Ibyo Bampoliki yavuze ni gihamya ko abantu bakomeje kuzira amazuru yabo na nyuma ya 1994!

Iki kibazo cya Bamporiki ndabona mutagifata uko kiri. Simvuga wowe wenyine, ndavuga abanyarubuga bose bacyanditseho. Bagihinduye nk’aho ari ikibazo cy’umuntu umwe ushaka kwihakirwa, akabikora asebya abahutu muri rusange.

Nyamara uko mbibona jyewe uriya mugabo uvuga ko ubuhutu bwe bumuteye isoni, akaba amaze imyaka 12 yarabuze aho ahisha amazuru ye, ni symptôme y’uburwayi bwa sosiyete nyarwanda. Hashize imyaka irenga 19 abahutu bumva incyuro z’uko bose ari abicanyi, ko n’utarishe yavugije akaruru akomereye abatutsi bahigwaga. Ibyo ni byo za radiyo zose na televiziyo zisubiramo. Ejobundi noneho Kagame yarabihuhuye avuga ko mu Budage jenoside y’abayahudi yitabiriwe n’abantu bake cyane bitaga SS (abanazi) ngo naho mu Rwanda jenoside yitabiriwe n’abahutu bose.

Ubuse koko umuturage w’umuhutu wumva ibyo yagira ate uretse kumva yiyanze, yabishobora akaba yahaguruka mu ruhame akavuga nka biriya Bamporiki yavuze?  Erega ntabwo abantu bose bafite ubushobozi bwo gukora résistance!

Aho kugaya Bamporiki wavuze amagambo nk’ariya nareba inkomoko y’ayo magambo akaba ariyo namagana. Mu Rwanda hari ubutegetsi bubogamye cyane. Ugiye gusaba ibya ngombwa kuri komini asanga ababitanga ari abatutsi akumva bashobora kubimwima kubera amazuru ye. N’ahandi n’ahandi mu nzego zinyuranye wasanga ariko bimeze. Hari umukobwa w’i Cyangugu wabwiye Kagame tariki ya 30 kamena uyu mwaka ko yashatse kuba umusilikare arangije kaminuza bakamwangira, yajya no gusaba kuba umupolisi nabwo bakamwangira. Buriya wasanga wenda azira ayo mazuru ye.

Ndibuka ko Antoine Mugesera yigeze kumerera nabi ngo navuze ko inkotanyi zireba amazuru. Mu gitabo cyanjye nabivuze mpereye ku ngero zifatika z’abantu bavangurwaga bamwe bakajyanwa i Byumba abandi bakababeshya ngo babajyanye ku Rwesero ariko bagiye kubica. Biriya Bamporiki yavuze ni gihamya y’uko abantu bakomeje kuzira amazuru yabo na nyuma y’intambara. Ntarondogoye rero ndagirango iki kibazo mwe kugishyira ku bugwari bw’umuntu umwe ushaka kwihakirwa, muzirikane ko kireba n’abandi benshi. Nk’abanyapolitiki ndumva ahubwo mwagiha agaciro kacyo mugafasha abanyarwanda kugishakira umuti. Ndetse ngirango ni byo Tomasi Nhimana yari yatekereje ubwo yitaga ishyaka rye Ishema. Abanyarwanda bakeneye icyabaha ishema hatitawe ku bwoko bwabo. Umunsi mwiza.

Jean-Baptiste Nkuliyingoma

3 COMMENTS

  1. Mu RWANDA Abantu barahohoterwa bakarenganywa bazira uko amazuru yabo cyangwa mu maso yabo hameze? Ibi ni RACISME. Hakwiye gukoprwa enquete ubushakashatsi kuri iyi ndwara ya Societé. Bikwiye guhanirwa. nabantu bakigishwa kubirwanya no klubyirinda. Naho ubundi ntaho muva nta naho mugana.

  2. ndahamya ko abo bantu bose bavuga ngo mu rwanda abahutu barahohoterwa ari mwe nyine mwa ba politicien bari hanze ubwo iyo muvuga ibyo nta soni mugyira koko ?mutaba no muru rwo rwanda ,ubu abahutu birirwa basaba kagame ko yakongera akitoza ubu se baba barenganywa bagahindukira baka musaba ngo azongere yitoze koko, bene wabo baba mereye nabi? ibyo murunva bishoboka, ibyo muri gukora ni politique mbi cyane kandi twe abaturage itwereka ko ntakuri mubyo muvuga, kuko uri mu rwanda wese arabona ko ntakarengane gahari mu ma domaine yose yaba mu kazi yaba mu mashuri,guhabwa amasoko mbega muri byose umuhutu abyisangamo mu rwanda nfiteyo abavandimwe turavugana buri gihe bose bambwirako rwose batajya ni burayi kuko mu rwanda ara mahoro muri byose

Comments are closed.