Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida

  • Abanyapolitiki bakomeye muri RPF-Inkotanyi baravuga ko nta bundi buryo busigaye uretse guhindura Itegeko Nshinga Kagame agakomeza kuba Perezida
  • Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi baravuga ko Igihugu gikeneye Ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro kandi Kagame akaba imfura ku Ijambo
  • Abasesengura Politiki baravuga ko abaturage bakibona ko Kagame ari we ushoboye kubaha ibyo bakeneye cyane cyane kubungabunga umutekano w’Igihugu ariko abandi bakabona ko ari inenge ikomeye ku Mukuru w’Igihugu utarabashije gutegura neza uzamusimbura cyangwa ngo yubake inzego zikomeye

Perezida Kagame ntaragira icyo avuga ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko yiyamamariza gukomeza kuyobora Igihugu.

Ariko abasesengura Politiki bavuga ko yarangije gufata icyo cyemezo; ubwo yaratangiye gushidikanya abajijwe niba azahindura Itegekosnhinga; agasubiza ko “azambuka ikiraro akigezeho”; imvugo ishobora kuvuga ko azamenya icyo azakora ubwo manda ye izaba irangiye.

Ubu rero; bisa nk’aho byarangije kwemezwa ko itegeko Nshinga rihindurwa kandi Kagame akaba umukandida wa RPF-Inkotanyi mu mwaka 2017.

Umwe mu banyapolitiki bakuru muri RPF (Senior Cadre) yemeje ko ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka bwamaze gufata umurongo.

“Nta gushidikanya Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa kandi Perezida Kagame azakomeza kuba Perezida. Icyo ntazi [neza] ni uburyo bizakorwamo ariko icyemezo cyamaze gufatwa ku rwego rukuru rwa RPF.”

Icyemezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ntikirashyirwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka  ariko bamwe mu bafite ijambo rikomeye muri RPF bamaze kugaragara mu itangazamakuru bumvikanisha ko Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa kugira ngo Paul Kagame akomeze kuba Perezida.

Dr. Joseph Karemera, umwe mu bakomiseri ba RPF ndetse akaba umwe mu batangiranye n’Ishyaka aherutse kwandika mu kinyanyamakuru The Newtimes yerekana amateka ya Perezida Paul Kagame ndetse yerekana ibyo yakoze n’ubutwari afite; maze yanzura  yibaza ati,

“Ese iki ni cyo gihe cyo Nyakubahwa Paul Kagame ava ku butegetsi muri 2017? Igisubizo ni Oya. Ni ngombwa ko twibuka ko u Rwanda rwagize ibibazo byihariye, birimo imyaka myinshi y’ubutegetsi bubi, gusenya n’amacakubiri byashyiriye jenoside yakorewe Abatutsi.”

Undi uherutse mu itangazamakuru; ni Prof. Nshuti Manasseh, umwe mu barwanashyaka bakomeye muri RPF ndetse wanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Crystal Ventures Ltd; isosiyete y’Ubucuruzi bwa RPF-Inkotanyi.

Prof. Nshuti Manasseh aherutse kubanziriza Colonel, Dr. Karemera; na we asaba ko nta cyatuma Itegeko Nshinga ritavugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda.

Icyakora Imbarutso ikomeye yakozwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imiyoborere. Uyu Fred Mufulukye yakoze isesengura rigamije kwerekana ko n’ibihugu bifatwa nk’ibya mbere muri Demokarasi ku Isi byahinduye Itegeko Nshinga kandi bigakuraho Imbibi (Term limits) ku bategetsi bakuru b’Igihugu.

Abazi imikorere y’Ishyaka; ndetse n’ubwisanzure bw’abanyapolitiki mu Rwanda bavuga ko nta munyapolitike wo muri RPF ushobora kugaragaza igitekerezo kinyuranye n’icy’Ishyaka kandi ngo agishyire ahagaragara.

Ibyo bigatuma bahamya ko abasabira Paul Kagame manda ya gatatu atari bo babyibwiriza ahubwo ari uburyo Ishyaka riri ku butegetsi rikoresha kugira ngo ritegurire Abanyarwanda n’abanyamahanga igikorwa gikomeye cya Politike.

Umwe munyapolitike ukomeye muri FPR ndetse waranzwe no guhabwa inshingano zikomeye yabwiye Umunyamakuru wacu ko byari bigoye gutekereza ubundi buryo butari ugusubizaho Perezida Kagame kuko abaturage bakomeje kubisaba kandi ari benshi.

“Ubwo se wajya gutekereza undi mukandida kandi abaturage basaba ko Perezida Kagame akomeza?”

Imitwe ya Politiki irabivugaho iki?

Ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi mu buryo bweruye riravuga ko ntacyo rirashaka kuvuga kuri iyi ngingo kuko igihe kitaragera.

E-mail twandikiwe n’ushinzwe itangazamakuru muri RPF-Inkotanyi igira iti; “haracyari kare, RPF iracyafite igihe cyo kugira icyo ivuga. RPF ubu irakora ibishoboka ngo yubahirize ibyo yemereye abanyarwanda muri iyi manda ya kabiri (2010-2017); icyo ni cyo dushyizeho umutima ubu. Igihe gikwiye nikigera tuzagira icyo tuvuga kuri 2017 kandi nk’uko bisanzwe uzabimenyeshwa. Birumvikana rero ubwo nta murongo urafatwa ku rwego rw’ubuyobozi, RPF ntiyaganira kuri iyo ngingo. RPF izabikora ubwo igihe nyacyo kizaba kigeze.”

Ibi ariko bitandukanye n’ibitangazwa n’umwe mu bayobozi bakuru muri RPF (RPF Cadre); kuko we yashimangiye ko Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka bwamaze gufata icyemezo kandi nta bundi buryo buhari bwo gusimbura Paul Kagame.

Undi wagize icyo abivugaho ni Senateri Tito wayoboye Komisiyo yo gutegura Itegeko Nshinga riyoboye u Rwanda muri iki gihe; mu mwaka 2003 yagaragaye kenshi asobanura Ishingiro ryo kuba Perezida wa Repubulika yatorerwa manda ebyiri gusa kandi zifite buri imwe imyaka 7. Yagiye avuga kenshi ko imyaka irindwi ihagije kuba Perezida yaba yageze ku nshingano ze kandi gukoresha amatora nyuma y’imyaka irindwi ari byo byakorohera Igihugu gifite ubukungu nk’ubw’u Rwanda.

Uyu munsi Tito Rutaremara afite imvugo isa n’iy’abandi banyapolitiki bari muri cyangwa bashyigikiye RPF.

Yagize ati; “Itegeko Nshinga ni iry’abaturage, abaturage bifuza ko hari ibyavamo; byavamo, kuki se byaba ikibazo?!”

Tito yongeraho ko n’ubwo bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa; Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda; ibyo bisa nk’aho bidahagije kuko “Nyir’ubwite” agomba kugira icyo abivugaho kandi kugeza ubu ntacyo aravuga.

Hasigaye kandi ko abaturage babivuga binyujijwe mu nzego bitoreye (Njyanama) maze bikagezwa ku Nteko Nshingamategeko nayo igafata umwanzuro.

“RPF ni iy’abaturage, ese iyo buriya abaturage babaza (Iyo Perezida yasuye abaturage) ubwirwa n’iki ko atari uwa RPF? Wenda hari abandi baturage babivuga batari aba RPF nka ba[Minisitiri] Fazir ariko se abandi ubwirwa ni iki ko atari aba RPF? RPF ni abantu, RPF nk’ubuyobozi ntirafata icyemezo ariko nifata icyemezo izagendera ku byifuzo by’abaturage ariko nanone bizanajyana n’ibyo Perezida ashaka, none se abaturage bavuze ngo barabishaka hanyuma we akavuga ko ashaka kuruhuka?”

Tito Rutaremara yashimangiye ko nta yandi mahitamo uretse kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko abaturage babyifuza.

Ishyaka PPC riravuga ko na ryo  ritarafata umurongo ariko Umuyobozi waryo akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alivera Mukabaramba yabwiye Izuba Rirashe ko bafite inama muri Werurwe 2015.

Kugeza ubu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije ni ryo rimaze kwerekana ko ridashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga. Perezida wa green Party Dr. Habineza Frank yabwiye Izuba Rirashe aya magambo.

“DGPR isanga ibi bibangamiye amahoro n’iterambere birambye kuva u Rwanda nta na rimwe ruragira ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro, dusanga kandi ibi ari ukurengera mu buryo Politike kuko imyaka 14 ihagije kugira ngo umuyobozi arangize neza ibyo yemereye abaturage. Turasanga kandi ari ugukoresha nabi icyizere abaturage bagiriye Perezida kuko akenshi yagiye yizeza ko atazahindura Itegeko Nshinga kandi azaba yarananiwe igihe cyose azaba adafite umusimbura.”

Nubwo guhindura Itegeko Nshinga bikomeje kuba uburyo bwonyine bwo gukata Ikorosi rya 2017 kugira Paul Kagame akomeze kuba Perezida; ikibazo gikomeye kitarasubizwa; ni Uburyo Paul Kagame yagiye agaragara nk’umuyobozi ufite itandukaniro n’abandi banyafurika bagundira Ubutegetsi none akaba agiye kubutindaho mu Izina ry’urukundo afitiwe n’abaturage.

Ikindi ni uko mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka 2010 yagiye akoresha imvugo (slogan) igira iti; “Imvugo ni yo ngiro” none ingiro ijyanye n’imvugo y’uko azava ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ikaba ishobora kutubahirizwa!

Gusa ikibazo cyibazwa n’abaturage basanzwe kijyanye n’uwashobora gusimbura Kagame ushoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano w’Igihugu, kuzamura ubukungu no guhesha agaciro u Rwanda mu mahanga. Iki kibazo  gisa nk’ikitarabonerwa igisubizo kandi ibyo ni byo Abanyarwanda basa nk’abashyizeho umutima, kurusha inyungu ziri mu ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.

Fred Muvunyi