Iburasirazuba bamwe mu Bayobozi barashinjwa kwaka amafaranga atagira gitansi.

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Tumaze iminsi tubona uturere tumwe na tumwe tugira umuco wo kwaka amafaranga Abaturage atagira gitansi, aho bamwe bagaragaje ko ari za ruswa, ndetse bamwa bagiye banasaba ko n’uyu musanzu wa FPR wakwa ku ngufu abawaka bagombye guha abawutanga gitansi, kuko ngo hari naho mu kazi basabwa kugaragaza ko batanze umusanzu wa FPR. Aha batanga urugero ku bakozi bari gukora umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo ko bagiye bakwa inyemezabwishu ya FPR, aho basangaga utagaragara nko wawutanze bakwakaga ibihumbi bitanu(5000Frws) cyangwa bakagusinyisha ko bazayagukata ku mushahara.

Gusa ikigaragara iki kibazo kiri kugenda gifata intera, kuko no mu nzego zo hasi z’ibanze usanga hari abayobozi bamwe baka amafaranga atagira gitansi, Abaturage baribaza ayo mafaranga ajyahe? Aribwa na bande? Igisubizo cya hafi aribwa n’abo baba bayabatse.

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu kagari ka Nkamba mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza aravuga ko hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bwabo aho bacibwa amafaranga atagira inyemezabwishyu bikaba bikekwa ko ajya mu mifuka y’aba bayobozi.

Abaturage bavuga ko bakwa amafaranga magana atanu kuri bamwe abandi bagatanga igihumbi (Frw 1000), ngo bayakwa iyo umuturage basanze akirarana n’amatungo, igihe ataraye irondo cyangwa atitabiriye umuganda..

Gusa n’ubwo muri aka karere bakwa aya mafaranga, amakuru agera kuri The Rwandan yemeza ko ahagana mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, uwo basanze yararanye n’amatungo acibwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw), ndetse nutaraye irondo nawe acibwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) kandi atadira gitansi.

Iyo umuturage abajije inyemezabwishyu ntayo ahabwa bakiyumvisha ko ajya mu mifuka y’ababa babafashe barimo urwego rw’umutekano ruzwi nka Community Policing Committees cyangwa CPCs hakaba n’abivugira ko amafaranga bayihereye umuyobozi w’akagali ka Nkamba.

Umwe mu baturage ati “Jye baraje barayanyaka ngo sinaraye irondo nisobanuye baravuga ngo nimbishyure igihumbi (Frw 1000) ndakibaha ariko nta gitansi bampaye nyibatse barambwira ngo ntayo bampa ngo nayabahaye ku bwumvikane.

Undi muturage ati “Batujyanye ku kagari na bagenzi banjye tugezeyo Gitifu n’ushinzwe imibereho myiza baduca amafaranga magana atanu buri muntu, uyabuze bakamwinjiza mu kagari hari n’abarayeyo…Ndabyibuka neza badusinyishaga bacanye amatoroshi ya telephone kuko bwari butangiye kwira.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’aka Kagari iyo bubonye Umunyamakuru bwanga ko bavugana, kabone no kuri telefoni.

Umuyobozi w’umurenge wa Ruramira, Longin Gatanazi avugwaho nawe kuba aba abyihishe inyuma kuko nta muturage wamuhinguka imbere kuri iki kibazo. Ibi bikaba bifatwa nk’ubusambo no kutanyurwa n’imishahara bahembwa kwa bamwe mu bayobozi.

Kwaka amafaranga abaturage atagira inyemezabwishyu ni ikibazo gikomeje kugenda kigaragara hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba cyane bivugwa ku bayobozi b’utugari n’abashinzwe umutekano mu giturage.