« IBUKABOSE », IGISUBIZO CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE KITANYURA LETA

Joseph Matata

Imihamgo ngaruka-mwaka yo kwibuka amahano yagwiririye u Rwanda muri mata 1994, abanyarwanda bo mu buhungiro (diaspora) bayihaye indi sura itanga ikizere kiza cy’ejo heza hazaza h’u Rwanda n’abanyarwanda. Kugeza magingo aya, nyuma y’imyaka 21 yose, uyu mwaka nibwo bwa mbere igitekerezo cy’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kigamije guhurizahamwe abanyarwanda b’amoko yose (abahutu, abatwa n’abatutsi) mu kwibuka inzirakarengane z’amahano yagwiririye u Rwanda kuva ku itariki ya mbere ukwakira 1990 ubwo FPR yashozaga intambara, cyagezweho bwa mbere. N’ubwo ariko ari igikorwa kiza cyo gushyigikirwa no gushimwa, iki gikorwa giteye kandi impungenge Leta y’ u Rwanda iyobowe na FPR-INKOTANYI. Kuba cyaratangiye cyitabirwa n’amashyaka menshi atandukanye ya politiki atavuga rumwe na Leta y’U Rwanda, aho sibyo byaba bituma Leta y’u Rwanda irushaho gukaza umurego mu kwibasira umuntu wese, yaba umututsi, umuhutu cg se undi wese wiyemeje kwitabira no gushyigikira iyi gahunda? DORE UKO MBIBONA.

Imihango yo kwibuka bose yabereye Bruxelles mu Bubiligi taliki ya 10 Mata2016 kimwe no mu mugi wa Lyon tariki ya 23/04/2016 , yabimburiwe n’igitambo cya misa cyabereye kuri paruwasi ya Mutatifu Charles Borromée i Brusseli. Nyuma y’igitambo cya Misa, hakurikiyeho ibiganiro bitandukanye n’ubuhamya bwa bamwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akorera mu buhungiro, ndetse n’abandi banyarwanda batandukanye bibumbiye ma mashyirahamwe arengera ikiremwamuntu, ubutabera n’amahoro cg se aharanira irterambere ry’abari n’abategarugori. Nkurikije uko nabyibonye ubwanjye (kuko nari mpibereye), wasangaga buri wese ashimishijwe n’iyi gahunda itavangura abanyarwanda kandi buri wese yifuza ko yakomeza kugeza aho ibabera n’abandi banyarwanda bari imbere mu gihugu imbarutso yo gutinyuka kotsa igitutu Leta ya FPR-INKOTANYI kwemera ko hashyirwaho gahunda yo wibukira hamwe.

Iyi mihango yateguwe na Bwana Joseph Matata uhagarariye ikigo giharanira guca umuco wo kudahana n’akarengane mu Rwanda (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR) afatanyije n’abayobozi bamwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, aha twavuga Joseph BUKEYE uhagararariye ishyaka FDU-INKINGI, Joseph Ngarambe, Micombero Jean Marie, Musonera Jonathan bahagarariye ishyaka rya RNC, Madame Nkundwa Daphrose uhagarariye urugaga rw’abari n’abategarugori baharanira kwimakaza umuco w’amahoro no kurwanya akarengane (Reseaux des Femmes pour l’Impunité et la Paix).

Nkuko yabivuze mu ijambo rye, Bwana Matata yagaragaje akamaro k’iki gikorwa cyo kwibuka bose nta kuvangura abahutu n’abatutsi na zimwe mu mpungenge aterwa no kuba ashyigikiye iki gikorwa. Kuba ku isonga ,mu bagize igitekerezo cyo gutangiza « IBUKABOSE »byamuviriyemo gutotezwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga 14 itegamiye kuri leta ikorana na leta ya kigali ndetse na ambassade yu Rwanda mu Bubiligi ishyira iyi gahunda mu rwego rumwe n’abapfobya genocide yakorewe abatutsi. Matata yagize ati : « ngewe mfite abantu basaba ko mbambwa  (bamwe muri bo) : Ibuka mémoire et justice,Mpore asbl, union des rescapés du genocide des Tutsi URGT, association IZUBA édition, Commité des Armeniens de Belgiques, Comité de Coordination des Organisations des Juifs en Belgique asbl ; Collectif Belge pour la Prevention des Victimes des Crimes de Genocide et Contre les Negacionismes etc.

« Ngomba kubambwa kuko je suis un assasin de mémoire » : aya ni amagambo Matata ubwe yivugiye ahereye ku ibaruwa yanditswe naya mashyirahamwe maze zigaha copie Ministère y’ububanyi n’amahanga y’ububiligi ndetse na bwana Amabassadeur w’u Rwanda mu Bubiligi Bwana NDUHUNGIREHE.

Barukatamo

Si Joseph Matata rero wenyine uhanganye na Leta ya kigali n’abambari bayo kuko na bamwe banyarwanda baciriritse berekanye ko bashyigikiye iyi gahunda maze bakanayitabira batangiye kubangamirwa na bakozi ba Leta ya Kagame.

Umwe mu badamu ugaragara kuri iyi foto (hejuru) wambaye fulari utuye akarere ka brusseli akanaba umuyoboke wishyaka RNC, witwa UWUMUHOZA Julienne, umuryango we ubangamiwe cyane n’inzego ziperereza za DMI mu Rwanda azira ibikorwa arimo bidashyigikiye gahunda za Leta ya Kigali.

Ibi byose rero byatuma twibaza byinshi: ni iyihe inyungu leta ya Kigali yaba ifite mu kuvangura abanyarwanda kandi ishinzwe kubahuza no kubafasha kubana kivandimwe?

Leta y’u Rwanda yirirwa iririmba ko ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bumaze kugera ku mpuzandengo irenga 90%, wasubiza amaso inyuma ugasanga ibyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ari iterabwoba baba bashyize kubantu batabaha akanya ko kuvuga ibyo biyumvira ngo bitava aho byitwa ko bapfobeje genocide yakorewe abatutsi.

Ese aho ya gahunda ya ”Ndi umunyarwanda” Leta ya FPR yirirwa irisha mu mahanga aho ntiyaba ari baringa ! Umunyarwanda niba bivuga inyabutatu Hutu-Tutsi-Twa ni kuki tugomba kwibuka gusa ubwoko bw’abatutsi ? Ubu se hagati y’uha agaciro abanyarwanda bose nushaka kwimakaza ubwoko bumwe, ufite ingengabitekerezo ninde ? Kwitwaza ko kwibuka abandi banyarwanda bazize intambara yashojwe na FPR kuva muri 1990, ari ugupfobya ”génocide” yakorewe abatutsi nuburyo bwo gutatanya abanyarwanda no gutuma habaho abahezanguni.

Ariko se tuve aho twibagirwe abishwe na FPR mu ntambara yo kubohoza igihugu bavanzemo abahutu ndetse n’abatutsi, abishwe bazira kutavuga rumwe na leta ya Habyarimana banashinjwa gukorana na FPR, izo mpirimbanyi za democratie nka Bwana Nzamurambaho, Mme Uwiringiyimana Agthe, ba Bwana Sendashonga, les casques bleus, bose baguye mu Rwanda, n’abandi….

Ese abahutu biciwe Kibeho cyangwa mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Congo bo si abanyarwanda ? Erega nabaguye mu ndege yari itwaye nyakubahwa Juvenal Habyarimana bari abanyarwanda ! kabone nubwo baba bafite ibyo baryozwa mu rwego rw’ubutabera ntibikuraho ko imiryango yabo ikwiye kubibuka.

Ese harya bwana Nduhungirehe we yapfuye ryari cyangwa Nzamurambaho ? Ese bo bibukwa ryari bwana ambassadeur Nduhungirehe ? Kandi ngo uhagarariye gahunda ya ”Ndi umunyarwanda” mu Bubiligi?

Abateguye ibi biganiro nta na rimwe bigeze bahakana genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kimwe na bandi bose bapfuye kuva muri 1990 ubwo intambara yatangiraga aha twavuga nk’abagogwe cg abapfuye muri za Bugesera !

FPR ikomeje gucuruza genocide mu nyungu zayo za politiki nyamara kandi igaca inyuma yereka amahanga ko ifite ubushake bwo kunga abanyarwanda. MATATA niwe ukunda kuvuga ngo «  ni gute wakunga abazima utandukanya abapfu. » Niba leta y’u Rwanda idashobora kugira ubutwari bwo kwibuka abanyarwanda bose nka leta simbona impanvu bajya kurwanya no gushaka kumena amaraso y’imiryango ishishikajwe no guha agaciro umunyarwanda itavanguye amoko.

Banyarwanda banyarwandakazi mushishikajwe n’uko umunsi umwe abanyarwanda aho bava bakagera baziyunvamo abavandimwe bakunze igihugu cyabo bakanaharanira ishema ryacyo, nimugahuruke tuharanire uburenganzira bwacu.

Abavandimwe barangwa no gusangira ibyago kimwe n’uko basangira ibyishimo. Umubabaro ni nk’undi nubwo bidakuraho ko buri muryango ugira umwihariko wo kwiyakira no gushyigikirana nkuko umuryango ”IBUKA” udahwema kubyibutsa mu gihe cy’itegurwa ry’imihango yo kwibuka itsembabwoko nitsembatsemba wo na Leta y’U Rwanda bita ko ari iry’abatutsi gusa kandi nyamara haraguyemo abahutu n’abatwa batangira ingano, ndetse n’abanyamahanga.

Genocide ni icyaha cy’indengakamere ari nayo mpamvu ntawubuza Ibuka na Leta ya FPR kubiha agaciro no kwibuka izo nzirakarengane. Ariko ibyo ntibihagije kuko yaba IBUKA cg se Leta bibuka gusa abatutsi bavukijwe ubuzima bwabo, bakwiye no kureka n’abandi banyarwanda b’abahutu, b’abatwa ndetse n’ab’abatutsi bifuza kwibukira hamwe bakaba babikora mu bwisanzure aho bari hose, haba imbere mu gihugu cg se mu mahanga. Kwibukira hamwe nibyo soko y’ubwiyunge nyakuri nkandi nibyo bifasha mu kubaka ishusho nshya y’ubunyarwanda. ”Ndi umunyarwanda” iyo iza kuba ishingiye kuri iyi ntego ntakabuza ko ejo cg ejobundi hazaza h’u Rwanda haba heza. Tubiharanire
Yves Simon Bahozeho