Ibyo batwambura barabyitwarira, ibiribwa bakabirya, imyambaro bakayambara bo n’abagore n’urubyaro.

DASSO yuriza imodoka bamwe mu bafatiwe mu bucuruzi bwo mu muhanda

Marato y’abazunguzayi bahunga abashinzwe umutekano irakomeje mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ari na ko hibazwa ibiribwa n’imyenda bamburwa aho bijya.

Dasso, irondo ry’isuku na polisi bakomeje ibikorwa byabo bimaze imyaka byo gushakisha abazunguzayi, aho bo n’abaguzi babo ufashwe acibwa amande y’ibihumbi 10.

Aya mande ariko asa n’atabakanga. Yego hari bamwe bacitse intege bajya gushaka ibindi bakora, ariko hari n’abagishikamye mu buzunguzayi, bafungwa, bafungurwa bakabukomeza.

Bavuga ko ibyo bamburwa n’abashinzwe kubakura mu muhanda babyitwarira, ibiribwa bakabirya, imyambaro bakayambara bo n’abagore babo n’urubyaro rwabo.

Uwase Fatuma ati “Buracya ibyacu ugasanga barabyambaye kandi byitwa ngo babijyana muri polisi, tukabona abayobozi badufata ku muhanda batwambariye imyenda, amasogisi!”

Mu babafata ngo harimo na “Dasso zitambaye (imyambaro y’akazi), hakaza n’inkeragutabara, hakaza n’abajura n’abo batoraguye mu muhanda bose bakaza bakadufata”

Iyo uganira n’aba bazunguzayi imitima yabo ntabwo iba iri mu gitereko kuko bazi ko ubucuruzi bwabo butemewe n’amategeko. Muvugana akebaguza, areba ko ntawe uje kumucakira.

Ubwo navuganaga na Fatuma, yancitse igitaraganya. “Dore uwo nta kindi kimuzanye, ubwo aje kumfata, ”aya magambo yayavuze agenda, anyereka umugabo wambaye imyenda ya gisivili.

Umugabo koko yamukurikiye, inyuma ye hahita haza pandagari irimo abandi bantu bafashwe.

Undi muzunguzayi wari wihishe yabonye pandagari itambutse araza arambwira ati “Basigaye baduteza n’ibisambo, ukaba usanzwe umuzi hano ari umujura akaza akagufata.”

Ufashwe azunguza acibwa amande y’ibihumbi 10, ariko abenshi ngo ntibayatanga, ahubwo banyura mu nzira y’ubusamo, bagaha ka bitugukwaha abashinzwe kubajyana aho bafungirwa.

“Abenshi umuha nka bibiri (ibihumbi) akakurekura, iyo utayamuhaye akujyana kuri poste ya polisi ukahava utanze ibihumbi 10, wabibura bakakujyana i Gikondo.”

I Gikondo Asouma Nyiranizeyimana avuga, ni mu Kigo cy’Umujyi wa Kigali, ahagororerwa inzererezi, abanywa ibiyobyabwenge n’abazunguzayi bananiwe kwishyura amande.

Ibyo gucibwa amande no gufungwa byo ariko abenshi basa n’ababimenyereye. Icyo bacyibaza ni ukumenya niba ababafata bemerewe kubambarira imyenda no kubarira imbuto.

Angelina twasanze acuruza amasogisi hamwe n’Isoko rya Nyarugenge ati “Arabitwara ejo mugahura abyambaye. Akwaka imbuto agashyira umugore we agateka.”

Ibi bishimangirwa na Nyiranizeyimana ukomoka mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge uvuga ko amaze imyaka 19 akora ubuzunguzayi. Ngo amaze gufungwa inshuro atazi umubare.

Ati “Nyine baragufunga ukishyura ibihumbi 10, ariko n’iyo wishyuye ntabwo babigusubiza. Nta munsi batatwambura, nta na kimwe bagarura.”

Yunzemo ati “Iyo bagufashe barakujyana, ibintu bisigara muri pandagari ukajya gufungwa, ntaho wongera guhurira na byo, wongera guhura n’uwabitwaye abyambaye muri karitsiye.”

Abadasso nyuma yo gucakira uwo basanze agurira abazunguzayi (Ifoto/Igihe

Ubuyobozi bw’akarere burabitera utwatsi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ntiyiyumvisha ukuntu ushinzwe guca abazunguzayi yahindukira ngo arye cyangwa yambare ibyo yabafatanye.

Avuga ko abashinzwe gufata abazunguzayi bahabwa amahugurwa menshi y’imyitwarire iboneye mbere yo gutangira akazi no mu gihe bari mu kazi, akavuga ko ubunyamwuga bwabo buhanitse.

Mu kiganiro yahaye Izubarirashe.rw, yatangiye asobanura ko ibyamburwa abazunguzayi bo muri Nyarugenge byose bijyanwa mu bubiko butatu buto bwa Rwampara, mu Mujyi na kimisagara.

Iyo bibaye byinshi nimugoroba ngo byimurirwa mu bubiko bunini buherereye mu Murenge wa Mageragere, bikahagera biherekejwe n’inzego zishinzwe umutekano ku buryo bigerayo byose.

Akomeza agira ati “Ibibora rero nk’imbuto, imboga, turabimena, ibyo kuvuga ko Abadasso baba babitwara, navuga ko twashyizeho uburyo bwo kubikurikirana.”

“Imyenda kuvuga ngo yahura n’umuntu ejo awambaye, na byo navuga ko atari byo kuko imyenda irasa, nshobora kuba mfite imyenda y’ubururu nawe uyifite.”

Kuri Nzaramba, haramutse hari Umudasso wakoze ayo makosa yaba ari nka wa mukobwa uba umwe yakora ibara agatukisha bose. Ati “uwo nitumumenya tuzamuhana ku giti cye.”

Hanyuma iyo myenda ijyanwa mu bubiko bugari bwa Mageragere igomba kuguma mu bubiko cyangwa hari ikindi iteganyirizwa? Nzaramba avuga ko ikurwamo iyo bibaye ngombwa.

Ati “Tubikuramo tukabigabanya ababikeneye, iyo habaye nk’igikorwa runaka gisaba kwifashisha ibyo bintu, turabitwara ababitwaye bakabisinyira.”

Asabwe gutanga ingero z’ibikorwa bisaba kwiyambaza imyenda yatswe abazunguzayi, uyu muyobozi yirinze gutanga ingero, gusa avuga ko iyo myambaro idapfushwa ubusa.

Abajijwe niba byaba bihabwa nk’abakene cyangwa nk’abana baba mu bigo by’imfubyi bitarafungwa, uyu muyobozi yirinze kubihakana cyangwa ngo abyemeze, ati “Dufite ibikorwa byinshi tubijyanamo, bitewe n’abantu babidusabye, rwose hari ibikorwa byinshi.”

Uwabona umuzunguzayi afashwe n’umuntu utambaye imyenda y’abashinzwe umutekano, ashobora gukeka ko yambaye imyenda isanzwe kugira ngo batamutahura bakiruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ariko yabwiye umunyamakuru ko ibyo kuba abazunguzayi bafatwa n’abantu batampaye imyenda y’akazi ari bwo abyumvise.

Yunzemo ati “Ntabwo twebwe rwose dufata abasivili kugira ngo bajye gufata abazunguzayi, hari irondo ry’isuku, n’Abadasso, ni izo nzego ebyiri dufatikanya na zo ngo duce akajagari.”

Ashimangira ko ufata abazunguzayi agomba kuba yambaye impuzankano nk’uko umusirikari uri mu kazi aba yambaye imyenda ya gisirikari ngo bamutandukanye na rubanda.

Ati “Utambaye impuzankano ntabwo yemerewe gufata abazunguzayi, n’aho bizagaragara uwo muntu tuzamufata ku giti cye, nta n’ubwo tuzamukurikirana nk’urwego.”

Ikibazo cy’abazunguzayi kimaze imyaka myinshi kitarangira burundu. Meya Nzaramba avuga ko guca abazunguzayi ari urugamba rukomeza, kandi ko ubuyobozi butazadohoka.

Yishimira umusaruro urwo rugamba rugenda rutanga, agashima abemeye kuva mu bucuruzi bwo ku muhanda bakayoboka amasoko bubakiwe n’ubuyobozi.

Umwaka ushize abazunguzayi bubakiwe amasoko 12 mu Mujyi wa Kigali, bakayakoreramo batishyura amazi n’umuriro ndetse batanakodesheje ibibanza mu gihe cy’umwaka wose.

Meya Nzaramba avuga ko bitumvikana ukuntu Leta yakwemera gutanga amafaranga ibihumbi 200 ku muzunguzayi umwe, ariko ugasanga bamwe baragaruka ku muhanda.

Abavuye muri ayo masoko ku ruhande rwabo, bamwe bavuga ko ayo masoko yubatswe ahantu hatari abakiliya, abandi bakavuga ko gucururiza mu isoko bisaba ibishoro binini badafite.

Dasso ziba zambaye imyenda y’icyatsi kibisi mu gihe abashinzwe irondo ry’isuku bambara ubururu. Aha uturage ntiyumvikanaga na DASSO yamushinjaga ko yaguriraga abazunguzayi (Ifoto/Igihe)

Mu cyumweru gishize habaye imirwano hagati y’abazunguzayi n’abashinzwe irondo ry’isuku bafatanyije n’Abadasso muri Gare ya Nyabugogo.

Iyo mirwano yakomerekeyemo abashinzwe irondo ry’isuku batatu, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubyemeza.

Source: izuba Rirashe