Ibirori byo kuwa 01-07-2012 byasize byambitse ubusa ubutegetsi bwa Kigali

Mu buzima bwanjye sinzibagirwa nyakwigendera Professeur Bagambiki Emmanuel. Uwamwishe muragije Imana kuko yavukije igihugu umuhanga. Ubwo yatwigishaga “ Gestion de la Production et des Opérations” yatubwiye ko adakunda kujya mu misa ngo ariko iyo agiyeyo nko ku munsi w’amakwe ashishikazwa buri gihe no kureba ubuhanga buhanitse za Kiliziya zubakanye.

Ikindi kandi sinzibagirwa umusaza twakundaga gusangira agatama. Buri gihe yakundaga kumbwira ko buri gihe ngiye mu bukwe njye nywa inzoga nke ahubwo nkurikirane ibiganiro. Ku ya 01-07-2012, nari nabukereye ngo niyumvire. Ibyo nakenguje nibyo mbasangiza.

Kwizihiza Ubwigenge

Ubundi mu kwizihiza umunsi nk’uyu, abawuharaniye bahabwa ijambo bakavuga uko babigenje. Nta n’umwe wahawe ijambo i Kigali. Bari kutubwira uko bakoresheje ibuye rimwe bishe inyoni eshatu. Abenshi bitabye Imana. Ababo bakwira imishwaro n’abari bahari nta mwanya wo gukopfora bahawe.

Mu bana b’abarwanashaka baharaniye Ubwigenge hari Sénateri Makuza Bernard. Ntacyo yavuze ariko ibiganiro yagiranye na nyakwigendera Perezida Mbonyumutwa byaduha isura y’ibyo yari ari gutekereza. Avuka nyuma gato y’ubwigenge Nyakwigendera yamuhaye akazina ka Turatsinze. Nyakwigendera yitaba Imana, Sénateur Bernard Makuza yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko batazigera bibagirwa ubutwari bagize bageza u Rwanda ku bwigenge. Uyu nyakwigendera yaje gutabururwa aho yari yarashyinguwe mu cyubahiro cye nka Perezida wa mbere w’ u Rwanda rwigenga, Sénateur Makuza ari Minisitiri w’Intebe. Ibaruwa imwambura icyo cyubahiro niwe wayanditse. Mfite amatsiko yo kuzasura aho yari ashinguwe n’aho bamwerekeje.

Abandi bo sinakubwira ariko ndahamya ko nabo buriya ntibaryama ngo basinzire. Barota buri gihe kongera kwihesha agaciro. Umuntu ni nk’undi kandi ngo na nyina w’undi abyara umuhungu. Abasaza babizi neza batubwira ko Perezida Kayibanda n’abagenzi be bazengurutse u Rwanda inshuro nyinshi ku maguru. Revolution ariryo buye navuze haruguru ihitana inyoni eshatu arizo Ingoma ya Cyami, ingoyi ya gihake na gikolonize maze babona Ubwigenge bushingiye kuri Demokarasi na Repubulika. Ikintu cyatuma hatabaho undi Kayibanda ni kimwe gusa. Gukora ku buryo akaga kamuzengurukije u Rwanda inshuro nyinshi ku maguru katazongera kubaho i Rwanda. Naho ubundi byaba kwirengagiza ihame ry’amateka ya yandi ahora yisubiramo.

Kwizihiza kwibohora ( Libération).

Burya ngo abanyarwanda bakunze kumvikanisha ikibarya ku mutima mu mazina. Muri FPR nta libération irimo ariko muri FDLR ijambo libération ririmo. Ikibazo rero umuntu yakwibaza ni ukumenya niba kwibohora kwizihijwe atari ukuboha abandi? Aha ndavuga abanyarwanda bari muri FDLR bagihatanira kwibohora. Abo muri FDRL ntacyo bavuze numvise. Ariko iyo M23 nabayishigikiye bavugishijwe bavuga ko FDRL badashobora kuyireka ngo ivuge burya iba yavuze bihagije.

Ikindi nazirikanyeho gitangaje ni umubare munini wabakotanye na Kagame ubu bakuyemo akarenge. Ndazirikana cyane Kayumba na bagenzi be muri Rwanda Briefing. Ndibuka neza ko imvugo kwibohora isimbujwe vuba aha Intsinzi. Ubwo Kayumba aherutse kuvuga kuri iyi ntsinzi yavuze ko nta ntsinzi yabayeho kuko batatsinze abanyamahanga. Gutsinda undi munyarwanda nkawe ni ukwitsinda. Aba bamaze gushyira ubwenge ku gihe. Gusa ikibazo nibaza ni ukumenya ku bantu batangije FPR Kagame yaba asigaranye na bangahe?

Kagame yari ashagawe n’abantu benshi bagiye muri FPR bajyanywe n’amaramuko harimo nabavuye muri FDLR ariko badashobora gukopfora. Abashyitsi nabo ntabwo bari benshi. Ibirori nabyo birangizwa vuba na bwangu nka kwa kundi imvura y’amahindu ikubita abantu batangiye gushyira igitaka kumva bashyingura. Ibirori nta gaciro bigira iyo bitagereranijwe n’ibindi.

Ahandi hizihijwe ubwigenge

Ibirori birangiye i Kigali vuba na bwangu nerekeje ijisho i Bujumbura kuko abarundi n’abanyarwanda baherewe ubwigenge umunsi umwe. Natangajwe no kumva ko bo ibirori byimuriwe ku ya 02-07-2012. Mpamvu ki? None Nkurunziza yaba ahaye Kagame rugari? Ibyo sinabimenya gusa nari mfite intimba. Kuki abaperezida bacu batubeshya? Mu kanya bati turifuza Leta Zunze Ubumwe z’Afurika. Ubundi bati tujye twembi muri EAC. Ariko bakaba badashobora kwizihiriza hamwe umunsi mukuru w’ubwigenge baboneye umunsi umwe. Rimwe bakabikorera i Butare. Ubukurikiyeho bakazawizihiriza mu Cibitoki. Gusa ibi ntabwo byashoboka kubera ko abaperezida bacu barimo kureba mu mpande zitandukanye.
Nkurunziza arareba i Pretoria kwa Mandela maze ku mfungwa 10,000 z’abarundi akababarira imfungwa 7,500. Nabo ngo ubwigenge bubagereho. Naho Kagame arareba i Tripoli kwa Kaddafi. Nta mfungwa n’imwe yababariwe na wa mudamu Ingabire, waretse ibye byose ngo aje kwitangira demokarasi, wari gusomerwa kuwa 29-06-2012, ugusomwa kwimuriwe mu kwa cyenda ku mpamvu zizwi gusa n’abacamanza ba Kagame. Kuri Kagame kwibohora nyako ni ukuboha ugakomeza abajinga b’ibipinga batazi kubahiriza gahunda ya Leta.
Mu gihe mu Rwanda kwizihiza ubwigenge byamaze amasaha nk’atandatu. Mu Burundi bizamara ukwezi kose kwa Nyakanga. Naho muri Aligeriya babwizihiza kuya 05-07-2012 bo bazamara umwaka wose. Imyaka 50 y’ubwigenge ntabwo ikwiye gukinishwa.

Umwanzuro

Uburyo Kagame yijihije ibirori byo kuwa 01-07-2012 yari ameze nk’umugabo w’umwinjira wananiranwe n’uwo yinjiye akarumusigamo ariko na none akaba yarananiranwe n’uwo yarushakiyemo. Umwinjira akaba ari umugabo ukwiye gutabarwa atarandagara.
Mu myiteguro y’umunsi mukuru nashimye amwe mu magambo yavuzwe n’umusaza Mpyisi aho yavuzeko ko ubwigenge bw’u Rwanda ari ikibazo. Uwasabye ubwigenge siwe wabuhawe. Uwabuhawe nawe ntashobora kubwizihiza. Ikibazo kirakomeye kikaba gikwiye kwicarirwa mu nama Nkuru Ngarukira Gihugu. Bitaba ibyo u Rwanda rukazahora rucura imiborogo. Ubwigenge ni nk’igisu gityaye ku mpande zombi. Repubulika na demokarasi byazanywe n’ubwigenge nta na kimwe gikwiye gukinishwa. Bikwiye gufatwa uko biri cyangwa bigahitana nyiri ukubikinisha.

Nahayo Luc

1 COMMENT

Comments are closed.