Ibura rya demokarasi niryo ryatumye U Rwanda n’U Burundi bimenekamo amaraso menshi?

Tariki 15 ukwezi kwa cyenda, ni umunsi ngaruka mwaka umuryango w’abibumbye wise UMUNSI WA DEMOKARASI. Ikigamijwe ni ukuzirikana ibikorwa byo guteza imbere amahame remezo ya demokarasi ku isi. Ukaba ari umunsi ibihugu ku isi bishobora kwinegura mu bikorwa bya demokarasi – dore ko muri make demokarasi bisobanura ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage, bugakorera abaturage. 

Abasesenguzi baremeranya ko ibura rya demokarasi ari ryo ryatumye ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bimenekamo amaraso menshi kurusha ibindi bihugu byo mu karere. Ibura rya demokarasi muri ibyo bihugu ryatumye biba isoko y’impunzi kuva byabona ubwigenge kugeza ubu. Ibura rya demokarasi ni ryo ryatumye bamwe mu Banyarwanda n’Abarundi bafata intwaro barwanya akarengane.

Ubu ibyo bihugu birategekwa n’abahoze ari inyeshyamba bafashe ubutegetsi bakoresheje intwaro. Mu Rwanda hari ubutegetsi buyobowe na FPR INKOTANYI, mu Burundi hari ubutugetsi buyobowe na CNDD-FDD.

Ikindi kibazo cy’umwihariko kuri ibyo bihugu, ni ikibazo cy’amoko. Ubwoko bufite abantu benshi ni abahutu bagakurikirwa n’abatutsi, hagaheruka abatwa n’abaganwa mu Burundi. Icyo kibazo cyakunze guteza akaduruvayo no kumena amaraso ubwo bamwe babonaga ko badafite uburenganzira kimwe n’ubw’abandi.

Ubu rero abahoze ari inyeshyamba ni bo bategeka. Bafashe intwaro bavuga ko baharanira kwishyira ukizana kwa buri muturage. Bafashe intwaro bavuga ko baharanira demokarasi.

Imvo n’Imvano y’uyu munsi iracoca icyo kibazo. Irasesengura niba koko demokarasi yaragezweho. Irareba niba ibyo iyo mitwe yavugaga ko iharanira biriho. Irareba niba bishoboka ko mu bihugu birimo ubwoko bwiganje cyane kurusha ubundi hashobora kubaho demokarasi ituma buri bwoko bwiyumva mu mitegekere y’igihugu.

BBC yakoze uko ishoboye ngo abo bahoze ari inyeshyamba, ubu bari ku butegetsi mu Rwanda no mu Burundi, baze muri iki kiganiro ariko ntibabyemeye. Gusa BBC ntiyacitse intege kuko hari abandi Banyarwanda n’Abarundi bemeye ubutumire bwa BBC.

Abatumire ba BBC:

-Léonard Nyangoma, umukuru w’umugambwe CNDD akaba ari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubufaransa, Léonard Nyangoma yashinze CNDD avuye muri FRODEBU, ishyaka ryatsinze amatora bwa mbere mu Burundi mu buryo buciye muri demokarasi mu mwaka wa 1993, umukuru w’igihugu watowe icyo gihe Melchior Ndadaye akaza kwicwa hashize amezi 3 agiye ku butegetsi.

-Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka DALFA ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, Victoire Ingabire yashinze DALFA avuye muri FDU-Inkingi, ishyaka ryamwohereje mu mwaka wa 2010 ngo aze kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu na ryo rikaba n’ubu ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda.

-Aimé Pascal Nduwimana, umukuru w’ishyirahamwe MAC, Ministère Africain de Compassion, iri shyirahamwe rimaze imyaka 15 ricungera amatora yo mu Burundi, muri aya matora aheruka kuba mu Burundi, baje ku mwanya wa kabiri mu kugira abarorerezi benshi muri ayo matora. Aimé Pascal Nduwimana ari mu Burundi.

-Théogène Munyangeyo, umuvugizi wa FORUM y’amashyaka mu Rwanda, bita ihuriro nyunguranabitekerezo ry’amashyaka ya politike. Théogène Munyangeyo ari mu Rwanda.

-Joseph Sebarenzi, umusesenguzi mu byo gutatura amatate. Joseph Sebarenzi yabaye umukuru w’inteko nshingamateko mu Rwanda, ubu akaba ari mu buhungiro muri Amerika. 

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.