Ibyo mutamenye ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake

Lt Gen Karenzi Karake yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza ku wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015 ubwo yari agiye gufata indege imusubiza mu Rwanda, bivugwa ko yari amaze icyumweru kirenga mu Bwongereza.

Leta y’u Rwanda n’abandi batekereza nkayo bashatse kumvikanisha ko Lt Gen Karenzi Karake yafashwe ari mu rugendo rw’akazi ariko sibyo kuko Lt Gen Karenzi yari mu Bwongeza ku mpamvu ze ku giti cye ni ukuvuga kwivuza.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Lt Gen Karenzi amagara ye atifashe neza kubera indwara y’impyiko imumereye nabi akaba ari nayo yari yaje kwivuza ubwo yafatwaga, dore ko yari yanafashe gahunda na muganga mu minsi ya vuba yo kugaruka mu Bwongereza kubagwa impyiko.

Ababonye amafoto ye yafashwe akimara kurekurwa buri wese abona ko uyu mugabo agaragaza kunanirwa no kunanuka bikabije bamwe batari bazi iby’ubu burwayi baketse ko ari ukwiheba n’iminsi yari amaze mu buroko.

Ibyavuzwe ngo yaje mu rwego rw’akazi ndetse ngo agomba kubonana n’umukuru w’inzego z’iperereza mu Bwongereza (MI6) Alex Younger ntabwo byari byo kuko amakuru ava mu banyapolitiki bo mu Bwongereza aremeza ko iyo gahunda ntayari ihari. Nk’uko umuntu uri muri politiki y’u Bwongereza yabitangarije The Rwandan ngo Lt Gen Karake yaba yarashatse kubonana na Bwana Alex Younger ariko akamwima umubonano.

Ikindi uwo munyapolitiki yatangarije The Rwandan ni uko Lt Gen Karake atashoboraga gufatwa iyo aza kuba yari mu Bwongereza ku butumire bw’inzego z’iperereza zaho (MI6).

Ikindi kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yahawe igipolisi cyo mu Bwongereza ku bijyanye n’impapuro zatanzwe zo kumufata n’igihugu cya Espagne, Polisi yabajije abayobozi mu Bucamanza bwo muri Espagne barimo umucamanza wasohoye izo nyandiko, Fernando Andreu Merelles yemeza ko koko Lt Gen Karenzi ari mu bashakishwa.

Twavuga ko Lt Gen Karake atabuze byose kuko yegereye muganga uzajya umukurikiranira hafi ndetse n’igihe cyo kubagwa nikigera azabagwa atiriwe afata indege ikindi kandi abanyarwanda bazamwishyurira ayo mafaranga yose yo kwivuza mu misanzu birirwa bakwa ngo yo kumutangira ingwate.

Marc Matabaro

01.07.2015

Email:[email protected]