri ubwo buryo bazakorera ababashyizeho kurusha uko bakorera umuturage kuko baba bafite ikizere ko rubanda ntacyo izabakoraho kuko bahagarikiwe n’ingwe {uwabashyizeho}. Ndatanga ingero kugira ngo hatagira uwumva ko ibyo mvuga bitari ukuri. Mu matora y’abakuru b’imidugudu aheruka mu mudugudu wa kangondo ya 2 aho ni mu kagari ka Nyarutarama umurenge wa Remera,akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali abaturage b’uwo mudugudu bari bahisemo umuyobozi w’umudugudu witwa MURARA ETIENE nyamara ubuyobozi bw’umurenge butamushyigikiye ndibuka ko bagerageje kwica amatora kenshi ariko abaturage baba maso birangira atowe,nyamara ubuyobozi bw’umurenge wa REMERA ntibwahagarariye aho kuko bwaruhutse bumukuyeho.

Muti byagenze bite? Mu gihe gito batangaje ko MURARA ahagaritswe by’agateganyo ariko ntihatangazwe impamvu ahagaritswe, hahise hatangazwa amatora igitaraganya yo kwimika umusimbura aha bashakaga gushyiraho uwitwa HABYARIMANA GERARD. Abaturage byarabababaje cyane basaba umuyobozi w’umurenge KAYIHURA CALLIXITTE kubasobanurira icyatumye yeguza umuyobozi bitoreye icyo gihe umuyobozi ntacyo yasobanuye ahubwo yahise ahamagara police uwagize icyo abaza wese arafatwa yicazwa hasi ubwo bimika uwo bashaka barangije bamwe barabarekura basigarana uwabajije mbere baramutwara bamumaza kabiri muri mabuso{mwumvishe} baramurekura. Uwo wari wimitswe ku ngufu birumvikana yarabibonaga ko abaturage batamwiyumvamo nawe yaritonze arabumvisha. Uwashaka andi makuru kuri ibyo yazahatemberera akibariza.Tugane ku matora ari gutegurwa mu minsi mike iri imbere ubu noneho haje uburyo bushya bwo gutegeka abaturage uko batora, aho hifashishwa abahagarariye FPR mu midugudu bakagenda urugo ku rundi bavuga muri aya magambo: “Tuje kubasura ngo tubamenyeshe n’ingamba twafashe, mbese ubundi mwaba mwarigeze murahira mu muryango? Aho buri wese atanga icye gisubizo n’uko bagakomeza ati mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka murabizi ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye kurangiza manda zabo ubwo rero nk’abayobozi b’umuryango twaricaye duhitamo abazatuyobora ubwo icyo musabwa nukuzareba uwo tugiye inyuma namwe mukadukurikira kandi abatazamwemera bazashake aho bohereza uwo wabo bashaka.

Ubwo wenda bazambukane n’uwo wabo bashaka bamujyane i Burundi abe ariho abayoborera niho bene abo batumva baba naho hano mu RWANDA ntibishoboka. Aha umuntu yakwibaza impamvu batareka rubanda ngo bagume mu kazi kabo kandi baba bazi ko amatora baba barayarangije. Ikindi niba mu bushishozi bw’umuturage ugaragaza ibintu uko abyumva ntibihabwe agaciro we ntibyamworohera atagiyeyo? Abanyarwanda tugomba guhaguruka tugashakira igihugu cyacu demokarasi, ubwigenge, ukwishyira ukizana, ubutabera n’amahoro kuri bose.

FDU-Inkingi Kigali Ville