Ibyo abantu batamenye ku iraswa ry’impunzi za Kiziba : Ubuhamya bw’Umupolisi (igice cya mbere)

Amwe mu masasu yatoraguwe aharasiwe impunzi
  • Abapolisi bambitswe imyenda ya gisivile bivanga mu mpunzi batangira gutera bagenzi babo amabuye kugira ngo baze kubona ibyo barega impunzi
  • Hari hateguwe imifuka y’amagunira  yo gushyiramo imirambo
  • Hari impunzi zaguye mu kiyaga ubwo zaraswagaho amasasu avanze n’ibyuka biryana mu maso.

Tariki 20 /02/ 2018  , nibwo Impunzi z’Abacongomani bavuga ikinyarwanda zibarizwa mu Nkambi ya Kiziba  zafashe icyemezo cyo kwerekeza ku biro bya HCR bibarizwa I Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda aho zasabaga gufashwa gutahuka mu gihugu cya zo bitewe n’uruhuri rw’ibibazo  ruzugarije. Bimwe muri ibyo bibazo harimo kuba dossier zibajyana mu gihugu cya gatatu zararigiswaga ndetse impunzi zigakorerwa ivangura mu mirimo ya leta n’ibindi byinshi. 

Ibi bikaba ari byo byatumye  Izi mpunzi zikora imyigaragambyo mu mahoro aho za zasabaga HCR gufashwa gutahuka mu Gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zaje ziturukamo

 Ibi byose  byababaye nyuma yo kwandikira HCR  na leta y’u Rwanda   inshuro nyinshi  aho izi mpunzi zasabaga  ibisobanuro  kuri biriya bibazo byose ,  gusa byarangiye amabaruwa yose bandikiye HCR na leta y’u Rwanda adasubijwe aribwo zafashe icyemezo cyo gutegura imyigaragambyo yakozwe mu mahoro no mu mutuzo. Gusa ibi ntibyabujije igipolisi cyari kiyobowe na CP Rutikanga Rodgers kubasukamo urufaya rw’amasasu mu rwego rwo guhagarika iyo myigaragambyo. 

Mu ibanga rikomeye Umupolisi wari mu gikorwa cyo kurasa izi mpunzi yemeye gutanga ubuhamya ku byabaye ku mpunzi hagati ya tariki 20 kugeza 22 , ukwezi kwa kabiri  2018.

Nk’uko uyu mupolisi wari mugikorwa  yabiduhayemo ubuhamya , avuga ko inzego z’igisilikari cy’ u Rwanda ndetse n’Igipolisi byabanje kurasa amasasu mu kirere kugira ngo  impunzi zitatane. Gusa ngo ibi ntibyigeze bikanga impunzi kuko zakomeje urugendo zimanitse amaboko ndetse zinaririmba indirimbo  z’Imana. 

Ngo ibi byarakaje cyane abayobozi b’Ingabo na Polisi  muri kariya gace  aribo GENERAL MAJOR ALEX KAGAME na CP ROGERS RUTIKANGA . Ngo bahise batanga itegeko ko barasa umuntu umwe kugira ngo abandi batinye babe basubira mu nkambi.  

Nk’uko  ubuhamya bw’uyu mupolisi bukomeza bubivuga , ngo umugabo uri mukigero cy’imyaka mirongo ine yahise araswa mu kirenge. Aha  ngo impunzi zabaye nk’izihungabanaho gato , ariko ngo zirahanyanyaza zitoramo Abasore bafite imbaraga baramuheka bamujyana mu bitaro  akorerwa ubutabazi bw’ibanze hanyuma baramugarura afatanya  n’abandi gukora imyigaragambyo imbere y’ibiro bya HCR i Karongi. ( uwo ni umunsi wa mbere) 

Umunsi wa kabiri  tariki  21 / 2/2018

N’ubwo hari umubare munini w’impunzi wari i Karongi ku cyicaro cya HCR , hari n’abandi benshi basigaye inyuma mu Nkambi. Aba rero batangiye kugemurira bagenzi babo bari baraye mu myigaragambyo. Ibi ariko ntabwo byamaze umwanya kuko inzego z’umutekano zahise zihagarika urujya n’uruza rw’izo mpunzi zagemuriraga izindi. Yemwe ngo si ibyo gusa kuko n’amaduka yari hafi aho impunzi  zari zikambitse yategetswe gufungwa hagamijwe kwicisha izo mpunzi  inzara.

Yagize ati “ impunzi zari zifite ubufatanye bukomeye! Abari basigaye mu Nkambi basigaye batekera bagenzi babo bagiye kwigaragambya .  Ubuyobozi bwacu rero bwahise bubyanga butegeka ko bari mu nkambi bagumayo n’abari hanze bikaba uko”. 

Inzego z’umutekano zakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo zishimute uwari President w’inkambi  Maombi Louis na comite ye ariko zibura uburyo

Uyu mupolisi yakomeje abwira umunyamakuru wa indongozi.net  ko n’ubwo abashinzwe umutekano bari bambariye urugamba bafite intwaro zishoboka zose ngo ntabwo zigeze zoroherwa no gushimuta abayobozi b’izi mpunzi. Cyane ko  ari bo bashyirwaga mu majwi ko bateguye iyi myigaragambyo. 

Umunsi wa  gatatu tariki 22/02/2018 : imperuka (apocalype ) nk’imwe Bagosora yavuze muri 1994 yageze ku mpunzi za Kiziba 15 bahasiga ubuzima !

Uyu mutangabuhamya avuga ko uyu munsi wabayemo ibyo abapolisi n’abasilikari batari biteze.  Kuko bumvaga ko wenda bari buhoshe iyi myigaragambyo hakoresheje ibyuka biryana mu maso. Avuga ko umuyobozi wa Police mu ntara y’uburengerazuba afatanije na Guverineri Munyentwali Alphonse basabye abagore n’abana b’impunzi gutandukana n’Abagabo kugira ngo  bahangane n’igitsinagabo  byeruye ,  gusa ngo ibi impunzi zabiteye utwatsi zanga gutandukana.

Inama rukokoma yarateranye ihuza inzego z’umutekano yanzura ko izi mpunzi ziraswa amasasu mu rwego rwo guhosha iyi myigaragambyo.

Uyu mupolisi avuga ko ubwo inama yarangiraga bahawe amabwiriza y’uko iki gikorwa cyo kurasa impunzi kiri bugende. Hashize akanya haza undi mubare munini w’abasilikari bambaye civile , ngo aba bari bafite amabwiriza yo kwivanga mu mpunzi bagatangira gutera abapolisi amabuye n’imijugujugu y’ibiti kugira ngo bizitirirwe impunzi. Akomeza avuga ko haje imodoka ipakiye imipanga , imitarimba n’ibindi byuma kugirango baze kubyitirira impunzi.  

Ahagana saa kumi n’imwe ngo ibintu byahinduye isura dore uko uyu mupolisi wadusabye kudatangaza umwirondoro kubera impamvu z’umutekano we yabyivugiye. 

“Hanyuma babasore bateguwe  baraje bivanga  mu mpunzi bafite amabuye maze batangira gutera abapolisi amabuye ……. Nibwo afande Rutikanga Rogers yatanze itegeko ko  natwe  dutangira kubarasa amasasu n’ibyuka biryana mu maso (tear gaz)”

Avuga ko we ubwo yiboneye impunzi zahise zigwa aho zigera 8 , inkomere nyinshi atabashije kumenya umubare , abandi  biganjemo abana bakagwa mu Kivu bitewe no gucanganyikirwa (guta umutwe) kubera urwo ruvange rw’amasasu n’ibyuka biryana mu maso.

Uyu mupolisi avuga ko Theos Badege ari umubeshyi kabuhariwe !

“Badege ni umubeshyi w’akataraboneka ! ntabwo abapfuye ari batanu. Ni umunani bahise bagwa aho ibyo yatangaje ni ibinyoma byambaye ubusa “

Uyu mupolisi yavuze ko impamvu hishwe impunzi nke ari uko muri iki gikorwa cyo kuzirasa harimo abagogwe n’abajomba benshi kandi bakaba bazwiho kugira imiryango myinshi mu nkambi. 

“Hari ibintu bibiri byatumye tutarasa ziriya mpunzi ngo hapfe nka 200 nk’uko afande ROGERS na ALEX KAGAME babyifuzaga. Icya mbere ni uko twari dufite isoni zo kurasa abantu bamanitse amaboko kuko mu mategeko ya gisilikari n’igipolisi ntibyemewe. Icya kabiri hari Abagogwe n’Abajomba twari kumwe bakarasa hasi cyangwa hejuru banga kurasa abavandimwe babo”

Mu gice cya kabiri tuzababwira uko CP Rogers Rutikanga yategetse abaganga bo mu bitaro bya Kibuye  guhorahoza inkomere hakoreshejwe inshinge z’amazi ngo kuko zasakurizaga abandi barwayi.

Source: Indongozi.net