Icyo nabwira abakomeza gushyigikira Faustin Twagiramungu mu gihirahiro abahozamo.

Mufana Nyakubahwa Fauwusitini Twagiramungu mugakabya. Kugeza n’aho Uwizeyimana Placide agize ati”Twagiramungu yaratsinze! “Naje gusanga koko yaratsinze mu izamu rye ni uko FPR na Kagame babyina intsinzi. Yaraminuje mu buriganya, gucamo amashyaka ibice ; ibi yabigezeho ariko sinzi niba ari ibitego cyangwa ibisa nabyo.

Uyu Uwizeyimana Placide mu nyandiko ye, mu by’ukuri uretse ikinanda nk’icy’umwami Twagiramungu, nta ngingo zihamye zishimangira ibikorwa n’ubushishozi bwa Nyiribitego birimo na mba. Ngo Twagiramungu yatsinze he? Byansekeje , natangaye noneho numva mbabariye ababwirwa. Ibyo yashinze nabyo ni byinshi, kugeza ubu ntacyo byamariye abanyarwanda ntacyo byamumariye iyo bikimumarira ntaba akiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ubu aba ategeka nk’uko yabyifuje.

Ni ko se Placide reka nwibarize ariko nushaka ntunsubize. Twagiramungu yemera ko yatsinzwe amatora muri 2003 wari ufite imyaka ingahe? Yashwanyaguje ishyaka ryiza rya MDR arisiga ari ibipande. CPC nayo ubu ni ibice, ahubwo yaba afite urambe mu kwikoroga atibabariye! Ngo yatsinze iki? Ubu rero ngo aragera amajanja FDRL ngo nayo ayicagagure. FDRL ni umutwe na Loni itashoboye impuhwe ayifitiye n’inama ashaka kubagira nta kavuro.Cyakora Faustin Twagiramungu na Placide U, byo mwavamo les délégués commerciaux beza, ariko abanyapolitiki bazabohora u Rwanda byo mbikenge!

Nkunze kubatarakuraho ikizere Twagiramungu bavuga ko ibyo ahora arimanganyamo, ahindagura ntacyo bibatwaye ko rwose azi kuvuga! Rwose nyina wamubaye yamukuye ivata mu kanwa neza pe, ibyo byo ntawe ubuhakana! Ariko ubu nibaza niba ibyo avuga hari uwo bikinyura amatwi ngo bigere no ku mutima kuko iyo bukeye ariharabika, akivuguruza, akicenga, ukibaza niba ari we watangaga ihumure!

Abanyarwanda bahaze ibinyoma, amanyanga, kuburyo na Kagame yabisobanukiwe, asigaye ababwiza ukuri. Ati: nzabarasa, nzabica mwa gasiya mwe, bwacya imirambo ikareremba mu kivu, muri rweru, ndetse ikanarigita! Ati ninjye wabishe kandi ndamaze! Ubu se ko Paul Kagame asigaye avugisha ukuri n’ubwo atavuga ibinogeye amatwi, umwami Fawusitini akaba ari we usigaranye ibinyoma inyuma y’ imyaka 24 ubwo urumva izo numero z’ibigambo zizongera gufata nde?

Hari umugabo w’umugereki witwa Demosthène, amateka atubwirako yari umunyapolitiki wavugaga adidimanga bukeye aza kuba intyoza mu kuvuga, ngo yaba yarivuye uburimi no kudidimanga ashyira amabuye n’umusenyi mu kanwa akajya ku nyanja agasakuza ni uko aza gukira! Umwami Rukokoma rero, narebe uko agenza ururimi avugisha ibinyoma ubundi akomeze kuryongora! Njye sinamwirukana mu nzu ye yitwa CPC, ariko namusaba kwegama mu zabukuru arananiwe, icyo kivi yateruye niba atarabyaye abo yaraga umurage wa politiki ikinanda agisigire uyu mu tipe Placide cg Joe kuko bo batararwara alizayimeri bazajya bibuka amasezerano bakoze! !

Bwana Jean Paul Romeo Rugero, ndagushimira ko usobanurira aba bana Twagiramungu atwaye mu kigare! Coalition yari initiative nziza, ariko” akabaye icwende ntikoga , arayitobatobye! “Dans les lois fondamentales de la stupidité humaine” Carlo CIPOLLA yageragiye gushyira abantu mu bice 4, ariko nasanze Rukokoma ari muri bitatu byose!

TWAGIRA MUNGU AKADUKIZA FAWUSITINI MUGIHE TUGITEGEREJE UMUGORE CYANGWA UMUGABO NYINA YAKUYE IVATA NK’UKO NYINA WA TWAGIRAMUNGU YABIGENJE !

Mugire igihugu, mugire amahoro!

Vestina Umugwaneza