Icyo data yasize avuze: INTERA ESHANU ZIGIZE INZIRA YO GUHINDUKA. Par Jean Daniel Mbanda

Mukibaho se bavandimwe, banyabugingo namwe mwese mwiyita abacikacumu?

Mumbabarire mureke ” mbibutse icyo data yasize avuze”.

Yarabanje yitegereza ibyo twalimo tubyita “kubohora” aravuga ati mulimo muraya kuko “…nta mbohe ibohora indi…”.

Arongera atega amatwi ibyo twirirwaga tuvuga ngo ” …ibintu bigomba guhinduka…” na none aratubwira ati mulimo muranjwa kuko “… nta gihinduka nyiracyo atabanje guhinduka…” ,ati kandi INZIRA YO GUHINDUKA igizwe n’INTERA ESHANU alizo:

1) KUMVA INAMA

2) KWEMERA UKULI

3) KWICUZA IFUTI

4) KWIYAKA INDA

5) KWIBUKA INEZA

Maze iminsi ntekereza kubyo abapolitisiye b’abanyarwanda tubamo nsanga njye ku giti cyanjye nsa nuwirengagije izi mpanuro za Diyonizi KARERA abahungu bitaga ” Nyiramacumu” aliwe data.

Nasanze kandi naragerageje kuzikurikiza aliko ntarumva ko intera ya kane n’iyagatanu z’inzira yo guhinduka zigoranye cyane. Ni ukuli ” KWIYAKA INDA” no “KWIBUKA INEZA” biragoranye cyane .Cyane aliko!

Mu minsi ishize nagerageje kubagezaho ineza nagiriwe mu mahano yagwiririye uRwanda muwi 1994. Abanyabinyoma bose biganje mo abagize aba experts mu guhimbira ibyaha ababafashije kurokoka mwabonye aho bangejeje . Ibyo nabituye imana ndikomereza. Aliko byangaragarije ukuntu KWIBUKA INEZA bigoranye.

Nakomeje kwibaza ukuntu kwa Agatha Uwiringiyimana hali abajandarume 10(icumi), abasirikare b’abanyaGhana 6( batandatu) n’abasirikare ” kabuhariwe”( paracommando) 10 (icumi ) b’abaBelge bali bashinzwe kumulinda, akarenga akicwa urubozo abali bashinzwe kumurinda barebera. Ntawagerageje kumwimana , ntanuwarashe hejuru nibura rimwe ngo atere ubwoba abali baje kumwica. Ibi ntibabibazwe kandi abenshi bahaliYemwe n’abali bakuriye abali bashinzwe kumurinda ntibabibazwe. Ngo tutiteranya n’abadukamira.Byambereye kandi bikomeje kumbera urujijo.

Ibi byatumye nkora ibintu bitatu byanyeretse ko ” KWIYAKA INDA” bikomeye..

Icya mbere:

Negereye incuti zanjye hano mba muli CANADA ndazibwira nti aho kwirirwa muvuza induru ngo muramagana KAGAME kugeza aho babitiye “abajyinga”, mwaje tukajya gukora imyigaragambyo kuli Parlement yo kwamagana DALLAIRE Kubera ko akomeje guhisha amabanga kubyabaye mu mahano yagwiriye Agatha Uwiringiyimana muwi1994. Igisubizo nahawe nticyantunguye. Muli make nabwiwe ko uwabikinisha yarara ahinduwe umuterroriste akurizwa indege igitaraganya we ubwe akaba yiyubikiye imbehe ndetse ayubikiye n’umuryango we.”Ibaze nawe?” .
Nti hanyuma se ko mwirirwa mubigaya abali mu Rwanda ? Ngo witangira kuvugira Leta. Kandi ibi akabimbwira akanwa kuzuye “ifi alimo avanga na divayi”. Namubwira nti banza umire ubone kuvuga ati urantutse. Akaba yimuye ibyo twalimo Aha rero hali ikibazo cy’ubushobozi bwacu bwo “KWIYAKA INDA”. Niba bitunaniye nitureke kubinenga abandi.
Inda nsansansa gusa!

Icya kabili:

Hambere aha nabwiye incuti zanjye tuvugana hafi buli munsi ziba muli HOLLANDE( Pays-bas) nti aho kwirirwa mukora mobilisation ngo yo kujya kwamagana Kagame wihâniye gahunda n’abenegihugu bamwemera kandi bamushyigikiye mu byiswe “RWANDA DAY”,mwaretse tugategura ibirego bibili kimwe kirega UBUBILIGI ikindi kirega LONU ko byatereranye abanyarwanda mu mahano yagwiririye uRwanda muwi 1994 ,maze mukadutegurira imyigaragambyo aho muli HOLLANDE tukahahurira tukajyana ibyo birego kuli rwa rukiko mpuza mahanga kandi mpanabyaha ruli aho i La HAYE. Bati Mbanda Mbanda warasaze !!!! Bati ibyo wabikora se ukaba udahemukiye abanyarwanda aho bali hose?. Bati wabikora se ukabona aho utaha? “Ibaze nawe?”. Inda nsansansa gusa!.

Icya gatatu :

Ejo bundi nasubiye mu nyandiko za Gerard GAHIMA mbwira incuti zanjye ziba hano muli CANADA, iziba mubu HOLLANDE , iziba mu ubuBELGE, iziba mubuFRANCE n’iziba muli Leta zunze ubumwe z’AMERIKA, nti ko bigaragara ko GERARD GAHIMA yagize uruhare mu kubuza amahanga gutabara ababyarwanda balimo bazira akarengane igihe cya amahano yagwiririye uRwanda muwi 1994, mwaretse tukishyira hamwe tugategura ikirego turega Gerard Gahima uruhare yagize icyo gihe maze abali muli ETATS-UNIS bakadushakira abaAVOCATS babahanga kandi bemewe maze tukamurega mu rukiko. Baranyamaganye cyane ndetse hali nabo nabonye byavugishije amangambure , abandi batangira kwivuguruza reka sinakubwira. Bahindura imvugo nk’uko basanzwe . Abasanzwe bavuga ko FPR itahagaritse aliya mahano yo muwi1994 bati yarayahagaritse ahubwo inakumira ayagomba kubera mu bihugu duhana imbibi( nsuhuriza Ndolimana!)Abandi bândi hafi bati Mbanda warasaze ,bati GAHIMA se ni iki ? Bati uzikubita agati ku ma…! Bati uzi Ibihugu byabimukoreshaga ali ibihe? Bati bigerageze urebe ko batarara baguhambirije wambaye amapingo ali wowe. Bati wakwicaye hasi ugatuza ko ntacyo ubuze( murumva bibondo?)!. “Ibaze nawe?”. INDA NSANSANSA GUSA.

Nasanze intera eshanu zo guhinduka nasobanuriwe na data narazishoboye uretse imwe. Iya kane. KWIYAKA INDA yo gatsindwa na Nyiramacumu!Ubu rero niyo ngiye gutangira kugerageza n’ubwo nzi ko bikomeye bwose. Uru rugendo rurakomeye aliko niyo nzira y’ubupfura , niyo nzira y’ubutwali.Tugomba kuyigerageza.

Mwese mwese rero uko mwakabaye “mbiseguyeho” kandi “mbasabye imbabazi” maze “kuvuga ishengesho ryo kwicuza ibyaha” nk’uko twaryigishijwe na Kiriziya Gatorika mbereye umuyoboke.

ubu niyemeje gutanga icyiru cyose gishoboka aliko NKIYAKA INDA. Byaba “guceceka” , nzabikora aliko NIYAKE INDA. Byaba “guca bugufi”, nzabikora aliko NIYAKE INDA.Byaba “guhakirwa abandi” , nzabikora aliko NIYAKE INDA. Kuko ngomba GUHINDUKA. Kuko nasanze ko isi itarangirira k’ububwa n’ubugome. OYA! “hanze y’ububwa n’ubugome” nimureba neza muzahasanga “ubutabera n’amahoro” ndetse munahasange “urukundo n ‘ubupfura” nk’uko RUGAMBA Cyprien yabiduhayeho “UMURAGE”.

MBASEZEYEHO NDAGIYE.

(BANA BANJYE MUZABE INGENZI !)

Yali Mbanda Yohani
Uwo abahungu bitaga
“Imbohe y’Intore yanze gutatira Ijabo”