IBYA FPR NA KAGAME BIRANGIYE NK'IBY'UMWAMI N'ABIRU (igicecya kabiri).

Ubushize nabagezagaho uburyo abiru bo muri FPR bashoboye kubona inzira yo kwikiza Kagame mu bwenge n’umupango muremure, ku buryo na we atasobanukiwe. Bamubeshye ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga ngo akaziyamamaza ubuzira herezo. Bakora umushinga w’itegeko ubihamya, nyamara mu itegeko ryasohotse babikuramo. Baba bamwikijije batyo mu bwenge, nta nduru. Ubu anashatse kwiyamamaza muri 2017 byamusaba irindi vugurura. Kandi na ryo nta cyababuza kuritekinika kuko bamurusha gusobanukirwa na rwa rukuta rw’amategeko rumaze imyaka 22 rwubakwa. Byatangiye barwubakira kuzibira abarwanya Kagame, none birangiye na we rumutaye hanze y’Umujyi. Ni byiza ariko kurebera hamwe impamvu zatumye ibi bishoboka.

FPR koko ni umuryango

Mu gitabo cye yise “Les Institutions du Rwanda précolonial”, Alexis Kagame asobanura uko u Rwanda rwari rwubatse. Itsinda rinini ryari ubwoko (abasinga, abazigaba n’abandi). Mu nsi yaryo hazaga imiryango. Umuryango wabaga ugizwe n’inzu nyinshi. Umuryango wabaga ari itsinda ry’abantu bahuje igisekuru, nko kuvuga ngo Abarwakagara, Abagereka n’ibindi. Inzu yo yabaga igizwe n’abahuje igisekuru cya hafi, nk’abuzukuru bavuka ku nkomoko imwe.

FPR rero na yo nk’uko yabyiyise, koko ni umuryango. Igizwe n’inzu nyinshi, kandi ubu zitagihuriye ku nyungu zimwe. Inzu zari zimenyerewe cyane zari izishingiye ku mavuko, aho abantu bakuriye. Umupasitoro w’umunyamurenge yazisobanuje isengesho ritazibagirana. Umunsi umwe yarateruye ati: “Mana turagushima ko wita ku bana bawe bose, ukumva amasengesho yabo. Ariko Mana uca utangaza. Dore nk’ubu twaragusabye ngo wice Mobutu, uca ugerekaho na Kabila. Kandi natwe Mana, waraturinze hano mu Gwanda (Rwanda). Reba abavuye Burundi Mana. Barashinze utubari, baranywa barasinda, kandi baragushima. Abavuye Kongo, Mana, barashinze amadini, bararonka amaturo, ubu baranezerewe. Abavuye Uganda Mana, warabahaye amaranka (rank), urabaha amabodi (bya bigo biherwa na board ari na ho mu by’ukuri habarizwa amafaranga), ubu baranezerewe. Abari mu Rwanda Mana, warabahaye FARG, baranezererwa, bibagirwa n’ababo bapfuye. Ariko abavuye Tanzaniya Mana, ntaco wabahaye, nyamara baranezerewe”.

N’ubwo hari uwabifata nk’urwenya, ariko ntiyabeshye. Koko biragoye kubona ikigo giherwa na board kitayoborwa na James, Janet, Grace (hapana Grâce). Izi nzu zinyuranye ntaho zagiye. Gusa uko umuryango wagiye waguka hiyongeyeho izindi zitari nke.

Inzu nshya zigize umuryango mugari FPR

1. Inzu y’abanyapolitiki n’iy’abasirikari.

Inzu za mbere ebyiri zikomeye muri FPR ziyubatse igishingwa. Ku ruhande rumwe hari abanyapolitiki, ku rundi hakaba abasirikari. Kubusanya mu ntero n’inyikirizo hagati y’aya matsinda byatangiye kare ubwo higwaga inzira zanyurwamo mu kugaruka mu Rwanda. Abanyapolitiki bumvaga igikwiye ari ugushyira igitutu (pression) kuri leta y’u Rwanda, bakayitangatanga mu mahanga, ikazashyira ikemera imishyikirano yo kugabana ubutegetsi. Ibisigisigi by’iri tsinda ni ba Tito Rutaremaha, ba Polisi Denis, ba Protais Musoni, n’abandi biyongeyemo nyuma nka Wellars Gasamagera, Emile Rwamasirabo n’abandi. Abasirikari bo bumvaga nta yindi nzira uretse urugamba rw’amasasu. Ikindi batumvikanagaho, ni ikiguzi cy’urwo rugamba. Abasivili batinyaga ko intambara yashyira mu kaga Abatutsi b’imbere mu gihugu, nk’uko byari byaragenze mu bitero by’ Inyenzi. Abasirikari bo ibyo ntibabikozwaga. Baragiraga bati: abo Batutsi biziritse kuri Habyarimana baguma mu Rwanda twe turahunga ubwo rero bazajyane; ngo “ iyo agahuru kizingiye ku gakoba bijyana mu nkono”.

Abasirikari bakoze bya gisore, baratera, igihugu bagifata nyuma y’imivu y’amaraso menshi. Kuva ubwo batangiye gusuzugura abasivili nk’abantu batagira gahunda. Ni ho haturutse ya mvugo ngo “wewe civilian” nko kuvuga ngo “wewe mjinga”. Imanga itandukanya aya mazu yombi yaje kwiyongera mu matora ya 2003. Mu kuyategura, rya tsinda ry’abanyapolitiki ryumvaga hashakwa umuyobozi ushoboye ibya politiki, Kagame akagumana igisirikari n’iperereza nk’uko byari bimenyerewe. Ariko bari banabonye urwaho rwo kumwigaranzura kuri ka gasuzuguro navuze k’abasirikari ku basivili. Mu nyandiko y’ubushize nakomoje ku buryo bateranye incuro eshatu batora umukandida uzahagararira FPR muri ayo matora ya 2003. Muri izo ncuro eshatu, hagiye hatorwa undi utari Kagame, byarangira ngo amatora yagenze nabi, bagasubiramo. Amaherezo Kagame yakoresheje igisirikari, atumiza rya huriro kaminuza muri stade, ahabwa amashyi, aba abaye umukandida atyo, n’ubwo ubu buryo nta na hamwe bwari buteganyijwe mu mategeko agenga FPR. Ushyizeho ibyo gutera muri 1990 ukongeraho n’uku kwigira umukandida bidaciye mu nzego, Kagame yari atsinze ba banyapolitiki bibiri ku busa.

Ejo bundi rero, hadutse ibyo guhindura Itegeko Nshinga, ba basivili na bo bari babonye umwanya, ni bwo bamukubise mpaga. Bavumbuye ko abasirikari bakangata ariko ibyo gusoma no gucengera amategeko bibasoba. Baba baboneyeho, Kagame bamupfumbatisha umushinga w’itegeko rimwemerera kwiyamamaza ubuziraherezo, baca inyuma basohora itegeko nshinga ritanamuha n’icyanzu yanyuramo abigerageza. Baba bamupfunyikiye batyo ikibiribiri.

2. Inzu y’abasirikari bahugukiwe mu by’umwuga n’inzu y’abakigendera kuri siyasa baherewe mu rugano.

FPR igifata igihugu, icyarangaga abasirikari bayo ni imyumvire ireba hamwe. Biranumvikana kuko bose bari baratojwe kinyeshyamba, baronse ibere rimwe rya siyasa yo mu rugano. Nyuma ariko, mu kugerageza kwiyubaka no kubaka ingabo z’umwuga zubashywe ku rwego mpuzamahanga, abatari bake boherejwe mu mahugurwa, abandi boherezwa mu butumwa bw’amahoro hanze. Ibi na byo byacukuye indi manga mu ngabo za FPR. Ku ruhande rumwe hari ba bajenerali n’abakoloneli bakigendera kuri siyasa n’imyumvira batojwe mu rugano. Aha usangamo ba Fred Ibingira, ba Mubarak Muganga, ba Gumisiriza, Kabarebe, Murokore, Alexis Kagame, Ibambasi, Dan Munyuza, Jack Nziza n’abandi benshi. Kimwe mu byo bahuriyeho, ni ukutigiramo “confidence”. Kuri bo Kagame ni we ntangiro n’iherezo rya byose. Kandi biri n’amambu koko yabakuye mu busa abagira icyo bari cyo. Cyakoze aba ni bo benshi mu ba Ofisiye bakuru. Aba rero ntibashobora no kurota mu nzozi u Rwanda rutayobowe na Kagame. Icyo gitekerezo kinabaciye mu bwonko bahita bagwa muri koma (coma).

Ku rundi ruhande, hari abandi bajenerali n’abakoloneli bagiye bahindura imyumvire kubera inzira zindi banyuzemo nyuma yo gufata igihugu. Ibyo babonye mu mahanga banyuzemo mu gihe cy’amahugurwa  cyangwa bigiye ku zindi ngabo bakoranye mu butumwa bw’amahoro, ni uko umwuga wabo ushobora kwihesha agaciro utubakiye ku buhake bw’umuntu kanaka, kabone n’aho yakwitwa Kagame. Ikindi kibahangayikishije ni uko kubakira system ku muntu umwe ari ukubakira ku musenyi, kuko icyamuhungabanya cyayisenya mu mizi. Aha rero ni ho bahurije na ba biru: kumva ko icy’ingenzi ari uko system ijya mbere. Kwikanyiza kwa Kagame no kwibonamo inkingi itanyeganyega batangiye kubona ko ari ikibazo kizashyira FPR mu mage. Aha usangamo ba Patrick Nyamvumba, Charles Kayonga n’abandi. Aba na bo buhoro buhoro batangiye kwinjira muri ya myumvire ya cyami navuze ubushize, ko bibaye ngombwa umwami Kagame yanywa cyangwa agatanga aho kugira ngo yiyitiranye na system bazajyane mu kaburi!

Indi mpamvu na none ariko yagiye ibatera guhindura imyumvire ni n’ikibazo cya génération. Muri iri tsinda  higanjemo bamwe bakiri bato bariho bazamuka, bagasanga kubara ejo habo hazaza bashingiye ku muntu umwe Kagame ari ukutareba kure. Kuri bo igikuru ni uko system yakomeza, ikiga kujyana n’aho ibihe bigeze, na bo bakayigiramo amizero y’ejo hazaza. Wa mugambi w’abiru wo kuywesha Kagame babinyujije mu itegeko nshinga ngo ingoma idahungabana, aba basirikari bawuhaye umugisha kandi bawinjiranamo ubwenge bwinshi.

3. Inzu y’abasore “ambitieux” barota gusimbura Kagame.

Mu by’ukuri, iyi nzu yo ni Kagame wayiyubakiye atabizi cyangwa atabishaka. Muribuka imyaka yamaze asubiramo igihe n’imburagihe ko nta yindi mandat akeneye. Yarabivuze itetu, abivuga mu ndimi zose, mu ndagihe no mu nzagihe, bigera aho bamwe bo muri FPR bibwira ko koko akomeje. Icyo we yishakiraga ngo ni uko igikuba cyacika, hagatagira rya kinamico ry’uko aramutse atakiyobora u Rwanda abana batazongera kurota n’imbyeyi ntizongere kureta, mbese nk’umwami wa kera. Gusa icyo yiyibagizaga ni uko mbere ye byavuzwe n’abami ibiti n’ibyatsi, nyamara baje gutanga u Rwanda rwo rukikomereza. Ikindi cyamushutse ni uko ba basirikari bakuru navuze bakigendera kuri siyasa yo mu rugano, ari na bo mu by’ukuri yisangaho kurusha abandi, batahwemye kumujya mu matwi bamubwira ko ngo mu Rwanda hose nta yindi ntero n’inyikirizo, ko ngo atiyamamaje Abanyarwanda bose bakwiroha mu Kivu.

Muri ya mayeri ye rero, we yahisemo bimwe bita kwigira idolari ngo bakunde bamwinginge, atangira ya disikuru ko ngo adakeneye kongera kwiyamamaza, aba abibye atyo urumamfu. Mu cyama rero buriya harimo insoresore zibitseho inyota na ambition itari nke. Aba rero baratangiye bishyira mu myanya. Ngabo ba James Musoni, ba Olivier Nduhungirehe, ba Gasana Eugène, ba Francis Kaboneka n’abandi. Aba na bo aho bavumburiye ko biriya yabivugaga yiganirira, bamwe bakubiswe n’inkuba kuko bari baramaze kwishyira hanze nk’inopfu. Abandi babonye ko niba akomeje kwiyamamaza ubuziraherezo bashobora kuzamutanga gusaza bagitegereje, dore ko atanabaruta bihambaye. Aba na bo batanze umusanzu ugaragara muri uriya mugambi w’ubwiru wo kunywesha umwami (Kagame) bagakiza Karinga (system).

4. Uko Kayumba yinjiye mu ihurizo.

Aba biru n’amashumi yabo bamaze kunoza umugambi wo kuywesha Kagame bakamuvana mu nzira babinyujije mu Itegeko Nshinga, babonye ko hari ikibazo badafitiye igisubizo. Icya mbere batayobewe ni uko iriya system utayiyobora udafite ingufu mu gisirikari. Kandi nk’uko nabivuze, ntibayobewe y’uko abenshi mu basirikari bakuru ba RDF bari muri ya nzu y’abagendera kuri siyasa yo mu rugano. Aha rero ni ho biyegereje Kayumba ngo umugambi nucamo azabe ku ruhande rwabo, kuko bamubona nk’umuntu wagirirwa icyizere mu ngabo. Na we yabyakiriye bwangu ku mpamvu eshatu. Iya mbere ni uko koko system atayanga. Ntawe uramwumva ayivuga nabi. Ikibazo cye ni Kagame. Kagame rero avuye mu nzira, ibisigaye nta ribi. Impamvu ya kabiri ni uko byamugaruriye icyizere akabona ko n’ubwo yanzwe n’umwami ariko ataciwe n’ingoma (system). Icya gatatu ni uko nta yandi mizero yari asigaranye. Aho ba Rudasingwa bavumburiye ibanga, babaye nk’abakubiswe n’inkuba, kandi amarira yabo afite ishingiro. Nta kuntu batari kubabazwa n’ingufu bashoye mu kuzenguruka amahanga bamagana amabi ya Kagame na system ya FPR, ngo bashimishwe n’uko uwo bibwiraga ko bafatanyije umunshinga we yiririmbira gusa inyikirizo (ububi bwa Kagame) byagera ku ntero (ububi bwa system) akaba ikiragi, akanacaho akanywana n’abo badacana uwaka.

Harakabaho ubwiru n’abiru.
Ubutaha tuzabagezaho aho umupangu ugeze na za scénario ziwugize.

BIRACYAZA…..

Luc Nzaramba.
Ankara,

IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU! (igice cya 1)

IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU. Igice cya nyuma.