Ibya Joe Habineza n’umuhungu we Jean Michel bimeze bite?

    The Rwandan yashoboye kubona amakuru nyuma y’iperereza ryimbitse ku kibazo cy’amagambo yavuzwe na Jean Michel Habineza, umuhungu wa Yozefu Utumabahutu Habineza, wahoze ari Ministre w’umuco ndetse akaba n”ambasaderi muri Nigeria, ayo makuru yemeza bidashidikanywaho ko Bwana Joe ari mu mazi abira ahubwo aya magambo y’umuhungu we yatumye urwango yari afitiwe n’ibyagombaga kumubaho bijya hanze igihe kitaragera.

    Jean Michel ntabwo yigeze agambirira kuvuga nabi FPR na Perezida Kagame

    Jean Michel ntabwo ari umunyamujyi cyane nka se ariko umuhanga bidashidikanywaho
    Jean Michel ntabwo ari umunyamujyi cyane nka se ariko ni umuhanga bidashidikanywaho

    Uko bigaragara amagambo Jean Michel Habineza yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Kaminuza ya Lutheran muri Leta ya California mu biganiro mpaka bitegurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, ntabwo yayavuze agamije gutunga agatoki Perezida Kagame na FPR, ahubwo uriya muhungu nk’umuntu w’injijuke (intellectuel) yavuze uko abona ibintu ahubwo biba nka wa mugani wa kinyarwanda aho bavuga ibigondamye imihoro ikarakara! Habayeho kwibeshya by’ururimi (lapsus linguae) yibagiwe igihugu akomokamo n’ukiyoboye avugisha umutima we!

    Nta kuntu Jean Michel Habineza yari gutinyuka gutunga agatoki ubutegetsi bwa Perezida Kagame ku mugaragaro atabipanze kandi azi ko muri ibyo biganiro aherekejwe n’abana b’indobanure bo mu nda y’ingoma bagomba guhita basubiza amagambo yavuze i Kigali mu kanya nk’ako guhumbya. Uretse ko nta n’uwanashidikanya ko atari bo bahise banarega Jean Michel ko avuze nabi His Excellency nk’uko benshi bita Perezida Kagame byo kumutsinda (mbese ni nka kwa kundi kera nijoro batavugaga ingwe mw’izina ahubwo bayitaga Rwara)

    Abo twashoboye kuganira bazi neza Jean Michel Habineza bemeza rwose ko nta gahunda yo kuvuga nabi Perezida Kagame yari afite ahubwo bemeza ko iyo aba yari abigambiriye koko atari gusubira inyuma ngo abihakane nk’uko yabikoze yifashishije inshuti ya se Bwana Aimable Kalilima, umunyamakuru wa igihe.com, wakinanye na se umukino wa Volley Ball mu myaka ya za 1980.

    Bimwe mu byategurirwaga Joe byagiye hanze igihe kitaragera!

    Joe Habineza n'ababyeyi be
    Joe Habineza n’ababyeyi be

    Amakuru twashoboye kubona yemeza nta gushidikanya ko Joe akunzwe cyane (populaire) mu banyarwanda bo mu mijyi cyane cyane urubyiruko, ibi bitera ishyari cyane bamwe kuko nk’uko bizwi mu Rwanda umuntu ugomba gukundwa no kuvugwa neza ni Perezida Kagame gusa (hari benshi bagiye bazira gusa kuba bakunzwe cyangwa bavugwa neza ingero za ba Vedaste Kayitare, Rose Kabuye n’abandi zirahari zo kubyemeza)

    Uku gukundwa gukurura ishyari n’ivangura ry’amoko ku buryo bamwe mu batutsi b’intagondwa batumva ukuntu umuntu w’umuhutu nka Joe ashobora gukundwa kuriya n’urubyiruko kandi rwo mu moko yose. Bakibagirwa ko Joe kugira  ngo akundwe abikorera. Ntagenda yiremereje n’ibyubahiro byinshi ahekenya amenyo cyangwa ahutaza abo ahuye nabo bose, mu bamwigereranyaho nta n’umwe uzi gutera ibiparu nkawe, ntawe uzi gusengera nkawe, nta n’uzi kwiyegereza abantu nkawe, yewe nta n’ufite inshuti mu ngeri zose z’abanyarwanda nkawe!

    Ibitekerezo byatanzwe mu kinyamakuru igihe ku nkuru y’umuhungu we bigaragaza urwango, ishyari n’ivangura  ku buryo budasubirwaho, igitangaje n’uburyo ibyo bitekerezo bisesereza byuzuye ivangura ry’amoko ubwanditsi bw’igihe.com bwabiretse bigatambuka kandi tuzi neza ko nta gitambuka mu kinyamakuru igihe.com kidahawe umugisha n’ibiro bishinzwe itangazamakuru mu nzego z’iperereza (Media Desk) bishatse kuvuga ko iki kibazo cya Joe kirenze ibyavuzwe n’umuhungu we Jean Michel.

    Hari benshi bahise batera intero ngo akarenze umunwa karushya ihamagara ndetse hari abemeje ko Jean Michel ngo afite ingengabitekerezo ya Genocide yavukanye mu maraso ayikuye kwa sekuru Utumabahutu!

    Joe Habineza na Julienne Uwacu bamusimbuje
    Joe Habineza na Julienne Uwacu bamusimbuje

    Mu iperereza ryacu twashoboye kumenya ko umuyobozi wa polisi, Emmanuel Gasana uzwi kw’izina Rurayi ari umwe mu bamereye nabi Joe cyane cyane ko yumvwa cyane mu nzego zo hejuru ndetse akaba anafite ububasha bw’umurengera.

    Mu gukoresha ingufu nyinshi ngo Joe akurwe muri Ministeri y’umuco, bikekwa ko Gasana Rurayi yahise aboneraho agatanga indezo y’umwana kuko Ministeri y’umuco yahise ihabwa Madame Julienne Uwacu bivugwa ko hari uburyo abyumva kimwe na Gasana Rurayi kandi hakaba hakekwa ko banabyaranye kandi Ministre Uwacu afite umugabo!

    Si ubwa mbere Gasana Rurayi akoresha ingufu nyinshi  mu bintu bijyanye n’imbonezamubano kuko mu minsi ishize umugabo wakoreraga DMI witwa Rutayomba yapfuye amarabira nyuma yo gufatana Gasana Rurayi n’umugore we!

    Hashobora gukurikiraho iki?

    Ibisobanuro Joe n’umuhungu we batanze n’ubwo ntako batagize ngo berekane ko bari inyuma ya Perezida Kagame bidasubirwaho bishobora kutanyura abashaka kubacisha umutwe, bishatse kuvuga ko Joe n’umuryango we bagomba kugenda bikandagira dore ko mu Rwanda iyo bakwijunditse bigera mu nzego zose ndetse no mu bana b’ibitambambuga. Ni ukuvuga ko nta mubyeyi uzongera kureka umwana we ajyana na Jean Michel Habineza muri ziriya ngendo. Wa mugani wa Evode Uwizeyimana iyo bakwijunditse ntabwo wahinga n’urusenda ngo rwere, no gucuruza ubunyobwa ntabwo byashoboka.

    Abibeshya ko abana b’abayobozi mu Rwanda batazi politiki bagombye kumenya ko ibivugwa n’ababyeyi babo baba babyumva. None se abana ba Pasteur Bizimungu abandi bana babise ibipinga babyumvise hehe? Ntibyatumye Pasteur Bizimungu akura abana be mu ishuri bigagaho? Gen Kabarebe we ntiyimuye abana be kuri Green Hills abandi bana b’abayobozi batangiye kubanena ngo bararwaye nka se ngo batabanduza?

    Hari uwaciye umugani ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva ariko ibyiza n’uko Joe yashaka ibyo yikorera iyo za Nigeria n’umuhungu we akishakira akazi ahandi kuko ntiyakabura n’umuhanga kuko gukomeza kwikurura iruhande rw’inkirabuheri kandi bo atari zo bishobora kubabyarira amazi nk’ibisusa kuko nta kabuza bazakora uko bashoboye babagushe mu mutego! Birahagije ko Jean Michel yongera kugira icyo avuga maze ibukuru muri FPR bakumvirana cyangwa bakumva nibo avuze ahasigaye agahu kakabona umunyutsi.

    Kuba Joe ibi byose bimubaho yagombye kwibuka ko rimwe na rimwe ibyo akorera abandi nawe bishobora kumugeraho. Aha nakwibutsa uburyo Joe igihe yari Ministre w’umuco yafashe ijambo mu cyunamo yibasira cyane abo mu bwoko bw’abahutu maze Ministre Drocella Mugorewera amwandikira SMS amubwira ko yakabije gutuka abahutu nawe kandi ari we, Joe yahise afata iyo SMS ayereka  Perezida Kagame bakiri muri iyo mihango, bituma Mugorewera ahita ahambirizwa ikitaraganya ku b’amahirwe baramubererekera ashobora guhunga dore ko Bernard Makuza mwene wabo w’umugabo we Ntakirutimana ntako atari yagize ngo atakambe batamutambikana!

    Marc Matabaro

    Email:[email protected]