Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n’abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide

Prosper Bamara

Banyarwanda, basomyi,

Bibaye ngombwa ko nandika iyi nyandiko, nk’umwe mu bashyize umukono ku ibarwa ivugwa hejuru, ndetse mu gihe dutegereje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asubiza urwandiko, kubera impaka benshi bakomeje kujya kuri iyo barwa, bamwe bagerageza kuyisobanukirwa, abandi bibaza impamvu yatumye ibaho, abandi bibaza igihangayikishije abarokotse jenoside mu by’ukuri, bibageza aho kwndikira umukuru w’igihugu.

Ndatangira nshimira aba bantu makumyabiri n’umunani bose basinye iyi barwa. Nanone ndashimira uwahagarariye itsinda mu biganiro binyuranye ku maradiyo nka BBC na VOA, Bwana Philippe Basabose, wakoze uko ashoboye ngo yumvikanishe bimwe mu bibazo by’ingutu biremereye abarokotse ku mutima, harimo gusigwa ububi, guhindanyirizwa isura no kwambikwa amabara y’abicanyi ba jenoside yabakorewe, ibyo mu babikora hakabonekamo abakozi bo mu nzego zo hejuru cyane za Leta ishyize ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano wabo imbere, ndetse n’abakozi bakuru b’inzego cyangwa amashyirahamwe yigenga zizwi nk’izihagarariye abacitse ku icumu. 

Nk’umwe mu basinye kuri iyi barwa, ndagira icyo mvuga.

Mbere yo gutunganya iyi barwa no kuyisinya, humvikanywe kwiyambura buri wese ikoti rya politiki yaba yambaye ku bakora politiki, kugirango natwe abadafite aho duhuriye n’ibijyanye na politiki twisange tugendera mu murongo umwe wo kumva ko gusa duhujwe n’ubucikacumu. Ese Diane Rwigara, ndi bugarukeho, yaba yaradutije ibitekerezo ? Oya. Ntitwavomye mu bitekerezo bya politiki bya Diane Shima Rwigara habe na gato, ariko ibiduteye impungenge bifite aho bihuriye n’ibyavuzwe na Diane Rwigara. Ndetse imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye uru rwandiko rubaho ni ukuba Diane Rwigara yaribasiwe mu gisa no gukorerwa urugomo rukabije azira ko yagaragarije umukuru w’igihugu intimba atewe n’impfu ku barokotse no ku bandi banyarwanda zidakurikiranwa. Diane Shima Rwigara kuri twe ni Umu-rescapée wahutajwe na jenoside agatakaza benshi mu muryango we, ni uko tumubona, kandi ukubaho kwe n’ukubaho kwacu bifitanye isano ikomeye cyane ndetse idashobora kujegajezwa. Yewe, reka navuge ko nawe ubwe iyo aba hamwe natwe mu mpaka yari gusabwa kuvanamo ikoti rya politiki rye, akatwongerera ibitekerezo mu bindi nk’umurescapee umwe mu bandi, muri twe. Aha nizere ko humvikana. Ushaka kuducamo ibice wese aba asenya icyo Imana yubatse, aba akorera sekibi. 

Ni izihe mpamvu cyangwa impungenge nyamukuru zatumye tugera aho twandika urwandiko:

Impungenge ikaba n’impamvu iruta izindi, ni iyicwa rya hato na hato kandi ridahagarara ry’abarokotse jenoside. Baricwa, bamaze igihe bicwa, barakurwamo ab’ingenzi, mu gisa n’umugambi w’ikuzimu tutazi akaboko kawuri inyuma ako ariko. Abarokotse baracunaguzwa, baramburwa utwabo, barabuzwa uguhumeka. Kuki ? Ntibyumvikana ukuntu Leta iyobowe na FPR, ishyaka ryibarutswe n’umutwe wa FPR-Inkotanyi dufata nk‘umwe mu batumye bamwe muri twe babasha kurokoka ishyano rya jenoside, ndetse tunabishimira mu bandi, yananirwa (failing to protect) gusigasira umutekano w’abacitse ku icumu. Biratubabaza cyane. Ikindi kitubabaza ni ukubona umuryango nka IBUKA uruca ukarumira mu gihe abacitse ku icumu bicwa abandi bagahunga igihugu kubera ubwoba cyangwa se guhohoterwa. IBUKA igasa n’iyapfuye itakiriho cyangwa se n’iyabohojwe n’abantu batazwi kandi tuzi neza ko iriho ndetse itazanapfa bibaho. Uko tubyemera twese, cyangwa se benshi muri twe, ni uko IBUKA nk’Umuryango w’abarokotse (institution) iriho cyane, ko yashinzwe byatekerejwe kandi bikenewe, ko yagenewe intego n’icyerecyezo, kandi ko izahoraho. Ariko biragaragara ko mu gihe runaka no mu mateka y’ukubaho kwa IBUKA, bamwe mu bakozi bayo ndetse no ku nzego z’ubuyobozi, bagiye bahura n’amagorwa yatumye bamwe bakuramwo akabo karenge bakaba batanabarizwa mu gihugu, barahunze. Mu bindi bihe tugasanga abakozi ba IBUKA barimo n’abakuru basa n’abataye umurongo cyangwa se «consience» y’icyo umuryango bayoboye uharanira mu bintu bimwe na bimwe, nko kwicwa kw’abarokotse, kugirirwa nabi kw’abarokotse, gucunaguzwa kw’abarokotse, kwamburwa imitungo kw’abarokotse, n’ibindi. Ibi ntibivanyeho imirimo myiza ikorwa mu zindi domaine n’uyu muryango. Ariko umutekano n’Uburenganzira bwo kubaho by’abarokotse iyo tubona bitari mu bishyigura abayoboye IBUKA akenshi biradukanga.

Turetse IBUKA, hari n’ikigo cya Leta cya CNLG, komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside. Iyi komisiyo yagombye kuba idutabariza, igerageza kumva imibereho yacu, ariko nayo isa n’iyifitiye ubwoba bukabije bwo kwita ku bibazo by’abarokotse ku bijyanye n’umutekano no guteshwa umutwe kwabo. Byumvikane nanone ko Komisiyo ya CNLG nk’urwego rw’igihugu (public institution) ubwayo iriho rwose kandi izahoraho igihe cyose ubuyobozi bw’igihugu buzabona ari ngombwa. Ariko bitera ubwoba iyo bamwe mu bayiyoboye mu gihe runaka, usanga barataye «conscience» y’uko umutekano n’ukubaho by’abarokotse bibareba, ko bagomba kugira icyo bakora igihe byugarijwe, kandi ko batagomba kwishora mu gupfobya jenoside no kwambika ububi abayirokotse bigamije kubaharabika no kubangisha abandi banyarwanda cyangwa se guca abarokotse mwo ibice. Ibi biratubabaza cyane. Byaba bikozwe mu magambo, mu bikorwa cyangwa se mu bundi buryo.

Nizeye ko byumvikanye ko impungenge n’impamvu zacu zishingiye cyane :

  • ku iyicwa ridakurikiranwa ry’abarokotse jenoside, cyangwa se ikurikiranwa rya nyirarureshwa ribaho gake cyane, kuko ubundi nta n’ikurikirana ribaho habe na mba
  • Kwibasirwa n’abakozi n’abayobozi b’igihugu ndetse na bamwe mu banyabwenge bakorera n’ibigo mpuzamahanga b’abayoboke b’ishyaka FPR twavuze haruguru
  • Kutubahiriza uburenganzira bwa bamwe muri twe, abacitse ku icumu rya jenoside, cyane cyane uburenganzira duhabwa n’itegekonshinga bwo kugaragaza ibitekerezo no kutabizira cyangwa se kutibasirwa mu buryo bubangamiye itegeko. Urugero, ni umwali Diane Shima Rwigara wandikira Perezida wa Repubulika amwitabaza, hanyuma akibasirwa mu buryo buteye isoni n’ubwoba, kandi abamwibasiye ntibabibazwe n’amategeko, ahubwo bakongera umurego bagasingira n’umuryango we wose, mbere y’uko bihata abarokotse muri rusange
  • Kwibasira abarokotse jenoside bakitwa amazina ateye ubwoba, mu bitutsi bitemewe n’itegeko ry’u Rwanda. Kwitwa abajenosideri barenze abajenosideri, n’ibindi byinshi
  • Ubundi butumwa dutanga ni uko tubona ibintu bikomeje uko byateruye, nta kibikomye imbere, byazabyarira igihugu akarambaraye. Ku bw’iyi mpamvu tukaba twisabira umukuru w’igihugu gutabara no gukumira icyorezo tutamenya gupima ingaruka cyazagira.

Kuki twandikiye Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ?

Impamvu ni uko tumwemera nka perezida w’u Rwanda utari « moins légitime » tugereranyije n’abamubanjirije kuyobora u Rwanda, watowe n’abaturage, ufite ijambo riruta ay’abandi mu Ishyaka FPR riri ku butegetsi kandi ryagize bamwe rirokora muri twe kimwe n’abandi barokoye abandi, kandi akaba ahagarariye inzego z’ubutegetsi bw’abaturage ku rwego rwo hejuru mu gihugu cyose. Ibi twumva bimuhesha ububasha n’uburyo byo kuba yadutabara akadukemurira ikiduteye impungenge, cyane cyane igihe twikanga ko izindi nzego nyinshi ntacyo ziriho zikora ngo zitwumve. Niwe twahisemo kwiyambaza, kuko igisubizo yaduha cyaba ari ntakuka, kandi cyatuma tumenya icyo twakora n’uko twakwitwara nyuma yaho. Tumwizeyeho igisubizo kiduhumuriza kandi kidukomeza.

Ndangije uru rwandiko mu kwisungana n’abarokotse jenoside bose, gushima abo muri twe bumva bagomba kugira icyo bakora cyangwa se bagaragaza kugira ngo tudakomeza kwicwa nta nkurikizi, ndetse n’abatavuga kubera impamvu zinyuranye ariko turi umwe ku mutima. Ndasoza kandi nifatanya n’abanyarwanda bose b’amoko yose mu gushyigikira ko umunyarwanda aho ari hose no mu bihe byose yarindirwa umutekano akarengerwa, kuko igihugu cyacu gifite inzego zubatse rwose, kikaba gihagarariwe no mu mahanga.

Prosper Bamara

09 Kanama 2019