Ibintu umunyapolitiki w'umunyarwanda yagombye kwirinda kugira ngo adata agaciro

Nyuma yo kumara igihe kinini nitegereza politiki y’u Rwanda yaba hanze cyangwa mu gihugu imbere nasanze hari ibintu abanyapolitiki bagombye kwirinda kuvuga cyangwa gukora kugira ngo badata agaciro cyangwa badatakaza icyizere bari bafitiwe n’abanyarwanda.

Bimwe muri ibi bintu abantu ntibakunze kubiha agaciro nyamara kandi nibyo bisenya amashyaka menshi ndetse ni nabyo bituma abanyapolitiki benshi n’iyo bavuza iya bahanda biba bimeze nko gucurangira abahetsi cyangwa kugosorera mu rucaca.

Bimwe muri ibyo ni ibi:

Kuvuga nabi Nyakwigendera Perezida Habyalimana: Muri iki gihe tugezemo hari abanyarwanda benshi babuze ishyaka rya politiki bitabira ndetse hari na benshi barwanyije Perezida Habyalimana ubu bakaba bicuza. Mu buryo bwa politiki umuntu ushinze ishyaka agamije gukurura abayoboke byaba byiza avuze neza Perezida Habyalimana cyangwa rwose akicecekera ntagire icyo amuvugaho, kuko kumuvuga nabi cyangwa kumurwanya nta nyungu n’imwe bitanga ahubwo bitesha agaciro n’abayoboke ushatse guca muri iyo nzira.

Ubu Perezida Habyalimana ntakiri ku butegetsi ndetse yaranipfiriye kumugarura mu mpaka za politiki bituma abantu bagereranya uburyo babayeho ubu n’uburyo bari babayeho ku gihe cye bityo bigatuma umuntu yisanga mu mpaka n’ibibazo akenshi adashobora kubonera ibisubizo.

Natanga ingero z’abanyapolitiki bamwe bakoze amakosa yo kuvuga nabi Perezida Habyalimana kuri ubu bikaba byaragabanyije umurego amashyaka yabo yari afite.

Nahera kuri Padiri Thomas Nahimana, mu gushaka ngo gushyira imbere Demokarasi y’abasiviri arwanya ngo icyo  yise igitugu cy’abasirikare yisanze yaguye mu mutego wo kurwanya Perezida Habyalimana ndetse yisanga yaguye no mu matiku ya kera ya KIGA-NDUGA ibi mu rwego rwa politiki byamutesheje benshi mu bamufataga nk’umunyapolilitiki bakwizera kuko abenshi mubo umuntu yakwita abakiga bahise bamufata nk’umuntu ushaka kwitwara nk’umunyenduga. Iri kosa rya politiki navuga ko ryatewe no guhubuka ndetse no kuvuga ukuri kwinshi rimwe na rimwe bitari ngombwa byatumye ishyaka ISHEMA ritakaza abayoboke benshi mu gihe gito kandi kuri iyi ngingo iyo habaho kwitonda no kugenda gahoro hari kuramirwa byinshi. Dore ko nk’amashyaka nka RNC arimo benshi mu barwanyije Perezida Habyalimana bizwi mu myaka yashize batajya bapfa kumuvuga uko biboneye uretse mu gushinja Perezida Kagame ko yahanuye indege ye.

Aha twakwibutsa ko no kugeza kuri FPR ikibazo cya Perezida Habyalimana cyabaye nka wa mugani wa cya gisimba kibazaga niba kigomba kumira umuriro cyangwa kigomba gucira inyama. Kuvuga ko Perezida Habyalimana yari umunyagitugu yanateguye na Genocide, maze FPR ikamwica bishatse kuvuga ko ubifashe gutyo aba asa nk’uwikoreye umusaraba wo kwirengera z’urupfu rwa Perezida Habyalimana n’ingaruka zijyana narwo. Mu gihe iyo havuzwe ko yishwe n’intagondwa z’abahutu nabyo bimugira intwali n’umuntu w’umunyamahoro wari urinze abatutsi utarashoboraga kwemera ko ibyabaye mu Rwanda biba arebera nabyo bihita bitesha agaciro ibimaze imyaka irenga 20 bivugwa byarahindutse nk’ivanjiri!

-Kurwanya FDLR:

Abanyarwanda benshi niba ari ukwiheba cyangwa se niba ari ibyago birengeje ukwemera baciyemo usanga bakunda ndetse banagirira icyizere umuntu ufite intwaro cyangwa umusirikare kurusha umusiviri. Dufashe urugero rwa RNC iyo itabamo abasirikare benshi simpamya ko yari kwirukirwa na benshi kuriya, nakongeraho na FPR iyo iba ishyaka risanzwe ridafite ingabo ntabwo yari gushyigikirwa nk’uko byagenze.

Kuba FDLR yararinze impunzi z’abanyarwanda muri Congo biyishyira mu mwanya wo kwemerwa no kwizerwa na benshi bityo kuyirwanya bigaragara nko kurwanya izo mpunzi zose ndetse bamwe bakabibona nko kwirengagiza akababaro izo mpunzi zirimo.

Kuri iyi ngingo navuga ko ku munyapolitiki ushaka kugira icyo ageraho muri opposition muri ibi bihe yavuga neza FDLR ariko na none yabona wenda hari icyo bimubangamiyeho akirinda rwose kugira icyo ayivugaho akaruca akarumira.

Natanga urugero rwa Bwana Twagiramungu Fawusitini: mu gihe yari yifatanije na FDLR yari yabaye nk’uciye mu ntebe ya Penetensiya ku buryo rwose yasaga nk’uwogejwe ibyaha by’ubugambanyi no gukorana na FPR ariko kongera kwitandukanya na FDLR bisa nk’aho byasubije ibintu irudubi ku buryo uwavuga ko ibirimo kuba ubu kuri Fawusitini Twagiramungu nta washidikanya ko ari urupfu wa politiki rwa burundu ku buryo kuzongera kuzura umutwe bisa nk’ibitagishoboka dore ko iyo urebye neza usanga uyu musaza asa nk’usigaye wenyine.

Abenshi mu banyapolitiki b’abanyarwanda bareba kure bahitamo kuvuga ko FDLR ari abana b’u Rwanda barinze impunzi bagenzi babo ko bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no guhabwa uburenganzira bwose nk’ikiremwamuntu.

-Gushyira imbere ubwoko ku mugaragaro

Tubwizanyije ukuri twavuga ko benshi mu banyarwanda bajya mu mashyaka cyangwa bitabira ibindi bikorwa bagendeye ku moko, ariko na none ntabwo bakunda umuntu uvuga amoko cyangwa ubishyira hanze ku mugaragaro mu bikorwa bye bya politiki.

Akenshi amashyaka yishingikiriza amoko ku mugaragaro usanga ashyigikiwe n’abantu bucece ariko abantu usanga badashaka kwigaragaza ko bavangura amoko.

Hari benshi mu banyarwanda bumva bahitamo igihe n’aho bavangurira amoko ariko ntabwo bifuza ko bagenda byanditse mu gahanga kabo ko bavangura amoko. Abagerageza guca muri iyo nzira ntabwo twavuga ko nta bayoboke bagira ariko na none usanga ari bake kubera uburyo umuryango nyarwanda uteye, abadafitanye amasano mu moko yombi bafite amacuti uretse ko ari bake bishimisha kwitwa intagondwa.

-Kujarajara mu bitekerezo no mu mashyaka ya politiki

Kutagira umurongo uhamye wa politiki ku ngingo runaka zireba ubuzima bw’igihugu nk’u Rwanda bituma habaho kujarajara kuri bamwe mu banyapolitiki mu bitekerezo batanga.

Hari benshi mu banyapolitiki batagira akazi mu buzima busanzwe ku buryo usanga bitungiwe n’imfashanyo zihabwa abatishoboye mu bihugu bahungiyemo, ubu buryo babayeho butuma bagira inyota y’ubutegetsi ituma bashaka gutsimbarara ku myanya bafite mu mashyaka kuko bibaza ko uburyo bitanze muri politiki bikica ubuzima bwabo batabikuramo inyungu bifuza. Kureka imyanya no kugira ibitekerezo biri ku murongo no kutajarajara byabagora cyane kuko n’ubundi nta gishya baba bavuga.

Natanga urugero rwa Dr Anastase Gasana, uwamwita Rutemayeze cyangwa opportuniste mu gifaransa ntabwo yaba yibeshye, ikibaye cyose, ushinze ingabo wese, uwitandukanyije n’abo bakoranaga wese, usanga Dr Gasana ahise ashaka kumwiyegeka iruhande ngo arebe ko hari inyungu yabikuramo. Ariko iyo mikorere ituma nta bantu bagirira icyizere abantu nk’aba.

Ibi bitera impungenge kuko bigaragara ko hari abanyapolitiki bashinze amashyaka bagamije gusa kuzaka imyanya mu gihe habaho imishyikirano yo kugabana ubutegetsi. Nta kindi bakora uretse gusohora itangazo rimwe na rimwe ngo bibutse abanyarwanda ko bagihari bakora politiki.

-Gushyira imbere Genocide no kunnyega abahungiye muri Congo

Kuba kuvuga cyane Genocide ari iturufu ya Leta ya FPR cyane cyane hatagamijwe kuvuga ukuri cyangwa kwifatanya n’abarokotse ahubwo hagamijwe gutesha abo mu bwoko bw’abahutu agaciro bituma umuntu uri muri opposition iyo ashyize Genocide imbere habaho nko kwirengera uburyo bugoretse iyo Genocide isobanurwa n’abashyigikiye Leta ya FPR.

Kuba benshi mu banyarwanda opposition iba ishaka gukurura baba bararenganijwe hitwajwe iyo Genocide bituma uvuze Genocide cyane bamugendera kure kuko baba babona ashaka kubasubiza mu bibazo.

Kuvuga nabi abantu bahungiye muri Congo no kwirengagiza akababaro barimo cyangwa bagize ndetse ukabishyira mu magambo bigaragara nko gushinyagura ku buryo uwibeshye agaca iyo nzira twavuga ko amizero ye muri politiki aba arangiye abatabizi bazabaze uwitwa Sixbert Musangamfura. (Ibyo yakoreye mu myaka yamaze muri opposition yabihinduye umuyonga mu kanya gato igihe yari atangiye kwikoma ababaye impunzi muri Congo ndetse byibutsa benshi ko igihe bari mu kaga yari maneko mukuru akuriye ababahigiraga kubamarira kw’icumu.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]