IBYEMEZO BY’INAMA YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YATERANYE KU WA 05/03/2017

Ku cyumweru tariki ya 05/03/2017 inama ya kabiri isanzwe ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yarateranye isuzuma ingingo eshatu zikurikira maze izifataho imyanzuro:

  1. Kumva raporo y’inama ya Guverinoma yo ku itariki ya 26/02/2017, kuyuzuza, kuyigorora no kuyemeza burundu.
  2. Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa (Plan d’action) yagenwe mu nama ya Guverinoma iheruka.

III. Kumva raporo ya Komisiyo ishinzwe ishyirwaho ry’inzego za Guverinoma no kuyifataho umwanzuro.

Abagize inama ya Guverinoma

  1. bemeje burundu raporo y’inama ya Guverinoma yo ku itariki ya 26/02/2017 nyuma yo kuyuzuza no kuyigorora.
  2. basuzumye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa (Plan d’action) yagenwe mu nama ya Guverinoma yo ku itariki ya 26/02/2017 maze bashima intambwe zimaze guterwa.

III. bemeje ingingo z’umushinga wa Komisiyo ishinzwe ishyirwaho ry’inzego zerekeye

  1. ishyirwaho rya Komisiyo nshya y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu
  2. ishyirwaho ry’abagize ama Komisiyo ahuriweho na za Minisiteri akurikira:

 

  1. Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu
  2. Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga
  3. Komisiyo y’Ubukungu
  4. Komisiyo y’Umutekano
  5. Komisiyo y’Itangazamakuru

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Plan d’action, Nyakubahwa Ministre ushinzwe ububanyi n’amahanga yibukije ko intumwa za Guverinoma yacu zizitabira ubutumire bwaturutse mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikazamarayo iminsi 15 guhera tariki ya 13/03/2017.

Nyuma y’urwo ruzinduko hazakurikiraho gusura no kubonana n’abayobozi b’ibihugu by’Ubwongereza, Australia, Ubudage, Ubuholandi ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi.

Abagize inama ya Guverinoma basabye abagize Komisiyo y’ubukungu gukora ibya ngombwa byose ngo izi gahunda zigende uko zagenwe.

 

Bikorewe i Paris ku itariki ya 13/03/2017

 

Chaste Gahunde

Minisitiri w’Itangazamakuru.

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.