Iby’imibiri yabonetse i Rusororo ni ibyo kwigwaho abantu bitonze

Numvise amakuru avugwa  mu karere mbarizwamo kandi nanakuriyemo ka Gasabo – Mu tugari tune (4) mu murenge wa Rusororo aho bari gutaburura imibiri ya bene wacu bishwe muri 1994, aba bantu ubuyobozi bw’umurenge n’ubwa IBUKA buvuga ko babarirwa mu bihumbi 3000.

Gusa abantu bazi ukuri ntabwo bakwiye kuguhishira kuko nibyo bigoreka amateka maze abavuka bakaza bafata amateka atariyo. Kariya gace koko kaguyemo abantu benshi ariko nk’uko nabyiboneye n’amaso yanjye kandi nkanabirokokamo munyemerere mbahe ubuhamya nyabwo kandi munamfashe buzagere ku bantu benshi, aha ndavuga uri bubusome.

Habayeho intambara hagati y’inkotanyi na Leta ya Habyarimana, mu gihe Inkotanyi zafataga ibice byinshi cyane nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana impunzi z’abahutu zahungaga ingabo z’inkotanyi izitarashoboye kurenga umujyi wa Kigali zisigaye inyuma yawo ingabo za APR hari izo zakusanyije  hamwe zikabashyira mu gisa n’ikambi niho abaturage bari batuye i Ndera n’abaturutse indi mihanda bashyizwe mu nkambi aho i Ndera. Hari abashoboraga guhunga bakajya Zaire (Congo y’ubu) abo bari bagiye mbere.

Mu mezi y’ukwa 6 n’ukwa 7 muri uriya mwaka 1994 byaradukomeranye aho inkotanyi zari zafashe aya mezi nibwo ingabo za APR zazanaga amakamyo maze abasirikare ba mukotanyi bagapakiramo abasore b’inkorokoro n’abagabo n’abagore bafite intege bakabajyana ngo bagiye gupakira patejone, umunyu n’ibindi byo kurya uwarokotse aho n’ubu ategereje ko bazagaruka yarahebye.

Haje ibindi ngo bagiye kutwimurira i Kabuga badukuye aho muri iyo nkambi ya Ndera nibwo abasirikari bapakiye guhera ku mpinja baratujyana ariko se koko bari batujyanye i Kabuga? Siko biri ahubwo hari aho bari bateganyije, abashyitseyo udufuni n’amasasu nibyo byakoze akazi kabyo, bakajugunywa mu byobo aribyo bari kuvuga ngo ni iby’abatutsi baroshywemo, oya hariya ni abahutu bapfuye mu buryo navuze haruguru.

Uko narokotse

Ubwo badufataga turi benshi aho twari dukambitse aho i Ndera ndibuka ba Bizimungu na famille ye bari batuye i Musave na Nyangezi Yusitini na  famille ye na Léonard, abana be 4 n’umugore bari batuye i Kayumba hakurya y’i Musave n’umusaza witwa Karikumutima n’umugore n’abana na Muzehe Kagande abo ba nyuma bari batuye i Musave n’abandi benshi baturutse impande zose, aha Inkotanyi zaraje ziratwegeranya, zidushyira mu nama nyuma zitubwira ko hatagize n’usigara twimukiye ahandi kandi ko nta kintu tujyana, nari umusore ndya urwara mugenzi wanjye nti aho ntitugiye kuzana umunyu natwe!

Twumvikanye bucece n’abasore twakundaga kuvugana ngo twiruke, ariko aho byari bigoye, badupakiye amakamyo, tugeze ku ibagiro batwahukamo n’amafuni, twafashe icyemezo ariko ntavuga ko ari njye uretse Imana yonyine twirutse turi 10 barashe batandatu abandi Imana iraturinda ducika urw’uwo munsi.

Bariya bayobozi bavuga ko ari umubiri y’abatutsi bari gutaburura, mbabajije uko bayivangura n’iya ba Léonald na ba Nyangezi sinzi icyo bansubiza ariko ukuri kurazwi gusa abaturage b’i Gasabo ntituyobewe ko ari igihe cy’ikinyoma, ariko na none ikintu buri wese n’utarabonye ibi byadukorewe biba, nawe yakagombye kwibaza impamvu hashize imyaka 24 ibi byobo bikaba bibonetse ubu mu gihe habaye za Gacaca n’ikusanyamakuru, ngaho nawe ibaze ngo ahantu hiciwe abatutsi 3000 habura uwakwerekana aho bashyizwe!

Ukuri ni uko abaturage twari tuzi neza ibyo n’aho bari ariko kujya kuvuga ngo ni abahutu bari hano kandi bishwe n’inkotanyi ntabwo byari kutworohera, gusa bene ugukora ibara nibo berekanye ibyo byobo ariko tukabona babizanye mu isura yo gushaka kutugerekaho urusyo ngo ni abatutsi kandi ari bene wacu babiroshyemo!

Nyuma y’ibyo byobo bashyizwemo n’inkotanyi hari n’abatawe mu cyuzi kirekire kiri i Nyagasambu mu ruhande rw’ibumoso uvuye i Rwamagana. Gusa ntitwanakwirengagiza n’abo bashyiraga mu ma kontineri bagahera umwuka bagapfa, twibajije tuti ese bo hari uwabonye aho bashyinguye? Byose bizajya biza ngo ni abatutsi? Abahutu barireze muri za Gacaca, batanga amakuru yose ndetse n’abatutsi barokotse barayatanze ku buryo bidashoboka ko habura n’umwe uvuga iby’iyo mibiri 3000 y’abatutsi uretse ko ayo makuru twari tuyafite ariko tugatinya kuvuga ko ari abahutu bishwe n’inkotanyi.

Umuturage wo mu Karere ka Gasabo.