ICYO ABANTU BANGIRA KAGAME NA FPR NI IKI? ABAMUKUNDA WE NA FPR YE BABITERWA N’IKI?

    Prosper Bamara

    MULI RUSANGE ICYO ABANTU BANGIRA KAGAME NA FPR NI IKI? ABAMUKUNDA WE NA FPR YE BABITERWA N’IKI? ABIGARAGAZA UKUNDI KANDI BAMEREWE UKUNDI SE BO NI UKUBERA IKI?

    A. ABAMWANGA N’ABASHAKA KUMUHIRIKA WE N’ISHYAKA RYE BYANZE BIKUNZE, BABIGIRIRA:

    1. Ko atabshije kuba “exception” n’ishyaka rye rikaba ritarabashije kuba “exception” duhereye ku buyobozi bwabayeho mu bihe byahise;
    (None se uwaziza abantu kutaba exception cyangwa se akabiziza amashyaka, hasigara bangahe? Iyo si impamvu ikomeye)

    2. Ko yakoze we n’ishyaka rye, ibibi birenze abamubanjirije bose; (???)

    3. Ko yababujije kurya ku ngoma ye uko bali babyiteguye! cyangwa se ko yababujije ububasha bwo kwica bagakiza bumvaga bararuhiye, akabugumana wenyine! (ABa nta mpamvu bafite yo gushaka ko rubanda ibasanga)

    4. Ubwoko. Ko atari umuhutu nta kindi. (Abari muli iyi categorie nabo bakwiye kwigishwa)

    5. Ko batamubonyemo ibyo bari bamutegerejeho byo gukemura umwiryane mu banyarwanda no kutigwizaho umutungo (iki kirasa n’icya 1);

    6. Kubera irari gusa no gushaka kuba hejuru byanze bikunze;

    7. Indi mpamvu itari muli izi.

    B. ABAMUKUNDA, WE N’ISHYAKA RYE, BABITERWA N’IKI?

    1. N’uku bibona mu bahawe karibu mu cyumba cy’igaburo (bikabibagiza ko hari benshi bakandagirirwa hanze yacyo);

    2. Ko biyumva mu bwoko bwe bakaba bumva bagomba kumunambaho byanze bikunze;

    3. Ko bumva adahari batabaho;

    4. Ko bumva nta kibi na kimwe we n’Ishyaka rye bakora (aha hakaba harimo kutabona neza cyangwa se gutinya kubumbura amaso ngo batabona);

    5. Ko bababajwe cyane mu bihe byahise bakaba bumva abarutira ababanje bose, bityo bikabazanira kumukunda byanze bikunze;

    6. Gukunda kubyinira ingoma igezweho yose batitaye ku wayimye. Bakavuma uwo babyiniraga ejo, ndetse bakanavuma uwo bazabyinira ejo hazaza, ejo yakwima bakamuheka mu ngobyi bagaragaza amnyo yose uko ali mirongo … (bene aba nta rukundo bagira, nta gutekereza bagira, nta buvandimwe bagira, …);

    7. Indi mpamvu itari muliizi.

    C. ABAGARAGAZA KO BAMUKOMEYEHO N’IYO BABA, CYANGWA SE KANDI, BATABIKUYE NTIBABIGIRE NO KU MUTIMA BABA BABITERAWA N’UKO:

    1. Bakoze ibyaha byinshi biteye ubwoba maze akabagirira “faveur” yo kubibahanaguzaho ububasha bwe n’ubw’Ishyaka rye, yirengagije amategeko n’ineza y’abanyagihugu (guhishira inkozi z’ibibi ku nyungu bwite zitari iz’abanyagihugu);

    2. Ko babujijwe ijambo ku ngoma nk’ebyiri zabanje, iyi bakayimariramo baziko ije kubabera “Messiya”, barangiza bakisanga bahinduwe agatebo kayozwa ivu, nta n’ijambo bafite cyangwa se imbaraga bafite zo kubihindura! (Aha ni ukwiyahura kabili bakihebera uwo babona ko abagirira nabi = ubwoba bwo kwicwa nk’uko bishwa cya gihe cya burya). Kwigura, kwihahira amahoro. Aliko aba ntibaba bayobewe ubwenge n’uko ibintu bimeze, baba bariyiciwe n’agahinda gusa bakaryumaho, kuko icyatsi kiba kitaramera ngo gisoromwe byo kuvugutwa no kubyazwa umuti nyawo.

    3. Kuba batinya kugaragaza ibibi by’uwo bahuje ubwoko kandi byarabarenze mu muhogo bbageze no mu bwonko (aha naho abahagotewe baba bakeneye kubohorwa ku bwa roho no ku bw’umutima);

    4. Kuba babona ko bavuze ko we n’Ishyaka rye bahitanye imiryango yabo babibona, byabaviramo kwicwa no guhimbirwa ibyaha, hakiyongeraho kuba batinya inzara bikabije, noneho bagahitamo kwirira no kuzuza inda n’iyo babaho nk’uko “igipupe” cy’agakinisho kibaho kitazi umukino bari bgikinishe uwo aliwo kandi kikemera kugirwa “inka” mu zindi ziri mu gakino (AHa naho = kubohorwa ku bwa roho no ku bw’umutima). Kwihahira amahoro/ Kwigura, …

    5. Kuba bataragize amahirwe yo kwerekwa ibyiza we n’Ishyaka rye babazaniye cyangwa se babakorera, bagahura n’abababwira ibibi gusa, bityo bakanga uwo bagombye gukunda aliko babitewe n’ubujiji, Noneho kubera guhabwa imbehe bagahitamo gukomeza kwikomera amashyi ngo sakindi izabe ibyara ikindi;

    6. Kuba batinya ko byagaragara ko imbaraga bagaragaje zose cyangwa se bakoresheje bashyigikira kujyaho kw’ingoma ye n’iy’ishyaka rye, byaba byarimo kuyoba no kuroha benshi mu byago by’igihe kitari gito, nabo batiretse (Aha ni ukwanga kuva ku izima, no kutemera ko habayeho kubeshywa cyangwa se kwibeshya);

    7. Indi mpamvu itari muli izi.

    P.S.: Ibi ni ibibazo nabajijwe n’umuntu, ndacyabitekerezaho nanjye. Ni ukubanza kwibaza n’impamvu uyu muntu yabyibajije. Nyuma hakabaho kubitekerezaho no gufata akanya, buli wese ku giti cye, ko kumenya icyo tubitekerezaho no kugisangiza abandi

    Prosper Bamara