Ibimenyetso byerekana ko Twagirimana Boniface yishwe cyangwa yashimushwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

1.Kuba yarakuwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu buryo budasobanutse asize amashumi ye (abo baregwaga hamwe bo mu ishyaka FDU-Inkingi yari bereye visi Perezida wa mbere)

2.Kuba aho yajyanywe muri gereza ya Nyanza i Mpanga harabanje gukurwa abari bahafungiye aribo Dr Niyitegeka Théoneste wajyanywe muri Gereza ya Nyakiriba i Rubavu, na  Mushayidi Déogratias na Col Habimana Michel bombi bimuriwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

3.Kuba umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo Directeur wa Gereza ya Mpanga, CSP John Nikono bari kumwe na Murenzi Aimable barabanje gusura aho bazamushyira

4.Kuba SSP Hillary Sengabo yarabeshye ko babanje kubara imfungwa bakamenyako yatorotse, ibyo ntibibaho mu magereza yo mu Rwanda.

5.Kuba kandi SSP Sengabo yaratangarije itangazamakuru ko Boniface Twagirimana na Murenzi Aimable basanganywe umugambi wo gutoroka, kandi bitarabayeho ntaho byigeze bivugwa byaba ari muri Gereza ya Mpanga cyangwa ya Mageragere.

6.Kuba nta nama n’imwe yakoreshejwe n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza ivuga kuri icyo kibazo, nk’uko byagenze kuri Cassien Ntamuhanga ubwo yayirokaga

7.Kuba urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutaragaraje aho banyuze batoroka n’ibyo bakoresheje batoroka nk’uko babigaragaje ubwo Cassien Ntamuhanga yatorokaga, bakerekana aho yaciye yuriye urukuta ndetse n’imigozi yakoresheje.

8.Kuba Umuyobozi wa gereza ya Nyanza yarahise yimurwa ikitaraganya, mu gihe hari n’abacungagereza babiri yasize afungishije.

Nyuma yo gusoma inkuru yasohotse mu kinyamakuru Veritas Info isa nk’ishinja ndetse inashinyagurira Boniface Twagirimana byatumye nandika izi ngingo ziri hano hejuru.

Ariko nanone nibutsaga uwanditse inyandiko yo muri Veritas Info niba atari gatumwa yagombye kubaza abafite amakuru nyayo bakayamuha aho gukwiza ibihuha bidafite ishingiro.

Ibyo nakosoraho uyu wanditse iyo nkuru ni ibi bikurikira:

Col Habimana Michel ntabwo yarigishijwe ahubwo yimuriwe muri Gereza ya Mageragere

-Aimable Murenzi yafunzwe mu 2007 amaze gushaka kwica Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira akamusiga ari intere yibwira ko yamwishe. Naho umunyamakuru Jean Léonard Rugambage yishwe n’uwitwa Nduguyangu mu 2010, icyo gihe Aimable Murenzi yari afunzwe.

-Iki uremeza ko Cassien Ntamuhanga na Callixte Sankara ngo bari muri Uganda!! Ese ayo makuru yo uyafitiye gihamya?

-Ntabwo uzi Boniface Twagirimana neza uzamubaririze bakubwire uwo ari we. Ese ko muri Uganda abakorera inzego z’iperereza z’u Rwanda batoratorwa buri munsi wibaza ko Boniface Twagirimana ari igicucu ku buryo agejejwe Uganda nk’uko ubivuga atakwitabaza inzego za Uganda akavuga ikimuzanya agasaba ko bamukiza ababa bamujyanye gutega uwo mutego?

Umusomyi wa The Rwandan 

Kigali