Ibyavugiwe mu kiganiro-mpaka cyateguwe n’ « Umwenegihugu »

Groupe “Umwenegihugu” ni itsinda ry’abanyarwanda rigamije guhuriza abanyarwanda hamwe kugirango dutekerereze hamwe ku bibazo byugarije igihugu cyacu (Groupe de réflexion).

Mu rwego rwo gukangurira abenegehugu kwitabira ibikorwa bya politiki, twateguye ikiganiro mpaka hagati yamwe mu mashyaka.

Ubwinshi n’ivuka rya buri munsi ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ese koko ni ikimenyetso cy’inyota y’amahindura ya politiki abanyarwanda bafite ? Byaba se koko ari imbarutso y’umuyoboro wo gutekerereza hamwe ku bibazo byugarije igihugu nk’uko bamwe mubahagarariye amashyaka akorera m’ubuhungiro babyemeza ? Aho ntibyaba ari amareshyamugeni y’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bita « umuryango » uryanisha abanyarwanda ugacira ishyanga abanze kuwubera abamotsi ?

Kuya 08.06.2013, i Sion mu Busuwisi habereye ikiganiro-mpaka cyateguwe n’itsinda «Umwenegihugu» gihuza abanyapolitiki batavugarumwe na FPR. Abaganiriye abanyarwanda n’abandi banyamahanga bitabiriye icyo kiganiro-mpaka ni Général Habyarimana Emmanuel, Mbonimpa Jean Marie, Ndahayo Eugène bo mu mashyaka CNR-Intwari, RDI Rwanda rwiza na FDU Inkingi. 

Abantu baturutse hirya no hino bitabiriye icyo kiganiro-mpaka harimo n’baturutse mu Bufransa bakorera imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kubera impamvu z’amatsiko no kunyurwa n’izina « Umwenegihugu », abitabiriye ikiganiro bifuje mbere na mbere ko basobanurirwa amavo n’amavuko y’itsinda « Umwenegihugu » n’icyo rigamije. Kubera gahunda yari ndende kandi ifite insanganyamatsiko (thèmes) zikomeye, abitabiriye ikiganiro basabye ko haganirwa kuri zimwe izindi zikazaganirwaho ubutaha. Abateguye ikiganiro-mpaka bamaze kumvikana n’abahagarariye amashyaka bemeje ko hubahirizwa icyo cyifuzo, bityo hemezwa kuganirwa ku nsanganyamatsiko zikurikira : Gusobanura amavo n’amavuko y’itsinda « Umwenegihugu» n’icyo rigamije, Guha abahagarariye amashyaka umwanya wo kuvuga icyo batekereza ku ngingo y’ubwenegihugu/umwenegihugu, Ivuka ry’amashyaka ya opposition n’ubwinshi bwayo, Ikibazo cy’ubuhunzi.

   «Umwenegihugu»/Ubwenegihugu

«Umwenegihugu» ni itsinda ry’abanyarwanda rigamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zose ngo bafatanye gutekereza no gusesengura ibibazo bikomeye byugarije igihugu cyacu muri iki gihe. Rifite icyicaro mu Busuwisi.

Mu gutangiza ikiganiro, itsinda «Umwenegihugu» ryibukije abari aho ko kugirango mu gihugu habeho ubuyobozi bwiza bubereye abaturage, ari ngombwa ko buri muturage yiyumva nk’ umwenegihugu, kandi akamenya ko agomba guharanira uburenganzira bujyana no kuba umuntu wigenga uri mu gihugu cye.

Abari mu kiganiro bose bashimye kandi bashimangira icyo gitekerezo. Banibukije ko umwenegihugu nyakuri ari uzi uburenganzira bwe n’inshingano ze. Bibukije kandi ko uko kumenya inshingano umuntu afitiye igihugu n’uburenganzira busesuye bwo kwisanzura mu bitekerezo ariyo nkingi ya mbere mu kwitabira no gukangurira abandi ukwitangira igihugu. Bibukije ko mu ruhando rw’amashyaka menshi n’imiyoborere ya demokarasi (ubu u Rwanda rutarageraho) ariho honyine abaturage batinyuka kuvuga icyo batekereza kubyerekeye imibereho yabo n’uko bayobowe. Basonzemo bagira bati: ” uburenganzira buraharanirwa kandi nta mutegetsi n’umwe uzibwiriza kububaha badahagurutse ngo ba burwanirire”.

Ivuka n’ubwinshi bw’amashyaka ya opposition

Abahagarariye amashyaka yitabiriye ikiganiro-mpaka cy’« Umwenegihugu » bagize icyo basubiza ku bibazo babajijwe. Ku kibazo cyerekeranye n’ubwinshi bw’amashyaka akomeje kuvuka bose basanga iryo vuka ry’amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR (partis d’opposition) atari ikibazo, ahubwo bigomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’inyota abanyarwanda bafite yo gutekereza no kugaragaza ibitekerezo byabo. Bose muri rusange bemeza ko amashyaka menshi muri politiki igendera k’ubwisanzure n’ukwishyira ukizana mu bitekerezo aribwo buryo bunoze abanyagihugu banyuramo bahuriza hamwe n’abandi ibitekerezo. Bemeza ko ari umuyoboro ukwiriye kwifashishwa mu gutekerereza hamwe imigambi no mu mirongo migari (projets de société) kubyerekeranye n’uburyo bwo kubaka no guteza imbere igihugu.

Ku bakeka ko ubwinshi bw’amashyaka ari bimwe mu bigaragaza ko ari uguhuzagurika kw’abanyapolitiki n’uburyo bwo gutatanya ingufu, Jean Marie Mbonimpa uhagarariye RDI Rwanda rwiza we asanga atari byo. Yemeza ahubwo ko ari intambwe ikomeye n’intangiriro yo gukingura amarembo ya demokarasi. Yakomeje agira ati : « tubona ko amashyaka ahuje ibitekerezo ari kugenda yishyira hamwe, urugero nko muri CNCD, RNC/FDU, RDI na PDP, ndetse n’abibumbiye muri Rwanda nouvelle génération ».

Yunzemo agira ati : « iyo amashyaka amaze kuvuka, buri wese yihatira kwerekana icyerekezo n’umurongo agenderaho ; buhoro buhoro abahuje umurongo bagenda begerana, kuburyo na opposition yose amaherezo izageraho ikagira umuyoboro(coallition) umwe ihuriramo. Ati : ariko nyine mbere yo kugera aho, ni ngombwa ko buri wese abanza gutekereza no gusobanurira abandi umurongo we kugirango ibibazo byagiye bivamo gusenyuka kw’amashyaka mu bihe byashize bitazongera kubaho ».

Ikibazo cy’ubuhunzi

Ku kibazo kerekeranye n’ubuhunzi, Général Emmanuel Habyarimana,  umukuru wa CNR-Intwari, yabimburiye abandi akivuga muri aya magambo : « Ikibazo cy’ubuhunzi mu Rwanda ni icya kera cyane…. Abanyarwanda bagiye bahunga igihugu cyabo kuva kera : ku gihe cy’ubwami abantu bahungaga ku mpamvu z’amakimbirane ya politiki, inzara cyangwa se abantu bacibwa mu gihungu cyabo ku mpamvu zitandukanye ».

Ku mpamvu zitera ubuhunzi, asanga ubuhunzi buterwa nicyo yita  ubuswa bw’abayobozi batabasha  gushyiraho uburyo butuma buri muturage yishyira akizana. Yunzemo agira ati : « abaturage nabo kubera ubwoba no kutajijukirwa n’uburenganzira bwabo cyane cyane ubwo kugira uruhare rudasubirwaho ku gihugu cyabo n’ibyiza byacyo, bituma abayobozi babona amarembo yo kwikubira ibyiza by’igihugu no kwigira indakoreka bakumva ko bavukanye ubumanzi kurusha abandi. Bityo, abaturage bashinzwe kakagirwa ibikoresho n’abacakara. Yashoje agira ati : « ubundi kugirango umuntu afate icyemezo cyo guhunga igihugu cye ni uko aba yabuze uko agira. Ni uko aba yasumbirijwe agahitamo gukiza amagaraye mu gihe yumva adashoboye guhozwa ku ngoyi n’itotezwa rya « bamudakoreka » bakangisha kwica cg bamukorera bucece iyicwa rubozo ».

Jean Marie Mbonimpa uhagarariye RDI Rwanda rwiza  yunze mu rya Général Habyarimana ashimangira ko « ubuhunzi buterwa n’imiyoborere mibi, ituma umuntu agera aho nyumva nta kundi yabigenza uretse gufata inzira akerekeza ishyanga ».

Uhagarariye FDU-Inkingi, Eugène Ndahayo,  nawe yibukije ko « mu gihugu, kirimo ubutegetsi burebera kandi bukarenganura buru wese, umuturage akaba azi ko serivisi afitiye uburenganzira azihabwa  atagombye gupfukamira abategetsi, ko iyo ahinze akeza ko ntawuzamubuza kwisanzura ku musaruro we, ko niyitabaza ubutabera azarenganurwa hakurikijwe amategeko nta munyumvishirize n’icyenewabo, nta shiti ko mu gihugu nk’icyo umuntu atatekereza guhunga ».

Abahagarariye amashyaka yaganiriye abitabiriye ubutumire bw’« Umwenegihugu », bose icyo bahurizaho ni uko ikibazo cy’ubuhunzi cyizakemuka ariko mu Rwanda hagiyeho ubutegetsi bushyizweho n’abaturage kandi bubakorera.

Basoje bemeranywa ko ikigomba gushyirwaho ingufu muri iki gihe ari ukuvanaho ubutegetsi bwa FPR yihaye kwiyita umuryango na système yayo yose. Bemeranijwe ko kuba FPR yita umuryango ari uburyo bwo kwerekana ko umuntu wese utari muri yo aba agomba guhitamo kuyoboka cg se agafata iy’ishyanga. Barasoje bagira bati : « birababaje ko kuva igihe cy’ubwami ku geza ubu Urwanda rukomeje kuyoborwa nk’akarima k’umuntu ku giti cye cg se nk’umuryango (nk’uko FPR ibikora) aho abatari muri uwo muryango bagomba kuvutswa uburenganzira bwabo no guhezwa k’umutungo n’ibyiza b’igihugu ».

Aha ntawabura kwibaza niba ibi bivugwa n’abahagarariye amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Kagame atari amareshyamugeni ! Ese bo bageze ku butegetsi baha koko abenegihugu ijambo bakimakaza ukwishyira ukizana n’ubwisanzure mu bitekerezo ? Ejo hazaza wenda hazabigaragaza. Tubitege amaso !

Luka Rugamba