Ibyo Perezida E. Macron yaganiriye n’abahagarariye Ibuka mu Bufaransa

I Paris, mu ngoro y’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mata 2019, Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abahagarariye Ibuka mu Bufaransa.

Ni mu gihe habura gato ngo u Rwanda n’isi yose izirikane ku nshuro ya 25 umunsi munsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, uzaba tariki ya 07 Mata 2019.

Umunyamakuru wa Radio Urumuri, Jean Claude Mulindahabi yabajije Perezida wa Ibuka mu Bufaransa, Marcel Kabanda atubwira ibyo baganiriye. Twanamubajije uko bategeye gahunda yo kwibuka i Paris.