Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23/03/17 yarenga nta gikozwe

GREX ni Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro mu magambo ahinnye y’igifaransa. Iyo guverinoma ikaba iyobowe na Padiri Thomas Nahimana. Yagiriyeho i Paris tariki 20/02/17.

Mu mwanzuro w’itangazo ryari rigenewe abanyamakuru n’abanyarwanda ryashyizwe ahagaragara kur’iriya tariki, rigashyirwaho kandi umukono na Bwana Chaste Gahunde, Ministri w’Itangazamakuru muri GREX, hari ibikorwa bikomeye byatangajwe, n’uburyo bizakurikirana.

Ngirango byaba byiza ibyo bikorwa abantu babigarutseho, kugirango barebe niba ibyo GREX yatangaje hari ibiri kujya mu bikorwa uko byavuzwe, cyangwa se niba ari kwa kundi kw’abanyapolitiki bizeza abantu ibi n’ibi nuko bigaherera iyo.

Dore ibyari biteganyijwe nkuko ririya tangazo ryavuzwe haruguru ribivuga:

  1. Kwemera no kwihutira kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
  2. Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.

Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :

  1. Kwimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa zarubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
  2. Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.

Kubijyanye na kiriya gikorwa cya mbere cyasabwaga guverinoma ya FPR, ubwo GREX yazamenyesha abanyarwanda ibyaba byarakozwe, n’igisubizo yaba yarahawe. Aha ariko umuntu yanakwibaza ku buryo ibi byarikugerwaho, n’uburyo buboneye bwo kubikora ngo bigerweho. Habaye hari ubwakoreshejwe, GREX nibumenyekanisha, abantu bazibaza niba aribwo bwari buboneye kurusha ubundi bwarigukoreshwa.

Naho kubireba igikorwa cya kabiri, icyo abantu bakurikira bamenye nuko taliki 23/03/17 umwe mu banyapolitiki warukiburanira mu Rwanda, ariko atarakatirwa burundu, ariwe Leonille Gasengayire  wo muri FDU-Inkingi – yafunguwe. Byaba byaratewe se n’ubusabe bwa GREX? Ni ukubyibazaho. Naho kubindi byasabwaga mur’iyo ngingo byo gutaha kw’impunzi (hagati aho izo muri Congo Brazzaville zaratewe) no gukingurira amarembo amashyaka ya politiki ashaka kujya mu matora yo mu kwa munani 2017, benshi ntacyo babiziho.

Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bafunze kandi bamaze imyaka mwinshi muri gereza, abo ni nka Dr Theoneste Niyitegeka, Victoire Ingabire Umuhoza na Deogratias Mushayigi n’abandi, iby’ugufungwa cyangwa gufungurwa kwabo ntacyahindutse hagati aho. Ariko kubireba Victoire, umuntu yakwibutsa gusa yuko mu rubanza yarafitanye na leta ya FPR rwagombaga kubera Arusha muri Tanzaniya tariki ya 22/03/17, Kigali yarwivanyemo.

Mu gihe rero ntabizwi bifatika ubuyobozi bw’u Rwanda bwakozwe bijyanye n’ibyo GREX yasabaga, none itariki ntarengwa ya 23/03/17 yariyatanzwe ikaba yarahise, Padiri Thomas Nahimana n’abo barikumwe muri GREX baba bagiye se guhagurukira uburyo bwose bushoboka ngo imfungwa za politiki zifungurwe cyangwa ngo amatora yarateganyijwe uyu mwaka yigizweyo?

Ibyerekeye gahunda y’amatora byo, kuri benshi ntakigaragarako yaba yarahindutse. Nkuko Kigali yatangajeko azaba mu kwa munani, ubwo GREX yazatubwira aho ibigeze ihinduza iyo gahunda, mu gihe amashyaka amwe akomeje gukumirwa nta mpamvu ifatika. Inzira ishobora kuba ikiri ndende, nubwo ishobora kwihuta bitewe n’imyitwarire y’abashaka bose impinduka mu Rwanda.

Naho ku byo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, nubwo bamwe mu banyarwanda dusanga igitekerezo cyayo cyaba kinyuranyije n’ihame rya demokrasi rigira riti ubutegetsi ni ubw’abaturage, abayobozi bashyirwaho nabo, n’ubutegetsi bukayoborera koko abaturage baba babwishyiriyeho mu bwisanzure bwose, simbona ukuntu hatangira gutekerezwa urundi rwego runyuranye na GREX, mu gihe nayo itaragira icyo yerekana ko yagezeho.

Umwanzuro

Hari byinshi abategetsi bizeza abo bayobora, cyangwa bifuza kuyobora. Iyo abaturage baba babwira badakurikiye ngo bahoze ku nkeke ababizeza isi n’ijuru, nta gikorwa. Ubwo ababitwaje ngo bagere ku nyungu zabo, bakomeza gukoresha akarimi keza, ibipfa bigakomeza gupfa.

Mu mpinduka abanyarwanda duharanira, twaridukwiye guca abanyapolitiki k’umuco wo kwizeza abo bifuza kuyobora ibidashoboka, nko kuvugango uzafunguza mu kwezi kumwe imfungwa za politiki Leta ya FPR imaze imyaka myinshi ifunze, utarerekana cyangwa udakoresha nibura imbaraga nk’izo yashyizeho izifunga.

Nubwo GREX ari indi ntambwe yatewe mu rwego rw’impinduka ikenewe cyane mu mitegekere y’u Rwanda, biragaragara ko hagikenewe byinshi kugirango iyo ntambwe, n’izindi ziriguterwa n’abanyarwanda banyuranye hirya no hino, zigire icyo zigeraho mu kurenganura rubanda rubabaye igihe kirekire mu buryo bwinshi bw’imibereho yarwo.

Ambrose Nzeyimana