Icyo Diane Rutabana na Gervais Condo baduhishuriye ku ibura rya Ben Rutabana

Diane Rutabana, umufasha wa Ben Rutabana yatubwiye ko hashize ukwezi atabasha kuvugana n’umugabo we. Akurikije ibyo yagiye abwirwa na bamwe mu banyamuryango ba RNC, avuga ko hari abashobora kuba bazi aho umugabo we ari. Ni cyo gituma asaba ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka kugaragaza ubushake no gukora ibishoboka mu nzira yatuma Ben Rutabana aboneka.

Gervais Condo, Umunyamabanga mukuru wa RNC avuga ko bari gushakisha aho Ben Rutabana yaba aherereye. Uyu muyobozi yongeraho ko atakwihanganira ko hagira umuntu ahohoterwa kandi ari mu baharanira ko ubuzima n’uburenganzira bwa buri wese bwakubahirizwa.