Icyo Me Bernard Ntaganda avuga kuri MUTARAMBIRWA Théobald

Théobald Mutarambirwa

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°001/PS.IMB/NB/2020

Kuwa 17 Mutarama 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda bweretse Itangazamakuru abo rwise “Abagizibanabi” bakoraga ibikorwa by’iterabwoba ngo bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bafatiwe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakazanwa mu Rwanda.

Muri abo berekanywe harimo Bwana MUTARAMBIRWA Théobald;Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ahamya ko ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS Imberakuri.

Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda ndetse n’amahanga ko ibi Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha yavuze atari byo; akaba yarabikoze nkana kuko azi neza abayobozi b’Ishyaka PS Imberakuri.

Muri iri tangazo, Ishyaka PS Imberakuri ntabwo rigamije kwihakana Bwana MUTARAMBIRWA Théobald nk’umuntu ritazi cyane cyane  ko yaribereye Umunyamabanga Mukuru kuva mu mwaka 2009 kugeza mu mwaka 2010 aho yafashe inzira y’ubuhungiro ameneshejwe na  Leta ya FPR INKOTANYI dore ko yari amaze igihe afunguwe bashaka kongera kumufungwa.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta ya FPR INKOTANYI guha Bwana MUTARAMBIRWA Théobald  ubutabera buciye mu mucyo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Muri urwo rwego,Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho gusaba Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda korohereza abashaka gusura Bwana MUTARAMBIRWA Théobald barimo abarwanashyaka b’Ishyaka PS Imberakuri,inshuti,abavandimwe ndetse n’Umwunganizi.

Riboneyeho kandi gusaba Imiryango Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu;Amnistie Internationale;Human Rights Watch ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare gukurikiranira hafi ubuzima bwa Bwana MUTARAMBIRWA Théobald.

Bikorewe i Kigali,kuwa 23 Mutarama 2020.

Me NTAGANDA Bernard 

Prezida Fondateri wa PS Imberkuri (Sé)