IBISABWA BYOSE KUGIRANGO UMUTWE W’INGABO UJYEHO BIRAHARI IKIBURA NI IMBARUTSO

Ijambo ry’ibanze

Banyarwanda banyarwandakazi,

Dushubije amaso inyuma turasanga ko hagati ya Mata na Nyakanga 1994 abanyarwanda batagira ingano bakomoka mu moko yose agize abanyarwanda barishwe n’impande zombi zari zishyamiranye arizo MRND na FPR ingabo z’umuryango w’abibumbye zari zigize umutwe wa MINUAR zirebera.

Turasanga kandi ingabo z’igihugu cy’ubufaransa zaje mu gikorwa cyiswe opération turquoise zaragarukiye mu gace gato cyane ko mu burengerazuba bw’u Rwanda, zitarabashije gukumira ubwicanyi bwakorwaga n’interahamwe ndetse n’Ingabo za FPR- Inkotanyi zagendaga zunyuguza aho zacaga hose. Iyo MINUAR kandi ikaba itarabujije impunzi z’i Kibeho gupfa, ntinabuze Ruhengeri na Gisenyi guterwa itabi,

Mwibuke ko amahanga duhora duhanze amaso atigeze ahagarika ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyarwanda zitabarika muri Kongo (rapport mapping) ahubwo yabirenzeho agaha Paul Kagame igikombe cy’imiyoborere myiza hejuru y’amagufa n’imirambo y’abana b’u Rwanda.

Mwitegereze neza imyitwarire y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibumbiye muri MONUSCO igizwe n’abasirikari basaga 17000 ibererekera ingabo za RDF zitwikiriwe izina rya M23 zikica urw’agashinyaguro abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo biganjemo abanyekongo ndetse n’abanyarwanda bahahungiye batagira ingano izo ngabo zirebera,

Musubize amaso inyuma muribuka ko guhera mumwaka w’1990 ingabo z’u Rwanda uko zagiye zisimburana zitahwemye gutandukira ku nshingano zazo arizo zo kurinda umuturage ahubwo zikarenga akaba arizo zimuhungabanyiriza umutekano zitaretse no kumwica urw’agashinyaguro.

Mufungure amaso murabona ko ibihugu by’ibihangange bifite ijambo kurusha ibindi mu muryango w’abibumbye bidashishikajwe no kurangiza intambara mu karere k’ibiyaga bigali kubera inyungu bisarura mu itemba ry’imivu y’amaraso y’abaturage batuye ako karere, nimurangiza mukore icyegeranyo murabona impamvu dukwiye guhamagarira abanyarwanda bafite ubushake tugafata ingamba zihamye zo kurengera inzirakarengane z’abanyarwanda zitagira kirengera dushyiraho umutwe w’ingabo ugamije kurengera abaturage.

Banyarwanda banyarwandakazi aho ibihe bigeze bimaze kugaragara ko mumaze gusobanukirwa y’uko ingoma ya FPR- Inkotanyi yabuze gihana bitewe n’uko inzira zose zageragejwe kugeza ubu ntacyo zatanze ;

Inshuro nyinshi abatavuga rumwe nayo bagiye bayisaba ko habaho ibiganiro hagati yayo nabo kugirango hagire ibikosorwa ariko ikanga amatwi ikayavuniramo ibiti.

Muri iyi minsi amahanga yashyizeho akayo agerageza gufatira ubutegetsi bwa FPR ibihano kubera intambara y’urudaca yashoyemo akarere kose k’Afrika y’ibiyaga bigali aho gucogora ukagirango bakojeje agati mu ntozi.

Simpamya ko amahanga nta bushobozi afite bwo gukumira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi haba ku gitugu n’iterabwoba ishyira ku banyarwanda cyangwa se ku bitero igaba ku baturanyi,ahubwo ndahamya ko ayo mahanga afatanyije nayo muri ubwo bugizi bwa nabi kubera inyungu ashobora kuba akura mu itemba ry’amaraso y’abirabura ibi ndabivugira kuko iyo abapfa mu karere k’iwacu baba ari uruhu rwera L’ONU iba yarabonye umuti mu maguru mashya.

Ibyo bisabwa ni ibihe ?

Igisubizo :Impamvu ,ubushake,uburyo

1. Impamvu :
Impamvu zifatika ni nyishi zituma tubona ko hakwiye kujyaho umutwe w’ingabo kandi igishimishije ni uko zizwi na buri wese, ku buryo bitasaba imbaraga nyinshi kuzibutsa abantu.

Iz’ingenzi:
(a) Ivangura rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera haba mu gisilikare, mu gi polisi no mu nzego za leta muri rusange, aho abavuye Uganda bihariye imyanya ikomeye yose, kandi muri bo ushatse kugaragaza inyungu za benshi akabizira kimwe n’aba francophone;

(b) Ihuzagurika rikabije mu bijyanye n’uburezi ku buryo nta education nyayo abana b’u Rwanda bakibona;

(c) Ubujura bukabije butakigirwa n’ibanga bukorwa n’agatsiko ka bake (Indege za perezida zigura mu ma 100 milliard buli yose, agaciro fund katagira itegeko rigashyiraho cyangwa se rikagenga);

(d) Kubuza abana b’u Rwanda gushyingura ababo bazize amaherere, ndavuga abahutu bishwe n’ingabo za FPR n’iza leta y’u Rwanda kimwe n’abatutsi biganjemo abagogwe bishwe n’ingabo za FPR na RDF;

(e) Gushinja ibinyoma abana b’u Rwanda no kubangamira ubwisanzure bw’UBUCAMANZA mu gihugu;

(f) Gucunaguzwa kw’abacitse kw’icumu rya genocide y’abatutsi n’iry’ubwicanyi bw’abahutu, kandi FPR ikabikora ibizi inabishaka, uvuze akabizira;

(g) Gufataho IBUKA ingwate ikagirwa igikoresho cya propagande ya FPR ikirengagiza inyungu z’abacitse ku icumu yitwa ko ihagarariye;

(h) Kuba imiryango y’abacitse ku icumu rya genocide isa n’iyagizwe iy’abatutsi gusa kandi n’abahutu baracitse ku icumu ry’ubwicanyi bwa FPR (naryo ni ivangura ribi cyane);

(i) Kuba ubutegetsi bwa FPR bwaragwije abanzi ku bihugu duturanye no kunanirwa kubana neza n’amahanga;

(j) Kubangamira ubusugire bw’igihugu cy’abaturanyi no gushoza intambara mu baturanyi ba RDC;

(k) Kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu no kubangamira, gufunga no guhotora abatangazamaturu bigenga n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu;

(l) Kunangira leta ikanga kwandika amashyaka atavuga rumwe nayo iyasaba kubanza kwemera kuba ibikoresho byayo, ayanze agacibwa burundu;

(m) Kuba leta yitwaza Ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko FPR yafashe igihugu ku ngufu nta wayitinyuka (ibi perezida Kagame arabyigamba, n’abandi bafatanyije kwiba igihugu);

(n) Kuba Ingabo, Polisi, Iperereza ryose by’igihugu bikorera umuntu umwe gusa n’ishyaka rimwe gusa;

(o) Kuba buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muli FPR kugira ngo agire amahoro mu milimo ye cyangwa ubucuruzi bwe, kabone n’iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka; etc. (n’ibindi, n’ibindi tutarondora ngo turangize)

2. Ubushake

Ubushake burahari, kuko iyo witegereje umubare w’abantu leta iriho imaze kwivugana, uhita ubona ko abanyarwanda bashobora n’ubwo batavugira ku mugaragaro bashobora guhaguruka ari benshi ahubwo twarabatereranye.

Gusa ntitwirengagize ko mu gihugu hari iterabwoba rikabije, ridatuma umuntu ahaguruka, ndetse n’abari hanze bamwe bakaba barakuwe umutima n’ubuhotozi ndengakamere bukorwa na leta y’u Rwanda ku banyarwanda baba abo mu gihugu cyangwa se abo hanze.

Kuba abanyarwanda bafite ubushake byo biragaragarira buri wese kuko aho ibihe bigeze, si aho gukinishwa.

Tugomba kwirinda abahezanguni bamwe bumva babohoza abahutu gusa, abandi nabo bakumva babohoza abatutsi gusa!!! Aba ntibashobora gutuma FPR itsindwa kuko barasenya kimwe nayo. Tugomba gutsinda intambara yo mu mitima yacu yo kwemera gukorana no kwegerana n’uwo tudahuje ubwoko! Kandi nta buriganya.

Aha niho ipfundo ryose riri, kandi na FPR ya Kagame irakora ibishoboka byose ngo abahutu n’abatutsi bakomeze bangane, ikabateranya uko ishoboye ibeshya amahanga ko ariyo izi kubunga kandi ibateranya. Mureke rero tuyime iyo turufu isenyesha.

3.Uburyo

Igihe cyose hari ubushake, ubushobozi buba buhali, nta kabuza. Ubushobozi buva mu bantu. Nimurebe ubukwe iyo abantu batwerereye ukuntu buhita butaha ndetse bukarangira mu munezero mwinshi.

Nimwitegereze imisanzu FPR yaka uko iba ingana, murebe iyo abantu bishyize hamwe ibintu bageraho uko bingana? Ndabeshya se?

Ndibuka kera abanyakigari bafanaga ikipe ya Kiyovu bigeze kubwirwa ko Kiyovu ishaka kugura abakinnyi babaga i Burundi muli Vitalo bitwaga Muvala na Tindo, hakaba hari hakenewe miliyoni ebyiri n’igice.

Mu kanya nk’ako guhumbya abafana impande zose bivuye inyuma baratanga ndetse ziranarenga mu gihe kitarenze icyumweru. Benshi twari tukiri bato ariko twarakurikiraga.

None se murumva ubushobozi bwaburira he abantu bishyize hamwe ? Icyangombwa ni ukugira ubushake no kumenya icyo wifuza kugeraho

Umwanzuro

Baca umugani ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira niyo mpamvu abiyumvamo umusonga mbabwira nti igihe ni iki cyo gushyiraho umutwe w’ingabo ugamije kurengera abaturage b’u Rwanda kuko izindi ngabo zose nk’uko amateka abitwereka zaba iz’u Rwanda, zaba iz’umuryango w’abibumbye cyangwa iz’amahanga byazinaniye.

Nk’uko twagiye tubibona mu ngero zitagira ingano, bimaze kugaragaza ko amahanga atabara abaturage bayo, akanatabara udutsiko tuzayafasha gusahura ibihugu byatwo, adatabara abanyamahanga cyane cyane iyo ari abirabura ho bihumira kumirari.

Nta kindi amarira abirabura bari mu kaga uretse kohereza ingabo kuza kwifotoreza hejuru y’imirambo y’ababyeyi no gusambanya imfubyi zishukishwa amadorari ziba zahembewe ubusa. Ingero ntawe utazizi muri twe.

Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye ibanziriza iyingiyi, niyemeje guha umusanzu igihugu cyanjye ntarebye igiciro bizantwara kabone n’iyo cyaba kingana ubuzima bwanjye.

Ni muri urwo rwego rero mpamagarira abantu bose tubyumva kimwe ko twakwisuganya tugashyiraho uwo mutwe vuba na bwangu. Ibi nsanga ari ihame ridakuka tudashobora kuvutswa n’uwo ariwe wese yaba umwera cyangwa umwirabura;

Nsanga nta ruhushya tugomba gusaba ibihugu byiyita ibihangange nk’uko nabyo ntawe bigisha inama iyo bishaka kurengera abaturage n’inyungu zabyo.

Si ngombwa ko dutegereza ko amashyaka abidukorera kuko nayo afite byinshi biyategereje yananiwe gukemura.

Abana b’u Rwanda bumva bibareba kandi babifitiye ubushake nibaze twiyegeranye dutangize icyo gikorwa kizahumuriza abanyarwanda.

Ndi tayari kubakorera umurimo wo guhuza ibikorwa byabo uhereye none kugeza igihe cyose bizaba bikiri ngombwa.

Ndasaba buri wese wifuza gutanga umuganda we kugirango iki gikorwa kijye imbere ko yabinyereka kuri iyi adresse:

[email protected]
Tél.: 00262639030023
Facebook: Abdallah Akishuli
Skype: Abdallah.Akishuli
Page Facebook: Nouvelle Génération Rwandaise (NGR)

Icyitonderwa : Ndashaka abari teyari sinshaka indorerezi. Ndashaka abo dufatanya gushaka imiti y’imbogamizi sinshaka abazimbwira kuko nanjye ndazizi bihagije. Ndangije nifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire w’2013 tuzawurye ntuzaturye.

Abdallah Akishuli, The Freedom Fighter

16 COMMENTS

  1. Ntiriwe njya muri details nyinshi, kimwe cyo nuko wowe wakoze ibi wagaragaje ubumenyi bucye mu inzego zitandukanye. kuko ibyo wivugisha ngo byose byararangiye ikibura ni imbarutso ibi birasekeje cyane. sinzi niba uri civilian cg umunyapolitiki ariko ikigaragara nuko utazi umukino urimo gukina. muri make rero kugira ngo utere igihugu hagomba kubaho combination ya political organization na military organization ibyo byombi bikaba biriho kandi bifinte ingufu zaba mu igihugu imbere no hanze yacyo kandi hakiyongeraho ibihugu bifasha muri diplomacy n’ubuvugizi muri rusange hakiyongeraho n’igihugu guhana imbibi n’ikigomba guterwa kigatanga inzira n’izindi nkunga zose zishoboka.

    Ikibabaje kugeza ubu abarwanya leta yu Rwanda nta political power bafite mu inzego zose kuko hagati yabo bahora baryana hakwiyongeraho ko nta n’igisirikare bagira bikaba bibi kurusha. muri make niba mushaka kurwana no gutsinda nimuhuze ingufu za politiki n’iza gisirikare maze mugire harmony mu inzego zose, naho ubundi muzakomeza kubyina muzunga.

  2. Naba nawe Akishuri wiyemeje gushinga umutwe w’ingabo….muri make udutanze umushi ….mu makuru yose nasomye…ntamunyarwanda nabonye….nkawe wiyemeza gushinga umutwe w’ingabo wo guhangana na FPR….kandi Bikomaga yabivuze ukuri ubwo yabwiraga bene Ndadaye ati igisirikare gisenywa n’ikindi….nibwo baritaye mu mutwe nibwo bibohoje…intambara nk’i y’i Burundi irashoboka no mu Rwanda…icyo dukeneye si ugufata uturere…icyo dukeneye n’igisirikare cyatesha umutwe FPR kuko burya ngo uguhiga ubutwari muratabarana…muri make …ababona ibintu kimwe nawe nibo benshi….komera cyane tukuri inyuma….

  3. Hi friends,
    Do you have an English translation of this article for Lobbying against the Rwandan dictatorship?
    Thanks a lot and best wishes for the years 2013, 2014, 2015…
    FFF Agaculama, Friend of the Freedom Fighters

    • sha biragaragara ko umukino ushaka gukina utazi ikipe ukina nayo abanyarwanda bera batisize ibara nalimwe ubu baratujeali mu rwanda no mu mahanda weho rero nibawibutse abo wasize utsembye ukunva ko udashobora gusubira mu rwakubyaye ukaba ushaka abagutera inkunga kujya kongera kumeana amaraso yaba ny rwana nagiraga ngo nkubwireko natwe tuli tayali wenda ntahazasigare nuwokubara inkuru aliko tuzakurwanya kuvamubitekerezo no mu mikorere yawe yewe n,imana ntizigera iguha amahirwe yo kurenga umutaey nshimye ko uvuze ko kagame bamuhaye igikombe cyimiyoborere myiza hejuru yamagufa uhhhh ese burya namwe mukwiye ikihe mukulikije ibyo mwasize mukoze ??abandi nkawe bemeye icyaha baratuje bigishijwe kubaho kimuntu aliko nkulikije ibyo weho uvuga nibyo ushaka ubanzawaratakaliye mu shyamba lya tingitingi so abantu nkawe tuziko baliho kandi bazahorababoneka ukulikije ibyo mwasize mukoze , icyo nakumenyesha nuko dufite umuti wanyu dufite ikibategrreje nkuko uvuga ko hategereje imbarutso ninkuko igihe cyanyu kigiye kugera aho muzaba muli hose akanyu kagiye gushoboka ntidukangwa ningabo izo alizo zose igihe kizabaha igisubizo kuko mwanze kwwicara ngo mwemere mufatanye nabandi kubaka urwababyaye ahubwo mushishikalije no kurusenya bulya si buno igihe kizabaha igisubizo thx

  4. ibyifuzo byawe birasa nindoto zumusinzi waraye mu muhanda kandi mugihe ufite umutima nkuwo imana izakunyuza kure yabantu uteganyiriza guhemukira niba, niba waragiye ukoze hasi uzagaruke dufite beshi nkawe twababaliye uzaze ujye mu ngando wige uko abantu babaha cg babana dushimye ko wamenye ko amahanga yahaye kagame igikombe cyimiyoborere myiza uretse ko wee ukita uko ushatse bitewe nibyo wasize ukoze byaba byaranze kukuvamo nubu ukaba ugifite indi nyota yamaraso nonese ko yahawe icyo gikombe mwe mukulikije ibyo mwasize mukoze mwaba mwarasanze mukwiye ikihe uko wiyita abdhallah akishuli icyubwicanyi muzabaze aho bagitanga abe aliho mujya kugishakira naho prisident kagame yahawe ikimukwiliye ukulikije aho yavanye u rwanda naho arugejeje ikindi nakwibira ibanga nuko abanyrwanda benshi kandi nongere ngo besnhi batisize aya genocide nkayo wisize yakubujije gutaha, ubu bamerewe neza peee buli muny rwanda udasisze ibara aho ali hose ali proud yo kuba ali umunya rwanda kabaturahali turemye ali mu rawtubyaye ali nohanze bake nkamwe mugifite ibitekerezo nkinbyo , umuti wanyu urahali kandi n,imana izahora ibahungabanya aho muli hose ntamahoro muzigera mugira uzareke kwitwazako ushakaguhima umutwe urwana shaaaa ubanza utazi ikipe ukina nayo bulya si buno tuzemera ntihasigare numwe aliko tuzamugwa inyuma aho atugejeje nitwe tuhazi naho abantu nkawe bakigendera kumena amaraso akanyu ahubwo kagiye gushoboka aho muli hose haba no munsi yibuye tuzabasanga yo igihe kizabaha igisubizo #

  5. unva sha wa musore we tukubwire,twe turashaka kubaho,ibyo twabonye birakwiye abacu mwasize murangije twarabababariye ngo none urashaka kuza kumara na basigaye!YEWE KARIBU TUZAKURWANYA TWIVUYE INYUMA wowe nigiki cakubujije gutaha niba utarishe abantu warangiza ngo mu rwanda hari ibibazo,niba ushaka iyo myanya uvuga wagiye ukayisaba utabanje kumena amaraso yabanyarwanda,izo ndazanyu mushira imbere turabiyamye ,nta muhutu uri mu rwanda utotezwa nta mututsi utotezwa ubu wowe urimo kuvugiki nta soni ufite jya mu rwanda ubanze urebe uko hasa amahoro ahari nyuma uze ubone kuvuga ibyo urimo kuvuga rero nkubwire abantu ubu barajijutse bose basigaye bazi ubwenge si babandi bakera bo kwa habyara mwashuka ibyo urimo kuvuga ni zeru

  6. KOMERA CYANE AKISHURI WE,IGITEKEREZO CYAWE NI CYIZA CYANE GUSA IKIMBABAJE NI UKO NKA NJYE NK’UMUNYARWABDA USHYIGIKIYE IGITEKEREZO CYAWE ARIKO NKABA NDI MU RWANDA NTAHO NAMENERA NGO NEREKANE KO TURI KUMWE BITEWE N;IMPAMVU WAVUZE HARUGURU.ICYO NSHOBOYE NI KIMWE GUSA NI UKUGUSHYIGIKIRA ARIKO NABWO MU BURYO BWIHISHE CYANE,KUKO NDEBYE NABI INKERAGUTABARA CG ABASIRIKARI BABIMENYE NABURIRWA IRENGERO.GUSA IGIHE BIZABA NGOMBWA KO BISHYIRWA MU BIKORWA KU MUGARAGARO TUZABIKORA.COURAGE MON FRERE.

    • amahirwe y’intama siyo y’ihene. Gusa ntanakimwe wageraho, ushatse wafunga umunwa ubundi ukaza ugafatanya n’abandi ku rwubaka kuko aho uvugira si iwanyu……n’abandi bose numvise bagushyikikiye, bameze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu kigirango inka ni nzima kandi barayiriye cyera. Mutekereze ibyateza imbere igihugu cyanyu wangu, intambara afurika yabayemo igihe kirageze ngo irangire. abazungu ntibakabashuke kuko bo babirenze kera. Turabakunda!!!!!!!!!!!!!!!

  7. arikosha.mwebwe mubamushzkahutera ubwobabande mwebwe mukangishakurwana mukozemubyumabitameneka?ubwoseniba urumogusabiriza doreko ubwowabuze ayokwishyura inzu cg waburayeugatangiraguhimba imitwengo urashakagushyiraho umutwe wingabo iyombyino yarahararutswe yatangiye kubyinwa kuva 1995 beshi bararambiwe baritahiye bagezekure mumajyambere murwanda abamwariye amafaranga kuva muri zayire mubabeshya nibo bazazakubahiga ahomwihishe.ese abobacongomana mugirira impuhwe iyomubica murema abandi?mwe mwigize abavoka bacongo nuko muzi amateka kurusha abandi? Mwebwe rero mwirengagiza amatekango murashaka inkunga ya congo mufite ibibazo mumenyeko ntawe uburanya amatekango ayatsinde ahubwo mwebwe na bacongomani mufitanye ibibazo bikomeye namateka.bariya bacongomani bavuga ururimirwikinyarwanda bahorabicwa bazira ururimibavuga menyako amakeka abarinyuma muntambara barwanakandi bazayitsindabidatinze kuko umuntuwese uri fiere yurworurimi nibakurambere barabashyigikiye kuko barwanira ubumuntubwabo nahorero ayomanjwe yawe nushaka uyamire ntawe ukeneyekuyumve doreko ntanuyitayeho.

  8. ariko muzi gushukana mwigaramiye we!gusa nujya gutanga inkuru ujye uvuga ibintu wakoreye ubushakashatsi atari amarangamutima gusa!iyi nkuru igizwe n’amarangamutima %

  9. Ariko nimuduhe percentage y’abatutsi cg abahutu bishwe guhera za 59 iyo bajya bavuga kugera ubu turebe twumve uwo twakurikira? mwebwe abera bajye babashuka mumarane ngo murashaka ubutegetsi…. Amaherezo mubona ari ayahe?? africa!

  10. ngo byose birahari habuze imbarutso,rekeraho iyo bihari ntawuza kubitangaza ku rubuga ceceka ukure ayo matama yawe ahongaho

  11. Akishuri we imana yarabavumye, ibyo urimo ni indoto. Ikivume se cyatsinze iyihe ntambara. Et puis icyo washukisha abanyarwanda bari mu gihugu kirusha ubwitange bwa KAGAME ni iki koko? Abanyarwanda barahindutse. Iturufu mwakoreshaga y’IZURU yataye agaciro. Shaka uburyo usabiriza udufaranga two kubaho muri abo bazungu naho ubundi uri mu ndoto. Ujye ukurikira politique yo kwiha agaciro, izo ndoto urimo zizashira uhumuke. Wari wabona Imana yakira ibyifuzo by’ibivume? Mwaravumwe, nimukomeze mwiruke amahanga. Mutureke twigumire muri ka Paradizo kacu duteretswemo na our HE PAHULO.

  12. vuga neza wa mugabo we ibyo ukyeneye ureke gushushanya cyangwa muba mugira ngo mutere ubwoba kagame,uriya nti ntare batinya ntarya akangwa ni bigambo bya bantu nkamwe,iyi ni nshuro ya kabiri wanditse bino none se aho wahereye iyo mbarutso nturayibona ?reka gushuka abana bu rwanda ubashora muntambara batazanatsinda,ishyamba turarizi uko rimera wowe ubwo simbizi niba uzi ubuzima bwo mu mashyamba niba ubuzi reka gushuka abandi wowe sanga fdlr na basirikare kandi bo bamenyereye ishyamba kuki uza kubyamamaza hano?

Comments are closed.