Ibura rya Sgt Nsabagasani rikomeje kuba amayobera

Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe aremeza ko umuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique yashimuswe na maneko za perezida Paul Kagame zikorera I Kampala k’umugoroba wo kw’itariki 30/06/2012, kugeza magingo aya akaba ataraboneka.

Amakuru akomeza avuga ko ngo mu gitondo cyo kuwagatandatu tariki 30/06/2012 nibwo Pasteur Maso Rwizihiza John uyobora urusengero rwitwa « ISOKO IBOHORA » ruherereye aho bita mu Gisenyi ho muri Rubaga Division mu mujyi wa Kampala, yaterephonnye Umuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique amubwira ko amusanga ku rusengero ko kandi hari abantu bashaka kumuha amafaranga yo kumufasha.

Sgt Nsabagasani Dominique amusubiza ko ngo afite akazi kenshi ashobora kutaboneka cyangwa akaboneka atinze, Pasteur Maso Rwizihiza John akomeza amuhata ko agomba kureka ibyo akora agahita amusanga ku rusengero ndetse abwira Sgt Nsabagasani Dominique ko afite ubukwe ku rusengero, ngo kandi abenda kumufasha ni abitabiriye ubukwe bemereye Pasteur Maso ko bashaka gufasha Umuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique.

Mu masaa cyenda ya ni mugoroba yo kw’italiki 30/06/2012 nibwo Sgt Nsabagasani Dominique yabwiye Umugore we n’inshuti ze eshatu ko agiye ku rusengero rwa Pasteur Maso Rwizihiza John ngo aramuhamagaye kugirango amutere inkunga. Bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba nibwo inshuti za Sgt Nsabagasani Dominique yari yabwiye ko agiye kwa Pasteur Maso Rwizihiza John zamuterephonnye kugirango zimubaze uko urugendo rwagenze, zisanga telephone ye itariho.

Bukeye mu gitondo cyo ku italiki ya 01/07/2012 nibwo Umugore wa Sgt Nsabagasani Dominique yabwiye inshuti z’umugabo we ko ataraye agarutse mu rugo. Amakuru akomeza avuga ko inshuti za Sgt Nsabagasani zahise zijyana n’umugore we ku Rusengero rwa Pasteur Maso Rwizihiza John kubaza niba yarabonanye na Sgt Nsabagasani Dominique, icyabatangaje ni ukuntu Pasteur Maso Rwizihiza John yababwiye ko atigeze aterephona Sgt Nsabagasani ku italiki ya 30/06/2012, ko ngo atigeze anabonana nawe. Uyu Pasteur Maso akaba yaragaragayeho igihunga cyinshi n’ubwoba bwinshi igihe yasubizaga ibibazo yabazwaga kuri Sgt Nsabagasani Dominique.

Inshuti za Sgt Nsabagasani Dominique hamwe n’umugore we bahise batanga ikirego kuri police station yaho bita Old Kampala, babaha aba police babiri bo kujya gufata Pasteur Maso Rwizihiza John kugirango aze yisobanure.

Baterephonnye ku rusengero kugira ngo bamenye ko ariho akiri, bababwiye ko Pasteur Maso yahise asezera ku ntama ze bakimara kuhava. Byatumye abapolice bajya gushakira Pasteur Maso Rwizihiza John iwe mu rugo aho bita Makindye ho muri Kampala.

Bageze kwa Pasteur Maso mu rugo basanga naho adahari, kandi yakuyeho amatelefone ye yose. Inshuti za Sgt Nsabagasani zari kumwe n’abapolice zabajije umuhungu n’umugore wa Pasteur Maso niba Sgt Nsabagasani Dominique yarabonanye na Pasteur Maso Rwizihiza John taliki 30/06/2012, basubiza ko Sgt Nsabagasani yabonanye na Pasteur Maso Rwizihiza ku mugoroba wo ku wa gatandatu taliki 30/06/2012, ngo ni Pasteur wari wamutumyeho.

Inshuti za Sgt Nsabagasani zahise zisaba umugore we indi telephone Pasteur Maso yaba arimo gukoresha kuko izindi yari yamaze kuzikuraho, ahita abaha indi telephone yo bashoboye kumubonaho, bamubwiye ko bifuza kubonana nawe , Pasteur Maso Rwizihiza John yahise abasubiza ko yagiye mu rugendo rwa kure ataribuboneke, ngo nagaruka azabahamagara. Amakuru akomeza avuga ko ngo umugore we n’umuhungu we baguye mu kantu bumvise ko Pasteur Maso yagiye mu ruzinduko atababwiye nta n’imyenda yo kwambara yagiye ajyanye.

Amakuru avuga ko ngo inshuti za Sgt Nsabagasani Dominique zabanje kujya mu bitaro bikuru byitwa Murago Hospital kugirango barebe ko wenda yaba yaguye ku mpanuka, bageze mu cyumba cyakira abaguye ku mpanuka basanga Sgt Nsabagasani Dominique atahabarizwa, bajya no kureba aho bashyira imirambo ngo barebe ko yaba yishwe, basanga mu mirambo 8 ihari ntawa Sgt Nsabagasani Dominique uhari.

Tubibutse ko perezida Paul Kagame akomeje kwongera ba maneko benshi mu gihugu cya Uganda no mu bindi bihugu mu rwego rwo gukomeza guhitana abatavugarumwe nawe bamuhunze.

Nyuma yaho ba maneko ba perezida Paul Kagame biciye umunyamakuru w’ikinyamakuru www.inyenyerinews.org witwaga Charles Ingabire barasiye i Kmpala muri Uganda, noneho bakurikijeho umuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique waburiwe irengero, uyu Sgt Nsabagasani ari mu bantu bahigwaga cyane na leta ya Perezida Paul Kagame, mubyo yaziraga hakaba harimo ubuhanuzi we ubwe yahanuriye perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bwamubwiraga uko ingoma ye igiye guhirima, n’ukuntu azicwa n’inshuti ye yizera cyane.

Yanamuhanuriye ukuntu nyuma y’ihirima ry’ingoma ye Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa azataha. Bimwe mu byababaje Perezida Paul Kagame ngo ni uko ubuhanuzi bwa Sgt Nsabagasani Dominique bwatangarijwe isi yose hakoreshejwe itangazamakuru cyane cyane iryo kuri internet.

http://inyabutatu.com/index.php?option=com_k2&view=item&id=225:perezida-paul-kagame-yahitanye-umuhanuzi-sgt-nsabagasani-dominique-wamuhungiye-i-kampala-muri-uganda

Source:Kayiranga Anserme, www.inyabutatu.com