Ibiri muri FDU-Inkingi ni ishusho y’uko opposition ihagaze muri rusange: Prosper Bamara

    Prosper Bamara

    Ibili muli FDU-Inkingi uko mbibona jye ni nk’ishusho y’uko opposition ihagaze muli rusange. Irajagaraye cyane, abari kumwe mu ishyaka ntibakizi ko ishyaka cyangwa se kuba mu Ishyaka limwe bishobora kuba bivuga ukwihuriza hamwe kw’abantu benshi bashishikajwe no guharanira ukuganza kw’imyumvire bo babona ko ali myiza, no kuzasangiza ibyo byiza abo bahuje igihugu bose igihe bazaba bahawe icyizere cyo kubarangaza imbere cyangwa kugira uruhare rugaragara mu nzego z’imiyoborere.

    Ubu se umuntu yavuga ko ko ibi barimo alibyo bifuza ko abanyarwanda bose babamo? ko babagiriye icyizere ibyo babungura ali ukugenza nk’uko bali kugenza? Oya.

    Tugarutse kuli FDU ubwayo tudaciye ku ruhande, benshi bemeza ko Nkiko, Bucyeye ndetse na Sixbert Musangamfura ali abantu ba RNC uroye rwose n’ubwo bamwe muli bo bashobora kuba bafite n’agatima kakireshya karunguruka muli FPR, mu gihe Ndahayo we avugwaho kutajya imbizi n’imyumvire cyangwa se imigenzereze ya RNC, habe no kurarikira imyumvire ya FPR.

    Ikibazo rero. Kuba aba bantu baliho bishyira hamwe bitubwiye iki? Harimo byinshi. Ikigaragara ni uko Ingabire Victoire aliho ashyirwa muli “pause” cyangwa se ku ntebe y’abasimbura niba atari iy’indorerezi. Yavanywemo mu cyayenge. Aliko kuko hari abarwanashyaka ba FDU bamukomeyeho ibi bishobora kutagwa neza cyane abari muli izi mpinduka.

    Ku rundi ruhande, RNC bishobora kuyiviramo gucikamo kabili. Rudasingwa akaba yakomezanya umubano na banywanyi be, mu gihe Kayumba yashyirwa ku gatebe cyangwa se akazamukana uwe mutwe n’abamwumva. Kayumba kandi ashobora kujya mu bufaransa bikamuviramo kubura uburyo bwo gukomeza gukora politiki, bityo akavamo atyo.

    FDU ibi byayibyarira gukomeza gucikagurikamo cyangwa se kudandabirana kugeza igihe izongera kubonera “equilibre”. FPR yaba ibili inyuma cyangwa se ibifitemo inyungu? Kuba yaba ibiri inyuma byo ntawabimenya n’ubwo bishoboka. Aliko kuba ibifitemo inyungu byo ntibishidikanywaho. Ifitemo inyungu cyane. Ubu ili kwitegura guhindura itegeko nshinga, ikaba yikanga igitutu cy’amahanga cyiyibwira ko yimanye urubuga rwa politiki. Ikaba inikanga induru y’amashyaka ayirwanya cyane cyane afite abayoboke twakwita benshi cyangwa se uburyo bwo kuyizengereza mu magambo bikagera ahantu henshi hakomeye ku isi.

    Aka kajagari rero, ni nko kubonekerwa kwa FPR n’amahirwe adasanzwe kuko irahindura itegeko nshinga abakavugije induru ndende bagihugiye muli rwaserera zabo, bityo ntibabone umwanya wo kwita ku “gutekinika” kuli gukorwa mu mategeko i Rwanda.

    Ku rundi ruhande, abazungu n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga isakuza iby’urubuga rwa politiki, aka kajagari karaha FPR igisobanuro cyiza cyo gutanga no kubyivanamo itavunitse. Irabereka ibiriho mu mashyaka na za platform za oppozisiyo, ivuge iti ibi nibyo mushaka ko tuzana mu gihugu? Aba bantu bari mu nduru nk’iyi nabo ubwabo batihaye “urubuga” turabazana bibe ali nko kwinjiza amakimbirane mu gihugu. Bityo abayibaza ibe ibapfunyikiye amazi, ibapfutse amaso na roho yo kubona, mu gihe oppozisiyo ibyayo bili bukomeze gutera agahinda ba nyirabyo.

    Prosper Bamara