Icyo JAMBO asbl ivuga ku nyandiko ya Dr JD BIZIMANA wa CNLG, ku bwicanyi bwakorewe ABAHUTU na FPR-INKOTANYI

Kw’itariki ya 25 Gicurasi, umuyobozi wa CNLG, Dr Jean-Damascène BIZIMANA, yasohoye inyandiko yise “Abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu rugamba rwo kubeshya ko bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no guhimba indi jenoside itarabayeho”.

Muri iyo nyandiko, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse cyane ku kiganiro urubyiruko ruba mu mahanga rwakoresheje ku mbuga nkoranyambaga, aho rwifuzaga kwibuka, rutitaye ku moko, inzirakarengane zose zahitanywe n’amahano yagwiririye u Rwanda mu myaka ya za 90.

Icyo kiganiro, cyiswe “RIBARA UWARIRAYE”, cyaranzwe n’ubuhamya bw’abacitse kw’icumu baturuka mu moko atandukanye, harimo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, jenoside yakorewe Abahutu, ibyaha ndengakamere bikorwa mu gihe cy’intambara n’ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki.

Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu n’igice. Uwashaka kongera kugikurikira, yagisanga aha hakurikira: 

Mu nyandiko ye yo kunenga icyo kiganiro, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abacitse kw’icumu rya FPR-INKOTANYI.

Yanditse avuga ko “NTA JENOSIDE YIGEZE IKORERWA ABAHUTU MU MATEKA Y’U RWANDA”.

Turifuza natwe kugaruka ku byo Dr Jean-Damscène BIZIMANA yasobanuye kuri jenoside yakorewe Abahutu, kuko hari byinshi yanditse biteye kwibaza.

Icya mbere ni uko Dr Jean-Damascène yabanje kwibutsa ko mu mategeko mpuzamahanga, “jenoside ari icyaha gitegurwa”. Nyamara, ibi ntaho byanditse na busa mu mategeko mpuzamahanga, nk’uko buri wese ashobora kubyisomera kuri site ya OHCHR (1).

Icyaha cya Jenoside cyirangwa n’ibintu bibiri:

  1. Kwibasira abantu ubaziza ubwene gihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa idini ryabo
  2. Kuba ugamije kubarimbura bose cyangwa kugabanya umubare wabo

Ntibyumvikana ko umuyobozi mukuru wa CNLG, uvuga ko afite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu (PhD) mu by’amategeko, ashobora kuba atarasobanukirwa n’amategeko mpuzamahanga agenga icyaha cya jenoside!

Icya kabiri Dr Jean-Damascène BIZIMANA yanditse kuri jenoside yakorewe Abahutu, ni uko « nta mugambi wa jenoside wigeze uranga FPR-INKOTANYI ».

Usibye ko amategeko mpuzamahanga ntaho avuga ko hakenewe umugambi kugira ngo icyaha kitwe jenoside, aha turibaza impamvu Dr Jean-Damascène BIZIMANA yihutiye kwemeza ko « nta mugambi wa jenoside wigeze uranga FPR-INKOTANYI », mu gihe yasubizaga abacitse kw’icumu rya FPR-INKOTANYI ?

Yaba se yarashakaga gusobanurira Abanyarwanda ko ingabo za FPR-INKOTANYI zishe Abahutu zitabishaka ? 

Uretse n’ibyo, biratangaje kubona ko ari umuyobozi wa CNLG, ufata iyambere mu gushinjura FPR-INKOTANYI, kandi ibi ari akazi k’abunganira FPR-INKOTANYI.

Mu nshingano zayo (2), CNLG nta na hamwe yigeze ihabwa kurengera FPR-INKOTANYI cyangwa ishyaka iryo ari ryo ryose, ku buryo umuntu yakwibaza niba CNLG itica amatageko ya Repubulika y’uRwanda, no kugeza kw’itegeko nshinga, cyane cyane mu ngingo ryayo rya 16, rirebana no kwirinda ivangura mu Banyarwanda ! 

FPR-INKOTANYI ni yo yonyine igomba gusobanurira Abanyarwanda ibijyanye n’ubwicanyi bwayiranze nk’uko ejo bundi umwe mu bayobozi bakuru bayo (James KABAREBE) yasobanuriraga urubyiruko impamvu ku rugamba ngo byabaye ngombwa ko ingabo za FPR zirasa abasivili. Hari mu nama yahuje urubyiruko rwa AERG ku italiki ya 16/11/2019 i Kigali (3).

Icya gatatu Dr Jean-Damascène BIZIMANA yanditse kuri jenoside yakorewe Abahutu ni urutonde rw’ibibazo twese twibaza kandi bikeneye ibisubizo kugira ngo ubwo bwicanyi busobanuke.

Yagize ati : « Niba jenoside yakorewe Abahutu yarabaye, yateguriwe hehe? Ryari ? Yahagaritswe nande ? »

Uretse icyo kibazo cya nyuma gisa nk’ikitwumvisha ko jenoside iba jenoside ari uko hari umuntu wayihagaritse, ibi bibazo bya Dr Jean-Damascène BIZIMANA kuri Jenoside yakorewe Abahutu bifite ishingiro koko. 

Muri iyi myaka 26 ishize, hagiye hagaragara abashakashatsi, impuguke, inzobere, abacamanza, abanditsi, abacitse kw’icumu, ndetse n’abatangabuhamya bahoze mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI bagerageje gusubiza ibyo bibazo. Ingero twatanga ni izi zikurikira: 

  • Abahoze mw’iperereza ry’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, batanze amaraporo avuga ukuntu abasirikare ba FPR-INKOTANYI bicaga abahutu mu buryo bwa jenoside. Hari muri 1997.
  • Umucamanza w’umwespanyoli witwa Fernando ANDREU MERELLES, yagerageje kubisubiza abishyikiriza ubutabera mpuzamahanga, aho yasohoye impapuro zo guta muri yombi abacyekwagaho gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abahutu. Hari muri 2008.
  • Impuguke za LONI zikurikira ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu zakoze raporo ikomeye cyane ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abahutu muri Congo hagati y’imyaka ya 1993 na 2003, ariyo Mapping Report yasohotse muri 2010.
  • Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI, Théogène RUDASINGWA, yaje kwemeza ko “urwego rwa gisirikari rw’ubutasi (Directorate of Military Intelligence, DMI) umutwe wa FPR” rwakoraga jenoside ku bahutu mu gihe yari ari muri biro politiki ya FPR-INKOTANYI. Na n’ubu aracyabyemeza. Hari muri 2016.
  • Umushakashatsi w’umunya canada witwa Judi Rever yagerageje na we gusubiza ibyo bibazo mu gitabo yanditse cyitwa « In Praise of Blood, the crimes of Rwandan Patriotic Front”, hari muri 2018.
  • No kugeza magingo aya, buri munsi haboneka abarokotse ubwicanyi bwakorewe Abahutu bagatanga ubuhamya bwerekeza ku bikorwa bya jenoside kandi bukaza bwuzuza ubuhamya bw’abahoze mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI. Ubwa nyuma byabaye hari kuya 1 gicurasi w’uyu mwaka, mu gitaramo cyiswe “MPORE 2020”

Abanyarwanda benshi barokoste ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi ntibashobora gutanga ubuhamya kubera ubutegesti bw’igitugu cya FPR, ariko bagize uburyo bwo kubutanga byafasha cyane mu guhoza imitima no kuzana ubwiyunge nyabwo mu Rwanda.

Ndetse n’Amahanga atangiye gusobanukirwa n’akamaro ko guha agaciro inzirakarengane zose zahitanywe n’amahano yagwiriye u Rwanda, nk’uko biherutse gukorwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bwongereza n’ubuyapani mu nyandiko batanze muri Loni (4)!

Icya kane Dr Jean-Damascène BIZIMANA yanditse, ni uko hari abasirikare ba FPR-INKOTANYI bakoze “ibyaha”, ariko ngo bakaba barabihaniwe ndetse baranabirasiwe.

Na none biratangije kubona ko ari umuyobozi wa CNLG ujya gusobanura ibyaha byakozwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI. Nibuze, bizatuma dushobora kubaza ibi bikurikira abahoze mu buyobozi bw’ingabo za FPR-INKOTANYI:

  • Hishwe inzirakarengane Abahutu zingahe? Ahagana he? Ryari?
  • Ese impfumbyi n’abapfakazi babaye abande? FPR-INKOTANYI yabageneye iki?
  • Ese abo basirikare bahanishijwe urwo gupfa, imiryango yabo yarabimenye?
  • Ese abo Bahutu baziraga ubusa bahambwe hehe? Bibukirwa hehe?

Dr Jean-Damascène BIZIMANA aha yakomoje ku byo Abanyarwanda benshi basigaye bibaza, ku buryo byaba byiza abisobanuye mu buryo burambuye, nibuze izo nzirakarengane Abahutu zigahabwa agaciro.

Mu gusoza inyandiko ye ku bwicanyi bwakorewe Abahutu na FPR-INKOTANYI, icya gatanu, ari nacyo cyanyuma, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yageze aho yemeza ko abasirikare b’inkotanyi “bihoreraga”, kandi ko babikoraga nubwo “ubuyobozi bw’ingabo za FPR zari zarababujije kuva urugamba rwatangira”.

Iyi mpamvu itanzwe na Dr Jean-Damascène BIZIMANA, nyamara ntacyo ihindura ku buremere bw’ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane Abahutu.

Kuva abo basirikare ba FPR-INKOTANYI baricaga Abahutu:

  1. babaziza kuba Abahutu, kandi batarobanuye abagabo, abagore, abana, abasaza n’abakecuru,
  2. bagamije kubarimbura bose cyangwa kugabanya umubare wabo,

Icyo gihe rero bakoraga jenoside ku Bahutu nk’uko amategeko mpuzamahanga abisobanura.

Ni ngombwa rero ko Dr Jean-Damascène BIZIMIANA, ushinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyarwanda, yasobanura kurushaho ubu bwicanyi bw’ingabo za FPR-INKOTANYI “zihoreraga”, kugira ngo ayo mahano yo kurimbura Abahutu adakomeza kwitirirwa abayoboke basanzwe ba FPR-INKOTANYI.

Igihe kirageze ngo amahano yakorewe Abanyarwanda bose mu myaka ya za 90 asobanuke neza, maze tugatangira kubaka ejo hazaza dushingiye ku mateka yuzuye. 

JAMBO ASBL
Perezida w’inama y’abayobozi
Robert MUGABOWINDEKWE 

Sources:

  1. https://www.ohchr.org/FR/ProfessionalInterest/Pages/CrimeOfGenocide.aspx
  2. https://cnlg.gov.rw/fileadmin/templates/documents/Law_establishing_CNLG.pdf
  3. https://youtu.be/SEYYboG8iRw?t=44
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-n-u-bwongereza-byongeye-kuzamura-inyito-yakuweho-ya-jenoside-yakorewe</li>

20200531 – icyo JAMBO asbl ivuga kunyandiko ya BIZIMANA-CNLG