Ibiteye amatsiko kuri Burasa Jean Gaulbert witirirwa ikinyamakuru Rushyashya

Jean Golbert Burasa, witirirwa ikinyamakuru Rushyashya

Iyo umuntu avuze izina Burasa, buri munyarwanda wese ujijutse bimworohera kurimenya bitewe n’uko ari we nyiri ikinyamakuru Rushyashya  kizwiho guharabika no gutoteza abatavuga rumwe na leta y’ u Rwanda. Abakuze bakunze kukigereranya na Kangura yo mu bihe bya mirongo icyenda na yo yari izwiho kuba umuzindaro w’inyandiko zahamagariraga abahutu kwanga abatutsi.

 Burasa ni muntu?

Uyu mugabo ni mwishywa wa Kameya André wishwe muri genocide azira  ko yari umututsi, akaba umunyapolitiki wo muri PL igice gihanganye na Yustini Mugenzi, by’umwihariko kandi akaba yari afite ikinyamakuru Rwanda Rushya  kitavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Muri icyo gihe Burasa wari urangije CERAI- amashuri atatu y’imyuga y’icyo gihe,  yafashaga nyirarume gutunganya no gukurikirana ikinyamakuru muri imprimerie, imirimo itamusabaga kwandika kuko Atari abishoboye.  

Intambara irangiye Burasa yarokokeye muri St Paul ahita yinjirana n’igihiriri cy’abandi bari bavuye muri 1000 Collines  bahawe akazi mu cyahoze ari ORINFOR, aho yari ashinzwe  gushyira ku murongo ibiganiro n’indirimbo uko byakurikiranaga kuri radio- Régisseur.  

Aka kazi na ko nta bwenge bwinshi kamusabaga uretse gusoma no kwandika ikinyarwanda kandi yari abishoboye. Gusa ibi ntabwo byatinze kuko yaje kuzongwa n’inzoga akajya asiba cyangwa agakererwa akazi yaraye mu tubari no mu tubyiniro biba ngombwa ko asezererwa. 

Yaje kwiyambaza abandi bari binjiranyemo ari bo Bizimana Nelon na Yustini Mugabo bamusabira imbabazi Major Wilson Rutayisire wayoboraga ORINFOR amusubiza ku kazi. Mu gusaba imbabazi, Burasa yari yitwaje ko ngo arera imfubyi za Kameya babanaga mu nzu ya ORINFOR I Nyamirambo, bituma bamugirira impuhwe n’ubwo nta kintu yari azimariye by’ukuri.

Yashatse kubyutsa ikinyamakuru cya nyirarume abana be baramwangira.

Uyu mugabo akimara kubona akazi muri ORINFOR, yiyambaje abanyamakuru bari baziranye na Kameya biganjemo abari bavuye mu iseminari nkuru babyutsa ikinyamakuru Rwanda Rushya. Yabizezaga ko amafaranga azajya avamo azafasha abana ba Kameya, ariko nyuma ya numéro enye zose abana ba Kameya baza kubwira abanyamakuru bandikaga Rwanda Rushya ko Burasa nta kintu abaha kuko ari we wakiraga amafaranga y’ikinyamakuru yose, abanyamakuru bo bari abakorerabushake.

Nyuma y’amanama bakoranye n’abana ba Kameya na Burasa, abana bagaragaje ukuri kose k’uburiganya bwa mubyara wabo, bituma abanyamakuru bamufashaga bamureka babwira abana ba Kameya ko batifuza kugaragara nk’abahemukiye Kameya, Burasa ahita areka Rwanda Rushya kuva ubwo.  Ni muri icyo gihe rero Burasa afatanije n’uwahoze ari Capitaine Karimba bashinze ikinyamakuru yise Rushyashya, icyo na cyo agishinga agikora muri ORINFOR.

Uko iminsi igenda ishira, byagaragariye Burasa ko  mu gihe nta bushobozi afite bwo kwandika ikinyamakuru cye kitazatera imbere, amaze kugira imyenda myinshi muri imprimerie ya ORINFOR (PECIFO) atangira gutera ubwoba abahutu bifite ko ni batamuha amafaranga ari bubandike ko bakoze genocide. Ubwo nibwo buzima Rushyashya na Burasa babayemo kugeza ubwo mu bihumbi 2005 DMI iboneye ko itangazamakuru rirwanya leta rimaze kugira imbaraga bityo nayo igahita ifata Rushyashya igatangira kunyuzamo amakuru asebya abarwanya leta yifashishije bamwe mu bakozi ba Office of government spokesperson bafite inshingano zo kugaragaza neza isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga, ariko bakagirwa inama na Tom Ndahiro ndetse na Aimable Bayingana wo muri secretariat ya FPR.  

Mu by’ukuri guhindurirwa umurongo kwa Rushyashya byatumye Burasa ahindura ubuzima kuko yatangiye kujya ahabwa udufaranga tuvuye mu nzego z’iperereza, agera n’ubwo akodesherezwa appartement yo kubamo muri Grâce Hotel mu Biryogo yishyurwa na DMI.

Mu wa 2010, yatangiye gukwirakwiza ko Kayumba na Karegeya bamuhigisha uruhindu bitewe n’inyandiko zakundaga kubibasira zinyuze mu kinyamakuru cye. Ibi rero byatumye ahabwa inzu yo kubamo ku buntu, kurya mu mahoteli yishyurwa na DMI ndetse ahabwa na telephone fixe yo guhamagara igihe cyose yaba agize ikibazo.   

Burasa yaje kuva ku ibere !

 Uko iminsi yagendaga yicuma ni ko amakuru yagendaga agera mu nzego zishyira amafaranga muri Rushyashya ko Burasa nta nkuru n’imwe yandika ko ahubwo yirirwa mu ndaya no mu nzoga hagakora abana yahembaga intica ntikize kuko yaboherezaga inkuru yahawe na DMI hanyuma abo bana bagashyira izo nkuru ku rubuga undi agashyira ifaranga ku mufuka.  Inzego z’iperereza zimaze kubimenya nibwo zanzuye  ko Burasa yahagarikirwa umushahara wanganaga n’ibihumbi 700frw, akazajya ahabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu y’amanyarwanda ku kwezi (150,000frw) kuko ntacyo abamariye uretse kuba bakoresha izina ry’ikinyamakuru yashinze.

Amakuru angeraho nkura mu banyamakuru biriranwa nawe kuri presse house bavuga ko birirwa babyiganira kuri izo machines kuko ubusanzwe Rushyashya nta bureau igira kandi yaratangiye ifite ibiro. Si ibyo gusa kuko yirirwa yinginga inama nkuru y’itangazamakuru (MEDIA HIGH COUNCIL)  kugira ngo ijye imujyana mu mahugurwa aho batanga insimburamubyizi ya 25.000 ku munsi kuko utwo dufaranga agenerwa tutabasha gukemura ibibazo bye bya buri munsi.

Nguwo Burasa oppostion yishyizemo ko ayibangamira kandi na we yirirwa yicuza ibikorwa yashowemo yizezwa ibitangaza none akaba yarabuze n’aho anyura ahunga cyane ko kuri ubu bivugwa ko  atanazi ijambo ry’ibanga rimwemerera kwinjira ku rubuga rw’ikinyamakuru cye kuko byose bisigaye bikorwa n’inzego zishinzwe iperereza naho nyirubwite agaheruka rya cumbi, ibiryo n’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amanyarwanda ku kwezi.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali