RWANDA:IBITEYE UBWOBA BIRI IMBERE NIBA TUDASHIRITSE UBWOBA NGO DUHANGANE N'IBIBI.

Sogukuru ataricwa n’abagome, yarambwiye ati: “…Mwana wanjye ndabona utangiye guca akenge, kandi iyo nkubonye uzamuka neza bituma ngira ibyishimo byinshi nkumva ngize icyizere cy’u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza, kuko twe tutagize amahirwe yo kubaho mu mahoro, kuva mu bugimbi nabayeho mpora mpangayitse, nahoraga niteguye guhunga, kugirirwa nabi, gucunaguzwa no kwamburwa utwo nabaga mfite twose, ndetse niyo mpamvu ubona ntagira imitungo nk’abandi basaza, nuko igihe cyanjye nakimaze niruka ibihugu kubera politiki mbi ikorwa n’abategetsi batagira umutima w’ubumuntu, none rero uzabe umugabo wange ikibi mu mutima wawe, kandi amategeko Rurema yakwanditse ku nkingi y’umutima azakumurikire mu bikorwa byawe bya buri munsi, kuko igihemu cy’umuntu umwe gituma igihugu cyose gisenyuka… unteze amatwi sha? Uzirinde GUHEMUZWA N’IBY’ISI kuko byose ni ubusa, ahubwo ubutwari ni uguharanira ko abantu babana neza, ibyo wifuza byiza, ubyifurize n’abandi kuko nibo muzabana munezerewe…”

Impamvu mbabwiye iri jambo nabwiwe, nukugirango turebere hamwe icyitwa UMUTIMANAMA, icyo umusaza yise “amategeko Rurema yanditse ku mitima yacu”, iyo witegereje aho igihugu cyacu cy’u Rwanda cyavuye, aho kiri n’aho kigana, ubona byuzuyemo umwijima w’icuraburindi kubera ibintu bimwe buri wese abona, nubwo bamwe bahisemo kwirengagiza imitimanama yabo ibabuza guhemuka, kugirango babashe kubona ikibatunga gitubutse kivuye mu mibabaro, imvune n’amarira ya bene wabo bicwa, bamburwa uburenganzira bwo kugira igihugu, kubabuza uburenganzira baremanwe bwo kwihitiramo uko babaho n’umunezero, bakabageza n’aho bababuza uburenganzira bwo kubaho, nyamara baravutse nkabo, bava amaraso nkabo, bagira amarangamutima nk’ayabo mbese nabo bazapfa, nubwo byose babyirengagiza bakibeshya ko bazabaho imyaka n’imyaniko. Ibi bikaba bimaze gufata intera mu Rwanda aho ibinyamakuru bikorera Leta bidasiba gutangaza impfu z’abanyarwanda, batazira indwara cyangwa impanuka, ahubwo bazira ABAGIZI BA NABI, ibyo bikaba bidasiba kuvugwa igihe cyose mu matangazo yo kubika aca kuri Radio Rwanda, n’ubwo abatavugwa aribo benshi.

Igiteye ubwoba muri ubu bwicanyi ariko suko abantu bapfa bishwe n’abanyamahanga, ahubwo nuko UMUNYARWANDA ARIMO KWICA UNDI MUNYARWANDA abifashijwemo n’icyuho kirangwa mu butegetsi bw’igihugu cyacu, aho usanga ikintu kigezweho ari ukujya gushinyagurira ba nyakwigendera babatobatoba ngo barapima icyo bazize kandi akenshi baba bazize ibikorwa bya kinyamaswa byo gutemagura umuntu nk’itungo, kuraswa amasasu menshi kugeza upfuye hanyuma aho kugirango UBUTABERA bukore inshingano zabwo, bigasimbuzwa kujya gusuma icyo nyakwigendera yazize, ibi kandi bimaze kuba umuco ko POLISI Y’U RWANDA idasiba gutangaza ko abakekwa bafatwa, nubwo akenshi tuba tuzi ko arugukina ikinamico, tugaheruka inkuru zirangirira mu kwizeza abantu ko bagiye gukora iperereza, ubundi tugategereza ko ABAGIZI BA NABI BAHANWA tugaheba, kuko akenshi ubakoresha niwe ubakingira ikibaba, kuko aba yitegura kuzabakoresha no mu bindi bikorwa.

Agahinda kanjye ntabwo gashingiye ku bantu bo mu muryango wanjye gusa bamaze gutakaza ubuzima bwabo muri ibi bikorwa, ahubwo nuko umuryango nyarwanda urimo kugenda urushaho kwangirika no kubibwamo ingeso mbi yo gutinyuka amabi y’ubwoko bwose, kandi ababikora turabazi gusa kuko bahawe ububasha ntacyo twabakoraho, abo bakoresha ni inshuti zacu dusangira, ni abavandimwe bacu babaye inyaswa muntu, ni abasore bato n’inkumi zari kuzavamo abagabo bo kwubaka umuryango nyarwanda, ni ababyeyi bari bakwiye kwizihirwa n’urubyaro barutoza imico myiza yubaha uburenganzira bwa muntu, abicwa ni abavandimwe bacu, ni abagabo n’abagore, ni abakecuru n’abasaza bajyaga badutetesha batureze neza bakadutoza ubumuntu, ni ababyeyi bafite abana bari babatezeho byinshi, ni inkingi z’umuryango zari zifatiye runini umuryango mugari w’umunyarwanda, aho abana babo bari babitezeho byinshi, ni abantu bbari bafite inzozi zo kuzabaho neza mu buzima bw’ejo hazaza, ni imbaraga zari kuzateza u Rwanda imbere, rugaserukana ishema mu ruhando rw’ibindi bihugu, muribo harimo abashakashatsi bari kuzavumbura imiti myinshi y’ibibazo bitwugarije, harimo imfura zimwe twifashishaga mu misango y’ubukwe, bakadusabira abageni tukizihirwa, muribo harimo ibyiza byinshi, ariko ABAGIZI BA NABI barimo kugenda babica umwe kuwundi kubera ko kamere mbi yabo inezezwa no kumena amaraso, byo babonyemo umuti w’ibibazo byabo bwite, ibibazo ahanini bishingiye ku bwoba bw’ibyaha ndengakamere bakomeje gukorera abanyarwanda n’isi yose muri rusange…

Bavandimwe banyarwanda, ese mutangazwa cyangwa mutewe impungenge n’ibi mwumva cyangwa mubona buri munsi mu ngingo z’amakuru aho bimaze kuba umuco ko uko ufunguye radio, televiziyo rukumbi tugira, cyangwa ibinyamakuru tugwa ku nkuru z’ubwicanyi bukoranywe ubugome hirya no hino mu Rwanda? Ese iyo mubibonye mwibwira ko mwe musonewe cyangwa mukingiwe kuburyo ubu bugome butazabageraho? Mwibwirako se abicwa ari ibivume cyangwa bari bakwiye kwicwa nkaho atari abantu nkatwe…? Kera ncyiga mu mashuri yisumbuye, umuyobozi w’ikigo yapfushije murumuna we azize abagizi ba nabi, maze mw’ijambo rye atubwira ko tudakwiye kuririra nyakwigendera, ahubwo dukwiye kwirira kuko buri raso ry’inzirakarengane rikurura umuvumo ku gihugu cyose, ntibyatinze icyo gihugu twigiragamo cyaje guhinduka isibaniro mu myaka 4 gusa, na n’ubu kikaba kitarazanzamuka, kuko uwo muvumo yavugaga wabagezemo. Iyo bigeze ku Rwanda ho biba agahomamunwa kuko nicyo gihugu cyonyine kw’isi gipfusha abantu kurugero rutangaje… Inshuro ya mbere nagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cyo hanze tugiye kwiga ibijyanye no gukemura amakimbirane, natangajwe n’uko icyo gihugu kinini cyane kw’isi hari hapfuye abana batatu barashwe n’umugabo wa nyina, ariko igiporisi kigahagurukira uwo mugabo warumaze iminsi yihishe kugeza ubwo bamufataga mugihe c’imyaka 15 yihisha cyane, ubwo yafatirwaga mu kindi gihugu nacyo gikomeye, agahita yoherezwa mu rukiko aho yahamijwe ibyaha aza kwicwa ejobundi aha kuko mugihugu cyabo bemera igihano cyo kwicwa, ibi bikaba byaranteye kwibaza iwacu ukuntu abantu bapfa buri munsi Leta ikajyaho ikatubeshya ko dukataje mw’iterambere?

Ese iterambere ritabungabunga ubuzima bw’abaturage, iterambere ryuzuye urupfu aho abantu bapfa cyane kandi bikagaragara ko bishwe n’abanyarwanda bazira amaherere, iterambere rikoresha inzego zirenze enye z’umutekano ntirikumire ubwicanyi ahubwo tukaba dutegekwa kurara amarondo mugihe dufite Polisi, Igisirikare, Local Defense Forces, DMI, special intelligence, maneko zikorera mu basiviri, Inkeragutabara, INTERSEC, GARSEC, KK SECURITY n’indi mitwe yitwara gisirikare, itabasha gukumira ubwicanyi ahubwo bukaba bukomeje kurimbura imbaga, iryo terambere ritavuza abarwaye indwara zikomeye, ukumva ngo umwana nka Jessica apfuye azira ko yabuze ubushobozi bwo kujyanwa kuvurirwa hanze, igihe Minisitiri ahembwa amamiliyoni ndetse uw’umutekano nawe akaba ahembwa, amaze imyaka irenga 7 ayobora Minisiteri yitwa ko ishinzwe umutekano, ariko abantu bakaba bakomeje gupfa na Perezida ntabe yatanga ihumure cyangwa ngo abyamagane nkuko ahandi bigenda, umutekano wangizwa n’abantu bazwi bari mu gisirikare bamaze kwamamara mu bwicanyi bakorera hirya no hino, aho kugirango bakorweho iperereza ahubwo bakagororerwa, tutavuze akayabo k’imisoro akoreshwa mucyitwa KUNEKA abanyarwada yaba imbere mugihugu no hanze yacyo, aho abasore bato bagiye bahabwa akayabo kugirango bajye birirwa bacura inzangano mu muryango nyarwanda no guhitana abantu hirya no hino, iterambere ry’igihugu aho umukuru wacyo yigamba kwica abanyarwanda ku mugaragaro, Umushinjacyaha wa Repubulika umaze kuruwo mwanya imyaka itari mikeya ntabe yatangiza iperereza ku magambo y’umuntu nka Perezida w’igihugu wiyemerera ubwicanyi no kwambura abantu agaciro kabo abita amazina agayitse ngo ni IMYANDA, IBIGARASHA, ABANZI B’IGIHUGU n’andi menshi, byose bakabikorera abanyarwanda hari abiyita intumwa za rubanda zahindutse abakomamashyi, bakomera amashyi n’imvugo nyandagazi zuzuye ubugome no gutesha umunyarwanda agaciro, hejuru y’imishahara ihanitse bihemba mu misoro ivunanye abantu dutanga turira, igihe abana bacu bahindutse abashomeri batagira n’icyizere cyo kuzabona akazi mu Rwanda kuko abanyamahanga bamaze kwigarurira imyanya myiza yose mu Rwanda, ibintu bitaba mu bindi bihugu, ibi byose bikantera kwibaza aho tugana, n’aho iri terambere ryuzuyemo sinema z’ubugome rituganisha.

Niba dukomeje kurebera abantu bicwa, bamburwa utwabo, bateshwa agaciro, abana b’u Rwanda bashorwa mu bikorwa by’ubugome bimaze kubahindura ba ruharwa mu maso y’abanyamahanga, aho uhura n’umukongomani ugatinya kwiyita umunyarwanda ngo atagutuka ibitutsi bibi kubera ibyo tumaze kubakorera bitari bike, niba twibwira tuti bariya bicwa “bagombaga kwicwa” nkuko Kagame abyivugira iyo acitswe ari mu nteko, niba twemeye ko abanyarwanda… ehh mumbabarire nako “amasazi” yicishwa inyundo mukaba mubona ntacyo bitwaye, njyewe nababurira ko aho tugana, ari habi cyane kurusha aho twavuye muri 1994, ndetse mfite impungenge zuko hazabaho UBWICANYI NDENGAKAMERE butigeze bubaho kuko nyuma y’akarengane abantu tumazemo igihe, nyuma yo kurebera umugabo umwe, sogokuru yambwiraga ushobora kwangiza igihugu agitobanga bigeze aha, aho yakuyeho UBUTABERA, UBURENGANZIRA BW’IBANZE BW’ABANYARWANDA, UBWISANZURE, UBURENGANZIRA BWO KWITORERA ABAYOBOZI, NYUMA YO GUTOBA UBUREZI no gusahurira abanyamahanga utwari kuzatunga abanyarwanda ahubwo akaba ashishikajwe no GUHA AMAPETI abicanyi ruharwa nka JAck NZIZA, Emmanuel GASANA (RURAYI), Gen. James KABAREBE, Col. Dan MUNYUZA, Lt. Col. Tinka, Col. Franco RUTAGENGWA, Col. GACINYA, Gen. IBINGIRA, MUSONI James, Gen. KARENZI KARAKE, Col. Dr. Emmanuel NDAHIRO n’abandi benshi barimo Jeannette KAGAME usigaye akoresha abantu bagahembwa na Leta, imisoro y’abanyarwanda kandi nta kazi nzi yatorewe, ibi byose bakaba babikora biyibagije ko batazarenza imyaka mirongo 80 batarabazwa ibi bakorera abaturage bitwaje inyungu n’inda nini ibashora mu kworeka abanyarwanda mw’icuraburindi n’agahinda kadashira.

Nkaba mboneraho gukangurira abanyarwanda aho muri hose, mukomeze mukomakome abana banyu mubabuze kwijandika muri ibi bikorwa by’ubunyamaswa, kabone n’iyo byaba intandaro yo guhigwa, kuko mu myaka itarenze 10 ibi byose bazaba babibazwa n’amateka nkuko ubu INTERAHAMWE ziri mu kangaratete zizira amaraso zamennye, bityo mukaba musabwe gukangurira, abasirikare bakoreshwa ibi ko mu Rwanda twifuza, ntawuzasonerwa igihe cyose bigaragaye ko yijanditse mu guhekura igihugu yitwaje indamu, ubwoba n’ibindi byose, kuko ingaruka zo kudahana abicanyi, tumaze kuzibona. Interahamwe zishe abatutsi zikaba zigororerwa aho guhanwa kimwe n’izi nkoramaraso navuze haruguru zihora zingenza ngo nanjye zincishe aho zicisha abandi bose, nkaba nazibwira nti, murarye muri menge kuko iminsi y’ubugome bwanyu ibariwe ku ntoki, nimutabiryozwa nanjye muzabiryozwa n’abana murimo kugira imfubyi ijoro n’abanywa, muzabiryozwa n’abo mupfakaza, abo muhindura inshike kandi barabyaye nkuko ababyeyi bababyaye bakabagira, muzabiryozwa n’umunyarwanda wese wifuza amahoro arambye kandi murimo guhemukira u Rwanda mudasize abana, abo mwashakanye, benewanyu bazagibwaho n’umuvumo kuko ibyo muri gukora uyu munsi, byangwa n’Uwiteka, ndetse atazatinda kubibahanira… Baturage musabwe kwitandukanya n’izi nkozi z’ibibi bigishoboka kuko umunsi n’isaha bishobora kubagwa gitumo, kandi ntanumwe uzarokoka umujinya w’Uwiteka keretse uzaba yararinze umutima we. Muramire u Rwanda bigishoboka kandi mukomeze mwamagane, musenge, mutabaze, mwitandukanye nabo mu buryo bwose, ibyo batwicisha nitwe ubwacu tubigura, nitwe tubagize ibyo baribyo kuko tutamaganye ibikorwa n’ubucakura bwabo hakiri kare, nta mbuto iboze ikwiye kuyobora u Rwanda, kandi mwirinde abasa n’aba bakomeje kwurira ku gahinda dufite bibereye iyo za Burayi n’Amerika bashaka kudushora mu bikorwa bidukururira urupfu kuko kutagira ubwenge babyita ubupfapfa. Imana itubabarire ibyaha byacu, kandi itweze no kurushaho, bityo iturinde IMIBOROGO N’IMIBABARO IRI IMBERE.

Kanyarwanda.