IBINTU BIKOMEYE NIFUZA GUKORA NDAMUTSE MBAYE PREZIDA W’ U RWANDA

Jabo Akishuli

Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe ndagarutse ngo twongere twiganirire tudaterana amagambo ahubwo twungurana ibitekerezo mu nzira itavusha,

Niyemeje kujya mubikorwa bya politiki ngamije kugera kubutegetsi kugirango nzabashe gutanga umuganda wanjye w’ibitekerezo n’ibikorwa bijyana nabyo ndi mu mwanya wabigenewe mu nzego zifata ibyemezo.

 Niyo mpamvu nsabye abasomyi kudatangazwa n’ikifuzo cyanjye cyo kuba nasimbura Paul Kagame kuko niyumvamo ubushake n’ubushobozi byamfasha kuyobora igihugu neza kumurusha.

Ntagitangaza kirimo rero kumva ko umunyapolitiki yifuza kugera kurwego rukuriye izindi zose,

Uwaba adafite inzozi nk’izanjye yaba abeshya rubanda cyangwa se atazi icyo ashaka.

Ubwo mubinyemereye reka ntangire ngira nti:

Gukoreshwa n’amarangamutima yaba ashingiye kurukundo-buhumyi cyangwa kurwango-buhumyi ni ubugwari ni ikigaragaza intege nke za nyiri ukuyagaragaza, 

Ibyo ntibikwiye kuranga umuyobozi ukorera cyangwa wifuza gukorera abaturage b’igihugu cye.

Ubuhezanguni bwa cyane buheza nyirabwo mu icuraburindi ry’ubwoba agirira mugenzi we abona ko hari ikibatandukanya nk’ibyo tubona iwacu bya hutu tutsi.  

Gukundana kw’abadahuje ubwoko sicyo cyangombwa icy’ingenzi ni uko bumva ko basangiye igihugu kandi akaba nta n’umwe ukirushaho undi uburenganzira, bityo rero ntakigoye kirimo kuba bakwishyira hamwe mugihe bahuje inyungu cyangwa se umwanzi ubahiga bose atarobanuye kugirango bamuhashye hanyuma bahane ituze hagati yabo kabone n’iyo baba barasaritswe n’ihahamuka rishingiye kubwoko.

Igihugu kiruta umuryango, nawo ukaruta inzu hanyuma nayo ikaruta umuntu umwe kugiti ke,

Inyungu z’igihungu ziremereye kurusha ibyo dukunda ,ibyo twifuza ko byashyikira abo tudakunda kuko baduhemukiye.

 Urwango no guhoora  ntibitsinda intimba ahubwo, ineza niyo ica ingoyi z’urwango n’amakimbirane maze umucyo n’ituze bigataha mu mitima ya twese abo bireba.

 Simparanira inyungu z’ubwoko ubu n’ubu, nta bwoko  nifuza gukundwakaza kandi nta n’ubwoko nsaba Kunkunkundwakaza ngo nkunde ntekereze nk’uko ababwiyumvamo  bifuza.

Buri wese ankundiye twabana neza naho utabishaka nkamubererekera kuko ayo mazuru dupfa niwo mwanzi utumye tumarana tugahaza inkongôro, naho inkongooro ziteretswe abidishyi.

 Mugihe kitari gito, nakunze kwibaza ikintu cyatuma abanyarwanda bashobora kubaho mu mahoro kandi banezerewe bikambera ihurizo rikomeye cyane cyane kubera ko u Rwanda rwacu rwabayemo ubwicanyi ndengakamere  bwibasiye abanyarwanda butavanguye amoko baba baturukamo, hakaniyongeraho ko abavuga ko bashaka guhindura ibintu nabo ubwabo bananiwe guhinduka.

Nakomeje kureba ukuntu abanyarwanda benshi babana n’intimba zidashira batewe n’ubutegetsi bwagiye busimburana mu Rwanda kuva kungoma z’abami aho abami b’abatutsi baje batsemba ab’aba’abahutu bakanigarurira ibihugu byabo hanyuma bakimika ubuhake bushingiye ku nka, 

Nyuma haje ikiswe Revolusiyo ya Rubanda Nyamwinshi na Kamparamaka , hakurikiraho Repubulika ya mbere, iyakabiri, none hagezweho ingoma y’Umwami utagira ikamba Paul Kagame. 

Ibyo byose nta humure byaduhaye ahubwo byaduhinduye ibikange bidutera  kwikangana tugatinya guturana none no mu mahanga biraduhangamuye.

 Muri iki gihe cyose cyatambutse byagaragaye ko ibyishimo bya bamwe ari byo byago by’abandi, intwari za bamwe arizo bishi b’abandi.

Naragenzuye Nsanga INTWARI Z’ABAHUTU hari ibikorwa by’indashyikirwa zakoreye Rubanada rwa giseseka rwari rwaraheze kungoyi y’ubucakara kuburyo kubuza umuhutu kuzivuga ibigwi ari ukumuhohotera.

Nasanze kandi INTWARI Z’ABATUTSI  nazo hari ibikorwa by’indashyikirwa zakoreye u Rwanda kuburyo kubuza umututsi  kuzivuga ibigwi ari ukumuhohotera.

Nta NTWARI Z’ABATWA ndamenya uwandusha kuzimenya yantungira agatoki nazo zigahabwa icyubahiro zikwiye.

Mu bikorwa by’izo ntwari ntabwo zabaye miseke igoroye kuri bamwe nk’uko bisanzwe kuri Kamere muntu ituma duhora dukosa kabone n’iyo ayo amakosa yaba yitwaje intego y’ibikorwa by’ingirakamaro, ntibibuza kubabaza abo yahungabanyije.

Ikibazo nifuza gushakira umuti ni ikingiki: Tuzahore muri urwo turebana ay’ingwe?

Igisubizo cyanjye ni oya kuko turushaho kubihomberamo aho kubyungukiramo.

Nyuma yo kubitekerezaho nasanze  Ndamutse mbaye perezida nakora ibi bikurikira kugirango ndimbure intimba mu mitima y’abanyrwanda;

U RWANDA NA RUHINDURA LETA YUNZE UBUMWE (État Fédéral ) yaba igizwe n’Ubwami bw’abahutu buturanye mu mahoro n’ubwami bw’abatutsi.

État Fédéral yayoborwa na Perezida ndetse na Ministre w’intebe wa Guvernoment  Fédéral 

Habaho inzego zikurikira kurwego rw’igihugu muri État Fédéral :

Inteko ishinga amategeko

Ministère zinyuranye

Inzego z’ubutabera

Igisirikari cy’igihugu

Igipolisi cy’igihugu

Izindi nzego zishamikiye kuri izi

INTARA EBYIRI Z’INGENZI Z’ U RWANDA

u Rwanda narugabanyamo intara ebyiri arizo:

Intara y’iburasirazuba   n’Intara y’iburengerazuba

 NAGARURA  UBWAMI (Royaume) MU RWANDA

Ubwami bw’abatutsi: 

Nabuha intara y’ iburasira, ubwo bwami bwaba bufite uburenganzira bwo kwita izina iyo ntara. Iyi ntara yaba igizwe na Perefegitura enye, abakuru bazo (ba perefe) bakitwa ABATWARE

Ubwami b’abahutu: 

Nabuha intara y’iburengera zuba ubwo bwami bwaba bufite uburenganzira bwo kwita izina iyo ntara. Iyi ntara yaba igizwe na Perefegitura enye, abakuru (ba perefe) bazo bakitwa ABAHINZA.

URWEGO RW’ABAMI (statut Politique)

Aba bami baba bafite urwego (statut) rwa gouverneur w’intara  mu rwego rwa politiki rusange y’igihugu. Buri bwami bwagira guverinoma ndetse n’inteko ishinga amategeko (locale)

INGABO Z’UMWAMI

Buri Mwami yahabwa ingabo zimurinda zibarizwa mu mutwe w’ingabo z’igihugu ushinzwe kurinda abayobozi.

Isibo (Unité) ishinzwe kurinda Umwami w’Iburengerazuba wakwitwa INZIRABWOBA naho Isibo (Unité) Ishinzwe kurinda umwami w’iburasirazuba ikitwa ABAKOTANYI.

Muri izo ngabo kandi habamo izigenda hafi cyane y’umwami zambaye imyambaro gakondo nk’ingabo za mbere y’umwaduko w’abazungu.

Naho umutekano w’intara zabo waba uri mu nshingano z’ingabo z’igihugu muri rusange.

Buri bwami bwaba bufite ubwigenge busesuye (Autonomie) mu gufata ibyemezo by’umwihariko bigamije iterambere n’ubukungu bw’intara zabwo . 

Abami n’abatware baba babujijwe kugira cyangwa kubogamira  ku mitwe ya politiki cyangwa gutonesha ubwoko bumwe mu moko atuye intara ziyobora kugirango bidahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda.

GUHOZA AMARIRA Y’ABAPFAKAZI B’INTWARI

Janette Rwigyema

Umufasha wa Nyakwigendera Générale  Fred GISA RWIGEMA wagizwe intwari y’Imanzi,

 Namugira intumwa yihariye ya Perezida wa Etat federale mu ntara y’Iburasirazuba

Agathe KANZIGA 

Umufasha wa Nyakwigendera Perezida Juvenal HABYARIMANA, Namugira intumwa yihariye ya Perezida wa Etat federale muntara y’iburengerazuba

Izi ntumwa zaba zifite statut ya Vice president d’état Federal kandi zigahabwa ibyangombwa byose bituma zitunganya imirimo yazo.

Imiryango y’abandi bantu bazwi mu mateka yo kwitangira igihugu batavuzwe hano nabo bagenerwa amashimwe abamara intimba.

IMBABAZI RUSANGE (Amnistie générale)

Ntabundi buryo bwarandura burundu amakimbirane ari mubanyarwanda uretse gutanga (guhana) imbabazi kubyaha byose amoko y’abanyarwanda akunze kwitanaho bamwana, niyo mpamvu natanga imbabazi kubyaha byose by’intambara ndetse na Génocide  byakozwe n’abayobozi b’u Rwanda kuva kungoma ya cyami kugeza kungoma ya Kagame ni muri urwo rwego hakorwa ibi bikurikira:

NAHANAGURA IJAMBO GENOCIDE MUMATEKA Y’U RWANDA KUKO NTA NYUNGU RITUZANIRA,

Jenoside ni umutwaro twikorejwe na ba Mpatse ibihugu kugirango tuzahore mu makimbirane no mumyiryane idashira bakomeze babone uko batunyunyuza, 

Niyo mpamvu ubwicanyi bwose bwakozwe mugihugu cyacu bwakwitwa ibyaha by’intamabara byakorewe abanyarwanda.

Kubera rero ko twaba twamaze gutanga imbabazi, 

Amateka cyangwa amakuru avuga kubyaha by’intambara yacibwa mubiganiro mbwirwa ruhame,mu bitangaza-makuru bya leta n’ibyigenga kandi bikabuzwa kwandikwa mu mateka y’u Rwanda

Abagezweho n’ubwo bwicanyi nibo bonyine baba bemerewe kubivuga  mu buhamya bwabo kumunsi n’ahantu byabugenewe kandi igice gikubiyemo ubwo buhamya ntigifatwe amajwi.

GAHUNDA YO KWIBUKA

Buri bwoko bugize abanyarwanda bwahabwa uburenganzira bwo kwibuka no gushyingura mucyubahiro ababo.

INTWARI Z’U RWANDA

Byakunze kugaragara ko amoko abiri kuri atatu adakunze kumvikana ku ntwari z’igihugu nk’uko byavuzwe haruguru, niyo mpamvu nsanga ko nyuma yo gutanga imbabazi rusange (Icyuhagiro), abantu babaye abakuru b’igihugu kuva kungoma ya cyami kugeza ubu bose bashyirwa mu ntwari z’igihugu hakiyongeraho n’abandi byagaragara ko ari Ngombwa.

Iki gitekerezo nta maranga mutima arimo ahubwo ni uburyo bwo guhosha agatereranzamba k’amakimbirane ya magara ntunsige.

KWITIRIRA INTWARI ZACU IBIKORWA REMEZO

Perezida KAYIBANDA Grégoire  : ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’ i KANOMBE cyasubirana izina ryacyo ariryo rya perezida  Kayibanda 

Perezida KAGAME Paul, yakwitirirwa Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i NEMBA   mu Bugesera 

Perezida HABYARIMANA Juvenal yakwitirirwa Stade Amahoro , 

Perezida BIZIMUNGU Paster  yakwitirirwa Stade Régional y’i Nyamirambo, 

Géneral Fred Gisa RWIGYEMA  yakwitirirwa inyubako ya Kigali Conventional Center, 

MBONYUMUTWA Dominique yakwitirirwa Stade Kamarampaka, 

Ikigo cya Gisirikari cy’i Kanombe cyasubirana izina ryacyo rya Colonel Mayuya

 Izindi ntwari tutarondoye nazo zakwitirirwa ibindi bikorwa remezo. 

Abo twagira intwari bose twajya tubibukira kubikorwa byiza bakoze naho ibibi tubashinja tukabirenzaho amazi y’uruuho kugirango umuvumo wabyo utadukurikirana.

Ikindi kandi ni Uko abaperezida batakiriho nabo imibiri yabo yashyingurwa mucyubahiro gikwiye umukuru w’igihugu, Naho abariho bakagenerwa ibyo bateganyirizwa n’amategeko nk’umushahara,kurindirwa umutekano n’ibindi…

IKIBAZO CY’IMFUNGWA ZA GENOCIDE

Imbabazi twatanga zagera no kumfungwa za génocide z’ingeri zose, zaba izafunzwe na Gacaca ,inkiko z’u Rwanda ndetse n’iz’ ARUSHA,

UMUNSI WO KURAHIRA, GEREZA ZOSE ZAKINGUKA ABARIMO BAGATAHA NTAYANDI MANANIZA.

Sinshobora kwimira kungoyi abantu bacura imiborogo kandi bizwi neza ko abenshi muri bo bafunzwe n’inkiko nzitagira ubutabera niyo mpamvu nsanga ntawatanga imbabazi kubyaha biremereye kubifi binini ngo azime rubanda rwa giseseka bakoze ibindi byaha biciriritse.

Nta munyarwanda wakongera gufungirwa mumahanga azira ibyaha yakoreye kubutaka bw’u Rwanda kandi ntabwo u Rwanda rwatanga umunyarwanda ngo ajye kuburanishwa n’inkiko zo mu mahanga mugihe hari ibyo ayo mahanga amurega yaba yakoreye kubutaka bwayo.

NAGARURA IDINI GAKONDO MU RWANDA

Agahugu katagira umuco karacika. 

Nyuma y’ubushakashatsi bumaze iminsi  bushyirwa ahagaragara n’impuguke   mu mateka zinyuranye zikomoka muri Afrika zifashishije  ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Pr Cheikh Anta Diop zikomeje kugaraza ko aya madini Dusengeramo ari ibiwani byazanywe n’abanyabucakara ndetse n’abakoloni kunyungu zabo, dutera umugongo gakondo yacu maze ibyago by’ubwoko bwose biratwinjirana kuko twimye agaciro abakurambere bacu tugaterekera abavamahanga batatwumva, Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko aya madini y’amavamahanga ntamugisha twayaboneramo kuko ukwemera kwayo kudufata nk’abacakara.

Niyo mpamvu ndamutse mbaye perezida natera inkunga ikomeye umushinga ugamije gusubiza icyubahiro gikwiye imyemerere yacu ndetse n’abakurambere bacu.

Uburyo bwo gusenga bwavugururwa bijyanye n’igihe tugezemo.

Nk’uko Abaislam biyambaza Allah, Aba Christu bakiringira Yesu, twe twajya twiyambaza IMANA RUGIRA, (Rurema Iyakare..)

 Igitabo gitagatifu cyacu cyakwitwa ISOKO Y’UBUGINGO naho Itorero (Idini) ryacu ryakwitwa BENIMANA

Ingoro nkuru y’Imana yakwubakwa mu BYIMANA

KWIGISHA UBUPFURA

Nyuma y’ibyo ibyose hashyirwaho gahunda yo kwigisha inyigisho zitoza abantu ubupfura arizo:

Ubutabera, Ubunyangamugayo,   gukunda no kwubaka igihugu kitarangwamo umwiryane ushingiye kumoko.

IKIBAZO CY’ABANYAMULENGE N’ABAHUTU B’ABAKONGOMAN

Natangiza ibiganiro bitaziguye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya RD.Congo hashingiwe kumpamvu zatumye bisanga muri Congo zazanywe na Berlin ya Kabiri. 

Kugirango turangize burundu ikibazo cyabo bityo babeho mu mutuzo usesuye.  

UMUSOZO

Ibyo unenga muri ibi bitekerezo ntuzabikore nuba perezida kuko njye nindamuka mbaye perezida ntakizambuza kubishyira mubikorwa.

Nsezeye nzagaruka.

Mugire Amahoro

AKISHULI Jabo

Umuyobozi w’URUKATSA

2 COMMENTS

  1. Ibitekerezo byawe nabwo bwose ari Bibi ibyinshi ni bizima..muri byo wibagiwe Rukokoma wacu aracyatanga umusanzu we yewe abo barwanashyaka bahagurutse bose muri 1957-59 bashyiremo ba Basebya ariko nari nibagiwe Rukara rwa Bishingwe.

Comments are closed.