Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by’iterabwoba.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Inkuru imaze iminsi igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda,  ni ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ndetse n’ihagarikwa ry’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye i Bugande. N’ubwo hatanzwe impamvu z’isanwa ry’umuhanda wa Gatuna Kigali n’ibindi byinshi birimo ishimutwa ry’abanyarwanda bafatirwaga mu bikorwa by’ubutasi muri Uganda, ibi The Rwandan yavumbuye ko ari inzitwazo za politike ko ahubwo umujinya w’umuranduranzuzi watumye Kagame afunga imipaka yawutewe n’ifatwa ry’abacanshuro be bafashwe bataragera ku mugambi wabo wo guhindura zimwe mu nyubako za Kampala umuyonga.

Imbarutso yo gupanga ibi bikorwa by’iterabwoba yabaye iyihe ?

Nyuma y’uko mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize u Rwanda rushoboye gushimuta abayobozi bakuru ba FDLR  aribo Colonel Abega wari ushinzwe iperereza ndetse na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa yo  babifashijwemo n’igisirikari cya Congo, amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko bakigezwa i Kigali basabwe kuvugisha ukuri kose kugira ngo barengere ubuzima bwabo.  Aba bagabo bombi ngo bavuye imuzingo ku migabo n’imigambi ya FDLR ndetse ngo banatanga amakuru yose ku byo gufatanya na RNC babifashijwemo na Museveni. Aha ngo niho u Rwanda rwahise rurya karungu rutangira gutegura uburyo bwabanza ibitero Museveni rukoresheje techniques z’abiyahuzi kugira ngo bangishe Museveni abaturage be.  Uwo mugambi wahawe Major Gen Nzabamwita Joseph usanzwe uyobora iperereza mu Rwanda. Ubwo ngo bahise bategura abacanshuro (mercenaries) 40. Aba bacanshuro babarizwa mu mutwe urinda Kagame, ariko ngo babaho mu buzima bwihariye kandi buhenze kuko bahembwa amafaranga y’umurengera kandi bakaba mu mazu atandukanye n’ay’abanyarwanda. Uwaduhaye amakuru yaduhamirije ko buri umwe muri aba ahembwa 9000$ buri kwezi bitewe n’uko nabo iyo bahawe misiyo yo kuniga cyangwa kurasa umuntu batajya bazuyaza. Ibi kandi ngo babikora mu Rwanda no mu mahanga. Aba ngo ni bakabuhariwe mukurasa (snipers) ndetse no guhotora abantu bakoresheje ubundi buryo busanzwe bwa gikomando. Ikindi ni uko bakomoka mu bihugu bitandukanye ; aha twavuga nka : Brazil , Senegal , Cambodgia , US n’ibindi byinshi The Rwandan igitohoza.

Umugambi waje gupfuba ku munota wa nyuma bitewe no kubura itumanaho !

Kubera ko u Rwanda rutagifite ibyitso muri kampani zitumano zikorera mu gihugu cya Uganda, ngo rwohereje aba bacanshuro rwizeye ko ruzakoresha itumano rikoreshwa na satellite kuko ari ryo abagande batari kubasha kugenzura. Aba bacanshuro ngo bakigera muri Uganda batangiye kuganira n’abayobozi bari mu Rwanda banozanya umugambi w’uburyo bagombaga gutangira gukora ibyo bitero byari kuba byiganjemo ibyo kurasa bamwe mu batavuga rumwe na Museveni. Ku isonga hari Bob Wine n’abambari be bakomeye,  kugira umuyonga Hotel Serena, Sheraton, Standard Bank, Centenary Bank n’indi miturirwa myinshi ikorerwamo ubucuruzi bukomeye ibarizwa mu mujyi wa Kampala. Ibikoresho ngo bari kubihabwa na ambassador Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda. Kubera ko iperereza ry’abagande rimaze imyaka ibiri rigenzurwa n’abafaransa ndetse n’abanyaisilaheri, ngo bahise babona satellite nshya y’abongoreza iri kuvogera ikirere cya Uganda, ariko iturutse mu Rwanda. Aha ngo bahise bakora uko bashoboye batambamira iyo satellite bamaze gutahura iby’uyu mugambi w’aba bacanshuro bari binjiye mu gihugu. Birumvikano ko itumanaho ryabo na Kigali ryahise rihagarara kuko nta bundi buryo bari bafite bwogukoresha. Ibi byose ngo byakurikiwe no kubata muri yombi bose uko bakabaye bajya guhatirwa ibibazo mu mazu asanzwe afungirwamo abakekwaho ibitero by’iterabwoba. Igitangaje ni uko bose ntawe basanganye icyangombwa cy’u Rwanda. Impamvu ngo ni uko  u Rwanda rwashakaga ko nihagira n’ufatwa bitazitirirwa u Rwanda. Amakuru akomeza avuga ko ibi bitero byari bipanzwe neza k’uburyo byari gukuba inshuro icumi ibyabereye  Nairobi muri Kenya mu minsi ishize. 

Gupfuba k’uyu mugambi kwatumye General Nzabamwita atabwa muri yombi

Nzabamwita akimara kubura itumanaho hagati ye n’abo bacanshuro be, yahise atanga raporo kwa Kabarebe. Uyu nawe yahise abwira sebuja Kagame iby’iyo nkuru y’inshamugongo. Kagame usanzwe uzwiho guhubuka no gutegekwa n’uburakari, ngo yahise ategeka ko Nzabamwita yafungwa. Ibi byarabaye, ariko nyuma gato aza kurekurwa bitewe n’uko basanze ibyabaye nta burangare yabigizemo ko ahubwo nawe byari bimurenze.

Ngiryo izingiro ry’amatati ari  hagati y’abega n’abahima atumye rubanda rugufi rukomeza kwicwa n’inzara  kubera ifungwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi aho Kagame ngo yanangiye ko Museveni nadafungura abahungu be nawe atazigera afungura uyu mupaka.