Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka

Muri iyi minsi turumva inkuru z’uburyo bamwe mu barwanashyaka b’imena b’ishyaka RDI Rwanda Rwiza aribo Maître Evode Uwizeyimana (wari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n’amategeko) na Alain-Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe (wari commissaire ushinzwe iby’umutekano kandi akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada) basezeye ku myanya y’ubuyobozi bari barimo ndetse bagasezera no mu ishyaka. Iyo urebye icyo kibazo usanga atari ikibazo cya RDI Rwanda Rwiza gusa ahubwo ari ikibazo cya opposition yose cyangwa politiki nyarwanda muri rusange.

Iyo usesenguye neza ukurikije ibivugwa ku mugaragaro kuko hari byinshi biba mu ibanga tutazapfa tumenye, usanga hari impamvu nyamukuru zitera ibyo bibazo:

Imiterere y’abanyarwanda

Abanyarwanda mu muco wacu turi abantu bakunda abantu bafite ingufu kuturusha, ingufu mvuga aha ni amafaranga, imbaraga za gisirikare, gukundwa na benshi, ubugome bwinshi, amashuri menshi, kumvwa n’amahanga, n’ibindi…

Ushobora kuba uzi ubwenge ufite ibitekerezo n’imigambi bizima ariko ntihagire ugukurikira cyangwa ukwizera kubera ko udafite biriya bintu navuze haruguru.

Mu miterere yacu abanyarwanda kandi turasuzugurana iyo umuntu utamuzi uramutinya ukamwubaha ariko iyo umenye imbaraga ze zose n’ibye byose wabigereranya n’ibyawe ugasanga nta kintu akurusha kinini utangira kumusuzugura ndetse byaba na ngombwa ukamushyira hanze ukamuteza abatamuzi.

Ibi nibyo bituma abantu nka Kagame barambye ku butegetsi, n’uko akora uko ashoboye ntihagire umenya ibye byose n’ushatse kubimenya cyangwa kugira icyo ageraho ngo yende kugera ku rwego rwe amusubiza hasi. Kubera ko afite bimwe muri cya bintu navuze haruguru bituma atimywa ariko ntakundwe, urebye abanyarwanda benshi twitiranya gukunda no gutinya cyangwa tukaba ba bakundukize. Ku munyarwanda biragoye gukomeza kukubaha yamenye amabanga yawe cyangwa abona agusumba. Aha ni hahandi hava ya mvugo igira iti: ko ntacyo yimariye njye yamarira iki.

Akenshi iyo umuntu yabanje gutinya undi kera akabona ari igitangaza nyuma akamenya ibye byose uretse kwihangana kwa bamwe abandi bo bashobora kubikurizamo urwango cyangwa uburakari biturutse kuri déception, mbese umuntu aba yumva ari nk’aho bamuhangitse.

Kutagira ingengabitekerezo y’ibanze ikomeye

Nabaha urugero rworoshye: FPR ikiri mu ishyamba ntabwo abatutsi bose bari bayishyigikiye ariko kubera ingufu yagaragaje hafi ya bose byabaye ngombwa ko bayijyamo. Ingufu yari ifite ntabwo ari iz’uko yari ifite intwaro gusa, hari ingufu z’ubukangurambaga, kutihanganira umuntu wese ushatse kuyivuguruza no kutayikorera cyangwa kubangamira inyungu zayo, uri umuhutu barakurwanya ariko akenshi umututsi uvuguruje FPR ntaramba n’iyo arambye bamuca ku nshuti agashyirwa mu kato bikitwa ko gutandukana na FPR ari ukugambanira ubwoko bw’abatutsi bwose kandi niko bimeze kuva yashingwa.

Ingengabitekerezo y’ibanze kuri FPR yari izwi uretse ko itavugwaga ku mugaragaro yari:”Abatutsi bagomba gufata ubutegetsi bagategeka abahutu”. Ni ukuvuga ko ibyo FPR ivuga byose byaba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga byose byubakiye kuri iyi ngengabitekerezo.

Ni nayo mpamvu amafuti yose Kagame akora buri gihe ashaka kuyashoramo abatutsi cyangwa kwerekana ko aribo arengera. Iyo gengabitekerezo yahawe ingufu na Genocide bituma abatutsi benshi basaga nk’aho batumva FPR neza bayishakiraho abahungiro kuko mu byo ibabwira ihora ibatera ubwoba ibabwira ko abahutu barekereje ngo babamare. Hakiyongeraho n’ishema ryo kumva ko bategeka n’iyo bamwe baba baburaye.

Iyi ngengabitekerezo irakomeye cyane ku buryo umuntu ushobora kuva muri FPR nayo ikamuvamo aba ari ubutwari bukomeye. Ndetse mu mirahirire n’ibindi hagaragaramo iterabwoba risa nk’iryerekana ko uteye intambwe yinjira adashobora gusubira inyuma, usubiye inyuma aba abaye umwanzi akarwanywa.

Izindi ngengabitekerezo zishingiye ku batutsi nk’abashaka umwami cyangwa abacikacumu butumva FPR neza bararwanywa byihanukiriwe.

Amashyaka menshi ya opposition ashaka kwiyubaka ashingiye kuri demokarasi n’ibindi ariko abura ingengabitekerezo ikomeye nk’iriya ya FPR ifite. Kandi akenshi ingengabitekerezo zinyuranyije n’amahame ya demokarasi nizo ziba zikomeye kuko akenshi ikibi gikurura benshi kurusha icyiza.

Kubaka ingengabitekerezo ishingiye ku bahutu biragoye kubera icyaha cya Genocide basizwe kuri benshi bikaba binabatera ipfunwe ryo kuvuga ubwoko bwabo cyangwa kubushyira imbere. Kandi ingangabitekerezo ishyira imbere abatutsi ntikunze gufatwa nabi mu gihe ishyira imbere abahutu ihita ihuzwa na genocide.

Ingengabitekerezo nk’izi za FPR zikomeye nizo ziba zihuza umurwi wa mbere w’ikubitiro ishyaka riba rishingiyeho abayoboke bandi basanzwe bakagendera kuri uwo murwi. Mu bihugu bimwe na bimwe iyo umukuru w’igihugu cyangwa w’ishyaka runaka amaze kuba icyamamare akenshi imitekerereze ye nawe ubwe nibyo bihinduka ingengabitekerezo nk’uko ubu Kagame arimo gushaka kumira FPR.

Turebeye ku mashyaka ya mbere ya 1994, nafata ingero 2 z’ingengabitekerezo zikurikira:

-MRND yasaga nk’aho yubakiye kuri Perezida Habyalimana n’abandi bari mu butegetsi bwe rimwe na rimwe no ku karere, ni nayo mpamvu urupfu rwe no gukurikirana abahoze mu butegetsi bwe baregwa Genocide byatumye ingufu zigabanuka. FPR n’amahanga bashatse kuyisenya burundu bakoresheje Genocide ariko iracyahari ndetse ishobora kunazuka mu gihe ukuri kwinshi kwagiye guhishwa mu byabaye mu Rwanda kwajya ahagaragara hakabaho n’abanyapolitiki b’abahanga bashobora kuyikoresha neza.

-MDR ingengabitekerezo yayo yari ishingiye kuba yakuyeho ingoma ya Cyami ikazana Repubulika, kuvana abahutu mu karengane ubutegetsi bukaba ubwabo, rimwe na rimwe ku karere no guhorera Perezida Kayibanda kuri bamwe. Iyi ngengabitekerezo nayo irakomeye ku buryo yakubakirwaho ishyaka rifite ingufu, bamwe akaba ariho bahera bavuga bati Faustin Twagiramungu yakoze amakosa yo kutabyutsa MDR ngo yicishe bugufi afatanye n’abandi baba bahuje igitekerezo adashatse kuyobora buri gihe, byibura byari kumufasha kurusha gushinga RDI Rwanda Rwiza isa nkaho ingabitekerezo yayo yari ishingiye kuri Faustin Twagiramungu ku giti cye kandi hari benshi bamucyemanga ndetse nta n’ingufu runaka afite zihagije.

Uko mbona ikibazo cyabaye muri RDI Rwanda Rwiza

Ntabwo nahamya uko ibintu byagenze neza neza kuko ntafite amakuru yose ariko umuntu afashe ikibazo mu buryo bugari ni ibintu umuntu wese yakwisobanurira.

Faustin Twagiramungu

Bwana Faustin Twagiramungu

Uko bigaragara kandi bikunze kugaragara Faustin Twagiramungu yafashe ishyaka RDI Rwanda Rwiza nk’ishyaka rye ku giti cye kandi rimushingiyeho. Ariko hakabaho kuba adafite ingufu nyinshi zaba iz’amafaranga, inshuti zikomeye z’abanyamahanga n’ibindi.. Gushaka gushyiraho ingangabitekerezo ye ku giti cye rimwe na rimwe itira ku ya MDR kandi ateruye ngo avuge ko ari yo, kongeraho kuba yarakoranye na FPR bituma ingufu na nke yashoboraga kubona zigabanuka ahubwo ukabona hagenda havuka ikindi kintu gishingiye ku banyacyangugu (aha ndiseguye gishobora kuba ari sympathie gusa wenda).

Gushaka kwiganza kwa Faustin Twagiramungu akenshi, gushaka guhora ayoboye ndetse no gupinga ibintu byose atagizemo uruhare cyangwa ngo bamwiginge agiremo uruhare bijyanye no kutava kw’izima (yanze gusaba imbabazi ku ruhare rwe mu gufasha FPR kandi byari kumuha ingufu) wenda bishobora kuba bishingiye ku gutinya kugirwa igikoresho cyangwa kugaragariza buri wese uko ingufu ze zingana (nkeya) bituma bigorana kugirana ubufatanye n’abandi banyapolitiki.

Kuba Faustin Twagiramungu yaragize amajwi menshi mu matora ya 2003 si uko yari yiyamamaje neza (kuko yabishyizemo ingufu nke ndetse yirinda kugira n’abandi banyapolitiki bazwi afatanya nabo) ahubwo n’ukubera ubwoko n’uko kandi nta wundi wo gutora wari uhari kandi abantu batarashakaga gutora Kagame (mbanje kwisegura ariko hari benshi bamutoye bavuga bati: ”ni ikigoryi ariko cyacu”).

Sinzi niba abantu bajya batekereza kuri icyo kintu ariko Faustin Twagiramungu ntabwo yashoboraga gutegeka n’iyo Kagame amureka agatsinda kuko yari WENYINE icyari gukurikiraho ni ugupfa nka Ndadaye kuko mpamya ko atari kubona n’abamurinda yizeye atahawe na FPR.

Ku muntu nka Faustin Twagiramungu kumva ngo hari abantu bagiye kuvugana na FPR atari we wapaze ibyo bavugana cyangwa ngo abe ari we ubayoboye ni ibintu abantu bazi neza Faustin Twagiramungu bashobora kwemeza ko atakwemera.

Ikindi kuba yarabonye FPR ihisemo kwegera Maître Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera yabibonye nk’aho ahejwe, bisa nk’aho FPR ishatse kumuca mu rihumye. Aho simuveba na busa kuko nkeka ko Faustin Twagiramungu yahise atangira kutabashira amakenga y’uko baba basanzwe bakorana na FPR cyangwa akaba atari yizeye ko bashobora guhangana n’ubushukanyi bwa FPR.

Uretse ko kuba ba Maître Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera bavuye muri RDI bitazayibuza gukomeza kubaho no kuba yajya mu buyobozi ibintu biramutse bihindutse biciye mu mishyikirano, none se PDC ya Nayinzira yabagamo abantu bangahe? Byayibujije guhabwa ministère mu masezerano y’Arusha?

Maître Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera

Me Evode Uwizeyimana

Kuba baravuganye na FPR nta cyaha kirimo na busa, ariko na none kuba batarasabye FPR gutumira n’abandi bakuru b’ishyaka ngo iganire n’ishyaka ryose muri rusange harimo ikintu kitumvikana. Bigaragare ko FPR yashatse guca ku ruhande ngo ibihererane ibizeze ibitangaza nk’uko Alain-Patrick Ndengera yavuze ko babijeje imyanya, ndetse FPR yaboneyeho no gusebya Faustin Twagiramungu, kumutesha agaciro no kumuteranya n’abo bahuje ishyaka.

Kuba Twagiramungu yararakajwe n’uko bariya basore (reka mbite abasore kuko batangana na Faustin Twagiramungu mu myaka) bavuganye na FPR ndetse akabigaragaza bishobora kuba byarabaye nk’urwitwazo kuri bariya basore ngo babone uko bacika Faustin Twagiramungu, bashoboraga kuba baratinyaga ko yabatanga akabirukana mu ishyaka, bakaboneraho gusezera badasebye ndetse bakaba babonye n’impamvu bari barabuze yo kuva muri iryo shyaka.

Muri iki kibazo ariko FPR niyo yacyungukiyemo kuko intego zayo yazigezeho ku ruhande rumwe, wenda kwikubitiro byari ukujyana ba Maître Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera i Kigali kugira ngo opposition yose ihungabane abafite imitima yoroshye cyangwa bifitiye inzara babakurikire. Ku rundi ruhande FPR itsinze igitego cyo kwereka abari muri opposition n’abanyarwanda muri rusange ko abarwanya ubutegetsi bwa FPR nta kigenda.

Alain-Patrick Ndengera simuzi neza uretse gusoma inyandiko ze akunze kwandika yitwa Tito Kayijamahe, ariko nabonye ari umuhanga navuga ko ari réaliste, kuba rero yarababajwe n’uko Faustin Twagiramungu atamwizeye akamufata nk’umwana udashobora kumenya icyatsi n’ururo ndetse akaba yaramaze no kubona ko ishyaka RDI ryari izina gusa nta gitangaza kirimo.

Kuri Maître Evode Uwizeyimana we navuga ko mufiteho amakuru kuko uretse kuba umucamanza mu Rwanda yagiye avugira ku maradiyo mpuzamahanga asobanurana amategeko ubuhanga ariko agaragaza no kuvugisha inani na rimwe bishobora kubonwa nk’ubwirasi kuri bamwe. Kuba yari mw’ishyaka nka ririya mbona byamuteraga isoni rimwe na rimwe.

Aba basore bombi nk’abantu bafite amaraso mashya kandi navuga ko bareba imbere hazaza babonaga ko kuba ishyaka RDI riri ryonyine ntacyo bizabagezaho kandi kuko akenshi ubufatanye n’abandi bwagiye bubangamirwa n’inzangano za kera cyangwa ubushake bwa Faustin Twagiramungu bw’uko abantu bose bamujya inyuma aho gufatanya n’abandi ngo bahuze imbaraga. Bigaragara ko Faustin Twagiramungu we wenda na Général Emmanuel Habyalimana basa nk’abafite politiki yo kureka abandi bagakora maze bo bakazaza kwaka imyanya bitwaje kuba bazwi muri politiki kuva kera.

Gukorera politiki mu Rwanda

Kuba Faustin Twagiramungu yaratangaje ko ashobora kujya gukorera politiki mu Rwanda ni ibintu umuntu yavuga ko yakwemera ari uko abibonye. Sinzi niba Faustin Twagiramungu azagerageza kwiyamamaza nk’umudepite, FPR ishobora kumureka agahita yiyamamaje ku giti cye. Ariko iyo urebye usanga ari ikintu kidashoboka kuri Faustin Twagiramungu kuko byaba ari ukwishyira hasi cyane y’urwego rwe kandi nta bandi bantu bazwi mu ishyaka rye bashobora kwiyamamaza mu gihe FPR yabareka ishyaka ryabo rikandikwa kuko nacyo ubwacyo ni ikibazo kitoroshye. Kuba yaba Sénateur wenda byashoboka ariko icyo gihe byaba ngombwa ko yaba afitanye gahunda na FPR ikamuha uwo mwanya mu mayeri nk’uko yabikoreye Pierre Céléstin Rwigema. Nibaza ko Faustin Twagiramungu atarageza aho ashobora kwishora mu muriro awureba.
Ikindi kandi gishoboka kigaragaza ko kujya gukorera mu Rwanda kwa RDI bisa nk’aho ari inzozi n’uko nta barwanashyaka bayo bagaragara mu Rwanda kandi hakaba nta n’ubufatanye yagaragaje n’amashyaka asanzwe mu Rwanda ka FDU-Inkingi na PS Imberakuri.

Marc Matabaro

4 COMMENTS

  1. Erega abanyarwanda dukeneye amahoro, dukeneye ubwubahane ndetse niterambere. Umuntu wese wibwira ko ,yaba umuhutu cg umututsi; azategeka akoresheje iriya turufu,ntazatinda kubibona kuko byaragaragaye cyane mumateka nubwo bamwe ntacyo bibamariye ngo bayigireho.
    1/ Ingama ya cyami yaraje itegeka igihe kirekire, irica,izana ubuhake,ikora ibyayo byose; ariko ejo bundi 1959 abantu babonye uko yagiye nkubufindo!
    2/ Kayibanda yaraje nk’aho yagerageje kubanisha ba benegihugu batatanye,batumvikana akora ikosa agwa hahandi cyami yari yazimiriye,biba uko kuri hayarimana
    3/Ejo bundi aha fpr iraza,yo rero ibyayo ni birebire,ariko nayo yarangije kugwa muri wa mutego mubi yubaka systeme ishingiye ku bwoko, agasuzuguro kuyandi moko noneho igisubizo kikibazo cyose ihuye nacyo ni inkota!!!!
    Ejo cyangwa ejo bundi ,ntimukangwe nimbaraga mubonana kagame na systeme ye, bazagenda babishaka ,batabishaka,ibi byose biri kuba bimeze nkikinya iminsi iri gutera fpr,ariko nayo kubera ko yanze kunga abenegihugu,iririwe ntiraye!!!
    Naho rero twagiramungu, cyangwa opposition en general, ntekereza ko nubwo ashaje ariko afite byinshi cyane byo kwiga muri politiki. Abandi nabo nabo basore,baravuduka ariko uriya ni umuvuduko w’abaswa,ejo cyangwa ejo bundi muzareba ib’abo bose badafite umutwaro wo kubanisha abanyarwanda no gushakira igihugu cyose iterambere hadashingiye ku bwoko runaka,cyangwa akarere.
    Mugire ubuhagalike n’ubugingo!!!

  2. Niyo mpamvu rero ubufatanye bwa FDU na RNC aribwo bushobora guhindura ibintu bu Rwanda!Naho abandi ni ba petit joueurs.Ni mureke Twagiramungu asarure aho yahinze!

  3. Urakoze Mariko ukuntu imboni yawe ishishoza mage ibyo usesengura bikarushaho kugaragara ko ari uko biteye koko.

    Ikibazo cya poritiki ariko ntikigarukira mu kubona ishusho nyakuri gusa kuko izo ngengabitekerezo watahuye ko zikoresha amaturufu y’ubwoko nta n’umwe wajya ahabona ngo yemere ko akoresha irondakoko ! Uwigeze kubyirengera wese byamuviriyemo kubinengwa ndetse biba ikirego cy’injyanamuntu.
    Dufate ingero eshatu :
    Repuburika yambere yarezwe ko izina Parmehutu riheza abatutsi Kayibanda yagerageje gusobanura “hutu-social” biranga kuko hariho indangamuntu yashyiraga abantu mu koko ntazindi mpaka.
    Repuburika yakabiri iti njye nzi kuringaniza ubundi nkigisha ubumwe n’amahoro. Nonese amakosa yarezwe yose ntiyabihinduye kwitwa ko byari “ikandamiza?”
    Urugero rwagatatu ho amoko yasimbujwe ubumwe bw’abanyarwanda narwo reba bombori bombori nawe uriho uranenga irondakoko.
    Nonese ko turangije impande zose amoko akaba akiri yose twabanisha abantu gute?
    Amakosa yo ntagihe atazabaho mu bantu ariko amategeko arengera bose kimwe niyo gisubizo; ariko amategeko ntabwo yasimbura imico y’abayubahiriza ngo bikunde kuko hari abayica nkana kandi bakayarusha ingufu akaba n’abandi benshi batayazi uburenganzira bwabo bakabugwatiriza uwo bizeye cyangwa akanabatwaza ikingufu bagatinya.
    Nimuhanyanyaze mwigishe ariko usibye tombola ngo haboneke uwayoborana abanyarwanda ubupfura ku bushake bwe nano ubundi turaracyari “abayoboke” kurusha uko twaba “citoyens” dore ko nshatse n’ijambo nkaribura: twabita Abaturage ? wapi, ahubwo twaba tubihuhuye!

  4. Ariko muransetsa nirihe shyakase ritabamo ibibazo meme na FPR irabifite naho kuvugango twagiramungu ntiyaza mu rwanda aho urasekeje 2003 yaje haruwabikekega?cg abari kubitinyuka mwabo urata nibangahe? mwabaye abanyakuri?nonese kuvugango ntabantu afite murwanda twu turihe?kandiko tumutegereje.naho abiyamamariza ubudepite uzabaze abo FPR itanga niwumvamo namazina 5 wavuga muri politique yurwanda akamenywa uzangaye.mwakwemeyeko twagiramungu ashoboye ko yabigaragaje muri byinshi

Comments are closed.