Ibura rya Makuza JMV: Ibaruwa ifunguwe igenewe Minisitiri w’intebe

    Joseph Matata

    IBARUWA IFUNGUYE YA CLIIR IGENEWE MINISITIRI W’INTEBE

                                   Buruseli, 30/04/2014,

    Impamvu : Akarengane k’umuryango wa Makuza JMV

    Minisitiri w’Intebe Bwana Habumuremyi Pierre Damien,

    Nyakubahwa,

    Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) dufashe akanya ko kubagezaho akarengane k’umuryango wa Bwana MAKUZA Jean Marie Vianney waburiwe irengero kuwa mbere taliki ya 14/04/2014 mu ma saa moya z’umugoroba (19h). MAKUZA JMV yahamagaye umufasha we kuri telefone ye ifite n° 0782012192 amubwira ko yururukiye imodoka kuri centre ya Pfunda kandi ko aje mu rugo, kuko yari avuye mu rugendo i Kigali. Hari n’abantu bo kuri iyo centre bamubonye avuye mu modoka, atashye ageze ku Gisenyi muri uwo mugoroba.

    Nkuko bigaragara mw’ibaruwa umufasha we, Madame Vestine MUKANDERA yandikiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa Muntu (CNDH) tariki ya 18/04/2014, uyu mugabo we yaburiwe irengero yerekeza mu karere atuyemo ka Pfunda ubwo yaratashye avuye mu rugendo i Kigali. Uyu mugabo  mu gihe yarimo yerekeza inzira igana iwe, nibwo Umufasha we VESTINE yakomeje kumuhamagara kuri Telefoni igendanwa (GSM n° 0782012192) yamuhamagara ikabura uyitaba.

    Taliki ya 15/04/2014 Vestine Mukandera abifashijwemo n’Umukuru w’Umudugudu wa Rusamaza n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Muhira biyambaje abakuriye Stations za Police ya Gisenyi, Kanama na Nyakiriba, bose bamubwira ko ntawaba yaraciye iryera umugabo we Makuza Jean Marie Vianney. Ubwo Madame wa Makuza Jean Marie Vianney yafashe umwanzuro wo gushyikiriza ikibazo cye Inzego z’ubuyobozi bwa Station ya Police ya Kanama abasaba ko bamufasha kugikurikirana.

    Taliki ya 15/04/2014, ahagana mu ma saa yine n’igice z’amanywa no mu ma saa cyenda z’umugoroba telefone ya Makuza  barayihamagaraga ikavuga ariko ntihagire uyitaba. Ubwo umufasha wa Makuza JMV yabimenyesheje DJPO  kugirango amufashe kumenya nibura agace iyo telefone iherereyemo.

    Kugeza ubu twandika iyi baruwa, tariki ya 30/04/2014 ntabwo Polisi y’u Rwanda yari yagahagurukira iki kibazo ngo ikoreshe ubushobozi bwayo bwo gushakisha aho uyu mugabo MAKUZA JMV  yaba aherereye.

    Nkuko bimaze kuba umuco mubi wa Polisi y’u Rwanda, biragaragara ko abantu benshi banyerezwa mu Rwanda, Polisi ikirengagiza inyerezwa ryabo, nyuma Polisi ikazabagaragaza, ndetse bamwe na bamwe ikabagaragariza itangazamakuru ariko inabagerekaho ibyaha bihimbano bibacisha imitwe. Bamwe muri bo Polisi iba imaze iminsi ibica urubozo ibemeza ko bagomba kwemera ibyaha byose baregwa kabone nubwo ntaho baba bahuriye nabyo.

    Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Ikitumvikana n’ukuntu Polisi y’igihugu ikoresha amayeri nkay’abagizi ba nabi yo kunyereza abaturage bamwe bakabura burundu, abandi bakagaragazwa hashize iminsi myinshi imiryango yabo yarahangayitse ikabura gitabara.

    Dore nk’ubu haravugwa bamwe mu bategetsi b’ibanze bo mu Akarere ka MUSANZE, mu Ntara y’Amajyaruguru nabo baburiwe irengero, none bikaba bivugwa ko banaregwa kuba bakorana na FDLR. Ibi bikaba ari ibyavugiwe mu nama yabaye ku itariki ya 17/04/2014 mu Akarere ka MUSANZE aho ngo abayobozi batandatu bose baregwa icyaha cyo gukorana na FDLR. Babiri muri bo bakaba baraburiwe irengero : Ndahiro Amiel na Nduwayezu Jean Marie

    Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, twe abagize CLIIR, dutangazwa n’ukuntu ibyaha byinshi biboneka mu Rwanda muyoboye, byinshi biba bishingiye kuri FDLR, kandi mu by’ukuri, wanajya kureba ugasanga abari bagize ubuyobozi bw’uwo mwanzi wanyu w’ikubitiro, babarizwa mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwanyu. Urugero ni Jenerali Rwarakabije wari mu buyobozi bwa FDLR muri RDCongo. Ubwo se mwe ntimwari mukwiye kubanza kwihamya icyaha cyuko mukorana n’umwanzi wanyu, aho kugira ngo mukigereke ku bandi kandi nabo mubarenganya kuko badafite aho bahuriye niyo FDLR ? Biragaragara ko icyaha cyo gukorana cyangwa kuvugana na FDLR, kigiye kumarisha Abanyarwanda!

    Tuboneyeho kongera kubibutsa ko muri CLIIR mw’itangazo ryacu n°114/2008 ryo kuwa 22/12/2008 twigeze gutabariza Dogiteri Laurent RUBONEZA nawe wahamagawe kuri telefone n’umuntu utarigeze amenyekana, noneho yamwitaba akaburirwa irengero kugeza igihe Polisi yaje kumugaragaza afunzwe ngo aregwa ibyaha byo kubangamira umutekano. Ubu akaba yarakatiwe kandi bigaragara ko azira ibyaha by’ibihimbano. Batubwiye ko uyu Dogiteri musanzwe muziranye, ntagushidikanya ko muzi neza akarengane yakorewe. Ariko icyo gihe mwari mutaraba Minisitiri w’Intebe.

    Tuboneyeho na none umwanya wo kwibutsa ko INYEREZWA ry’abaturage (disparitions, enlèvements, etc.) bifatwa nk’ICYAHA kibasira INYOKOMUNTU (crime contre l’humanité). Kandi ko abo bapolisi bakomeje kunyereza abanyarwanda, nkaho ari amatungo yo mu ngo zabo, igihe kizagera babibazwe n’inkiko. Turabasaba gukora ibishoboka mugaca uwo muco wo kunyereza abanyarwanda. Bitabaye ibyo se, muzaba mubaye abafatanyacyaha, kuko Polisi, n’imikorere yayo biri mubyo ubuyobozi bwa Leta muyobora bushinzwe.

    Tubaye tubashimiye ko Leta muyobora izahagurikira ikibazo cy’INYEREZWA ry’abaturage kimaze gufata intera ndende no guhangayikisha Abanyarwanda benshi.

    Mugire akazi keza kandi tubaye tubashimiye, ubushishozi n’ubushake muzagaragaza mu gucyemura  icyo kibazo cy’umuryango wa Makuza JMV waburiwe irengero.

    Bikorewe i Buruseli kuwa 30/04/2014,

    Yozefu MATATA,

    Umuhuzabikorwa wa CLIIR

    Bimenyeshejwe:

    Umukuru wa Police y’u Rwanda

    Umukuru wa Parike nkuru ya Kigali

    Gouvernement y’u Rwanda

    Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda