IBYIHEBE MU BANYARWANDA

SIMBA Olivier Thierry

Nyuma y’iminsi itari mike nkurikira amakuru y’u Rwanda n’ay’Abanyarwanda muri rusange, nagiye mbona hagarukamo kenshi impungenge n’ibibazo binyuranye bishingiye ku macakubiri. 

Mu bihe binyuranye aya macakubiri yagiye atera amakimbirane akomeye kugera no kubwicanyi nk’uko tubizi mu mateka yacu.

Uyu munsi nanditse ngirango by’umwihariko ngaruke ku ngingo y’ingenzi nshaka kuburira Abanyarwanda b’umutima kugirango bakomere ku muco w’ubwitonzi no kwigengesera usanzwe uranga Abanyarwanda mu gihe dukomeje kubona ko leta ya Kagame igenda itoza bamwe mu Banyarwanda umuco mubi w’urugomo n’iterabwoba.

Ibyo nandika birava mubyo nabonye nk’umwe mu bashinzwe  umutekano mu Ihuriro nyarwanda RNC, mubihe binyuranye n’ibikorwa tuba twahuriyemo.

Gusa ntagombye gusubira mubyabaye mubihe byashize ndavuga ku urugomo duherutse kugirirwa n’abambari ba Kagame ubwo twari mu myigaragambyo mu Bubiligi ku itariki ya 18/06/2019.

Binyuranye n’ibisanzwe abiyise intore za Kagame zifitemo ubugome bunyuranye n’ibisanzwe ku buryo zigaba ibitero ku bantu zibatunguye, zigahondagura cyangwa zikangiza ibikorwa n’ibikoreshonkenerwa by’abo batavugarumwe. 

Iyi ni imodoka ya Thomas HABYARIMANA zamennye ikirahuri.

bikorwa nk’ibi rero byo gusagarira abantu ku maherere bigaragaza ko intore zabaye ibyihebe cyanecyane ko zibikora zititaye ku mutekano w’ibindi bihugu baba ngo zubahirize ubusugire n’umudendezo w’abaturage babyo ndetse n’inzego zabyo z’ubuyobozi.

Ikindi giteye ubwoba ni uko abo bantu baba bashyigikiwe cyangwa bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Kigali ibinyujije muri ambassade.

Mugihe twebwe tuba ducunga umutekano w’abantu bacu dutekereza impanuka zaterwa n’ibinyabiziga mu muhanda, gutabara uwaba igize uburwayi n’utundi tuntu tworoheje, intore zo ziba zirimo gucura imigambi yo kugira uwo zahemukira kuburyo bwose kandi zigamije gutera ubwoba Abanyarwanda bose muri rusange.

Aho ibintu bigeze rero, ndagirango mbwire abantu kujya bajyenda bigengesereye kandi bakagerageza kwirindira umutekano batajenjetse.

Kandi rero ndahamagarira Abanyarwanda bose gukora ibishoboka byose kugirango ubu bugizi bwa nabi buhagarare. 

Abanyarwanda nibatabihagurukira ngo bicike burundu, bishobora kuzagera aho intore zihinduka ibyihebe nyabyo ku rwego mpuzamahanga nk’uko usanga zaragiye zinyanyagizwa mu bihugu binyuranye.

 SIMBA Olivier Thierry