Icyo navuga ku kiganiro cya Condo Gervais, Inyandiko ya Kami Cecil ndetse na Samuel Lyarahoze baganira ku byo Dr Gasana Anastase yatangaje kuli radio-itahuka

Mbere na mbere ndagira ngo nshimire aba banyarwanda bose kubera uruhare bagaragaje mu gusangiza ibitekerezo byabo abanyarwanda no gushaka gufatanya na buli wese wifuza gushakira icyiza Urwanda.

Bwana Condo atangira avuga ko aziranye na Gasana cyane kandi ko ali n’inshuti ye. Ibi ni byiza kandi birashimishije kubona umunyarwanda atinyuka gutanga ibitekerezo bye adashishikajwe no kuvuga neza inshuti ye gusa ahubwo atanga umuganda mu gufasha benshi gusobanukirwa n’icyo we ataekereza ko ali ukuli. Ni ukuvuga ko ni uwamuha ibimenyetso ko ibyo avuga atari ukuli, yaba yiteguye kubyakira igihe byaba bisobanutse koko. Icyo Condo yagaragaje ngishyize mu magambo macye ni uko Bwana Gsana Anastase yaba ataragaragaje cyangwa se atarashatse kugaragaza ukuli ku byabaye kandi azi neza, ku buryo byafatwa ngo guhimbira abatakiriho badshobora kwivugira cyangwa se abari mu mazu y’imbohe batari hafi ngo bisobanure. Aremeza ko ibyo Dr Gasana yatangaje birimo gushinyagurira abatakiriho n’imbohe bishobora kuba biterwa n’urwango rwaba rwari hagati ye n’abo avuga barimo Perezida Habyarimana na Bagosora. Aranavuga ko yirengagije kuvuga ku butwari bwa Murenzi wa Petrorwanda ngo amushime mu bandi.

Naho Samuel Lyarahoze we asa n’uvuga kimwe na Condo Gervais ko Dr Gasana Anastase atavuga ukuli abizi kandi abishaka, aliko icyo badahuje ni impamvu bakeka ko yaba itera Dr Gasana Anastase gukora ibyo, kuko uyu we yemeza ko ali ikidodo (wa mugani w’abarundi) kili ku mutima wa Gasana kubera uruhare yibaza ko yaba yaragize mu bibi byabaye mu Rwanda. Gusa Samwel uyu asa n’ukoresha imvugo isesereza kandi si byiza.

Undi nawe wagize icyo agaragariza abantu ku buryo yumvise Ikiganiro cya Dr Gasana Anastase, ni uwitwa Kami Cecil. Ibyo avuga jye nsanga byaba bisa cyane n’ibya Condo Gervais, gusa Cecil Kami akongeraho ko we abona Anastase Gasana yarasaga n’ufite icyo ahunga (esquives) kandi asa n’uwisobanura cyane (style defensif) mu kiganiro cye ku buryo yumvaga umutumire wa radio-itahuka nta bwisanzure bwumvikanaga mu ijambo rye.

Ngira ngo ngerageje kugaragaza muli make ibitekerezo by’aba bantu batatu, uwo naba navugiye ibitari byo cyangwa se ibituzuye abyihanganire kandi nta kibazo na kimwe byantera ko yabimenyesha tukabiganiraho.

Dore icyo mbivugaho.

  1. Amahame-Remezo y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI arasobanutse, niyo abari mu Ishyaka bemera uko yanditse kandi aruta kure ibyatangazwa n’umuntu ku giti cye. Ni ukuvuga ko ibyo jye navuga cyangwa se umwe mubo dufatanyije kuyobora Ishyaka yavuga, Urwego yaba ariho rwose, biramutse bidahuye n’amahame-remezo twashyize ahagaragara, bigomba gufatwa nk’ibitekerezo bye ku giti cye bitari iby’Ishyaka. Kandi, ibyo Umuyobozi runaka atangaje ku giti cye bigomba gusobanuka, n’ibyo atangaje nka position y’Ishyaka abantu bifuza kumenya bikagaragazwa neza, bityo ntihabeho kwitiranya imyumvire yanjye jyewe kanaka n’imyumvire y’Ishyaka mbereye umwe mu bayobozi. Ubundi imyumvire y’Ishyaka igomba gushakirwa cyane muli Programme Politique yaryo. Aliko kandi ibyo umwe mu bayobozi atangaje bishobora kuremerera Ishyaka ubwaryo. Ibyo nziko bishobora kubaho, ali nayo mpamvu buli muyobozi yagombye kugerageza gusobanurira abamwumva niba ibyo avuga ali ibye ubwe cyangwa se niba ali imyumvire y’Ishyaka, kugirango bose batabifata nk’Ishyaka ririho ryisobanura. Ni muli ubwo buryo nagira ngo nse n’ugaragaza uko ibintu bigomba gufatwa, n’ibi ndiho nandika birimo.

 

  1. 2.      Ibi ngiye kuvuga ngiye kubivuga ku bwanjye:

 

–          Ndashima cyane imyitwarire ya Bwana Murenzi niba koko uko aba bantu navuze haruguru cyane cyane Condo Gervais bamuvuga ali ukuli. Niba aliko byagenze koko (jye sinari mu Rwanda icyo gihe) uwo munyarwanda yagaragaje ubutwari budasanzwe yitandukanya n’inzira yabonaga itaganisha heza, kandi akabikora nta ubimutegetse. Ikindi Jye ndi mu bemera ko imbarutso ya jenoside yabaye iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana, nubwo bitavanaho ko iyo jenoside yaba yariho itegurwa koko. Aliko ikitumvikana ni uko Interahamwe za MRND usanga zisa n’aho arizo zonyine zigerekwaho ubwicanyi bwose bwakorewe abatutsi, kandi n’Abakombozi, Abo muli MDR n’abandi barishe cyane. Igitangaje hari n’abazigerekaho ubwicanyi bwabaye zitarabaho, cyangwa se itegurwa rya jenoside bamwe bemeza ko ryatangiye zitarabaho bakarenga bakazigira responsible kuli iryo tegurwa. Ugasanga abantu barahunga kuvuga ko mu mashyaka yose habayemo ababi hakabamo n’abeza. Ikibazo cy’Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha n’uwarinanije cyo sinifuza kukiganiraho hano kuko byasaba umwanya muremure n’inyandiko ndende cyane, aliko simpakana ko ibyo Dr Gasana Anastase avuga byaba bilimo ukuli kuko avuga ibyo yahagazeho. Gus anta kimenyetso kigaraza ko jenoside yatangiye muli Mata 1994 Habyarimana yayigizemo uruhare ku buryo yashyirwa mu majwi nka promoteur. Kunaniza Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Habyarimana ashobora kuba yari abisangiye na FPR, aliko umuntu akoze ubusesenguzi aganisha no ku byerekeye igisilikari, byagaragara ko nta nyungu Habyarimana yari afite yo kuyinaniza, mu gihe yari azi neza ‘embargo’ y’intwaro Igihugu cyarimo, kandi ko FPR yo yashoboraga guhabwa amaraso na Uganda (yari ifite nka Cordon-Ombilical iyihuza na Uganda). Aha nta gitekerezo ntanga, aliko ndagaragaza ibyashingirwaho umuntu yibaza uko byaba byaragenze koko. Ku ruhande rwa FPR, gupfa kw’amasezerano byayihaga amahirwe yo gufata igihugu kandi byafashaga n’abanyamerika kwinjira mu karere ka Grands-Lacs (Afurika) bemye. Ku rundi ruhande, jenoside yashoboraga kuba ikintu cyiza cyane ku muntu wese wifuzaga kugaragaza ububi bwa leta ya MRND, no kuyisimbura ku butegetsi ngo nawe ashyireho igitugu nk’icyayo. Icyari kutwemeza ko FPR itari mu migambi mibisha ni uko yari gushyigikira isangira ry’ubutegetsi mu gihe yari imaze kubufata. Aliko siko byagenze.  Aho ifatiye ubutegetsi se kuki itubahirije ibyari bikubiye muli ayo masezerano? Kuki se abantu batanibaza impamvu izina ry’Umuntu kanaka (nka Twagiramungu) rigaragara mu masezerano kandi ibyo bidasanzwe? Kuki se aho FPR ifatiye ubutegetsi yahimbye imyanya y’Ubuyobozi ikorewe Umuntu umwe nyuma ya coup d’Etat Interne muli FPR umwanya uyu n’uyu ukavaho nk’uko wagiyeho nta tegeko na limwe bikurikije? Ibi ntibivuga ko irari ryo kugundira ubutegetsi ritari gutuma Habyarimana atseta ibirenge mu kwemera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha. Gusa nanone umuntu yakwibaza ati kuki abantu nka Gatabazi, Bucyana, Katumba (wari uzwi nk’umunyarugomo gusa aho kuba umwicanyi nk’uko benshi bashaka kubigaragaza nta gihamya batanga), Rwambuka n’abandi bishwe? Ninde wali ubifitemo inyungu? Bishwe na nde se? Ese ari Inkotanyi ali n’Ingabo za Leta ya Kigali ninde wari ufite abazi kurasa missile (zilimo n’izo mu bwoko bwakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana) banabyitoje ari benshi? Aho aka kabazo abantu bajya bakibazaho? Ntibizwi se cyangwa biraruhije kumenya? Kuki Leta ya FPR yihutiye gushinja Ubufaransa n’Ingabo zabwo aho kuzishimira bake mu batutsi zatumye baticwa, yenda ngo bazigaye ko zaje zitinze jenoside igeze kure byonyine? Kuki se Ubutegetsi bwa FPR bwikanze rugikubita aba-rescapé ba jenoside bukabikangamo abanzi kandi bo bakibubyinira intsinzi yo kubabohoza? Aho nta cyaba cyihishe inyuma y’uko kwikanga abakubyinira? Aho ntacyo waba utinya ko bavumbura cyangwa se bazamenya? Kuki FPR yakoze ibishoboka byose ngo aba-rescapés ngo habeho urwango rudashira hagati y’abahutu n’abatutsi? Byaba se ari ukugira ngo hatazagira amabanga bafatanya kuvumbura mu gihe baba bashyize hamwe? Tubyite amayobera matagatifu se? cyangwa twicirire mu gacuma dupfundikire turaze inzoga? Burya ngo inzoga iryoha iraye koko!

Nubwo bishoboka ko FPR yaroshye Leta ya Habyarimana na MRND mu kaga ibishaka kandi impuguke ntizibivumbure ku gihe cyangwa se zikabyirengagiza nkana, MRND nayo yakoze za erreurs strategiques nyinshi cyane zatumye ibibi byose biyigwaho bikanayibarwaho na n’ubu rukigeretse, kuko ubu niyo na Habyarimana wayo babyikorera uko byakabaye, byaba ibyo bakoze ndetse n’ibyo batakoze. MRND nayo yakoze ibibi byinshi n’ubugome bwinshi ku buryo kurobanura ibyo yikoreye yo ubwayo n’ibyo yakorewe na FPR-Inkotanyi bikayandikwaho bigoye. Udukino tubi nk’utwo hali abatwungukiramo banyuranye, baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga. Abanyarwanda batagira ingano babiguyemo rero, bazira gushaka kwiharira no kugundira ubutegetsi byari byuzuye mu mutima wa MRND n’uwa FPR. Aha navuga ko bagwaga ‘miswi’ (mu mvugo ya rusange). Iyi responsabilité yo kudindiza Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano  rero barayisangiye ku kigereranyo cyaba nka 50%/50%, ku bwanjye.

Akandi kantu nabwira Bwana Condo Gervais, ni uko muli liste y’abitwaye neza twagaragaje mu Mahame-Remezo y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, twatanze ingero nkeya tutavuze bose kandi niko byanditse. Nta muntu twanze gushyiramo tubigambiriye. Twemera ko ali benshi cyane babaye beza, yewe n’abantu nka Musenyeri Sibomana wa Diyosezi ya Kibungo wakoze ibishoboka byose ngo ivangura ntirigenge Diyosezi na Seminari ye na Bwana Laurien Ntezimana (Theologien) wabaye muli Butare cyane kandi urangwa nan’ubu (nizere ko atahindutse) no gushaka gutanga uburere n’inyigisho bya Roho bitarimo gutinya no gukangwa na za systems ahubwo byuzuye gushakira bose icyatuma baba beza kurushaho, nabo bali mu banyarwanda b’Intangarugero bagombye gufatwa nk’urumuri rwa twese. Nabo ngira ngo urabona ko batagaragara mu Mahame-Remezo y’Ishyaka kandi tubemera. Liste yuzuye twizera ko yazakorwa mu bufatanye bw’abanyarwanda twese muli rusange. Murenzi rero ntitwanze kumushyiramo, uretse ko n’ibye tutari tubizi neza. Hali n’abandi rero kandi benshi, balimo abazwi n’abatazwi, balimo abakiriho n’abatakiliho.

–          Ntaciye ku ruhande rero, niba ibivugwa kuli Dr Gasana Anastase ali byo koko, nkurikije ibyanditswe na Cecil Kami, bikavugwa na Condo, na Samuel Lyarahoze, icyo gihe birumvikana ko Anastase Gasana yaba atarabaye umwere muli ibyo bihe bivugwa, cyangwa se yaba ataravuze ibintu uko abizi ijana ku ijana. Gusa nkaba ku bwanjye numva nta gitangaza kirimo ko umuntu yaba yarakoze ibidakwiye igihe iki n’iki mu mateka ye. Twese byatubayeho, nta numwe uliho utarigeze yibeshya ngo akore ibyo atagombaga gukora. Nta mpamvu mbona rero yo guca iruhande no gushaka kwisobanura no kwerekana ko wowe kanaka wabaye nka Malayika Gabriyeli cyangwa se Arcange Michael, ko ababi bari abandi gusa! Gusa nanone ntibikwiye ko Ibikuba bicika ngo haje Ishyaka rya DMI na FPR kubera ko umuntu umwe cyangwa se urenze umwe mu barigize avugwaho ko cyera cyane yigeze kubaho gutya cyngwa gukorana n’Ishyaka iti n’iri! Ninde se utarakoranye na Leta mbi mu bari muli Opposition twese? Ninde? Ninde? Ntawe. Kubihakana biramara iki uretse gutuma habaho impaka no kwishishanya kw’abaharanira impinduka?

Icyo navuga ni uko niba aliko byabayeho, birumvikana ko Anastase Gasana atabaye Miseke Igoroye, Kandi yabaye nk’abandi banyarwanda benshi cyane cyangwa se bose na twese. Nimureke dusangire responsabilité kandi twemere ibyabayeho n’ibyo twagizemo uruhare, maze duhindure icyerekezo dukataze mu kubohoza Urwanda n’Abanyarwanda. Ibi nizere ko binasubiza abibaza ku byo yaba yaratangaje akili Ministre w’Ububanyi n’Amahanga. Ashobora kuba atarabisobanuye mu buryo bwumvikanira (bishobora no guturuka ku kutagira umwanya uhagije), ali nayo mpamvu hali ababifashe nabi. Uko nabisobanura ni uku. Dr Gasana Anastase yari Ijwi rya Guverinoma ibeshya. Ibyo si ngombwa kubihakana kuko bigaragrira buli wese. Guverinoma rero yumvikana ku byo igomba kuvuga, bitavuze ko buli wese uyirimo aliko abyemera. Nimwibaze nk’inama iliho itorera igitekerezo iki n’iki, noneho umuvugizi akaba ali mu batagitoye kandi abenshi bakaba abagitoreye. Nasohoka se ku maradiyo no mu ruhame aravuga iki? Aratangaza icyemejwe n’inama, ntari bujye kuvuga ngo jye mbyumva ntya aliko banze ko tubitorera twese, banganje jye ntimubimbareho! Non! Arabyakira abigire ibye kandi abishyigikire mu gihe cyose akili muli iyo guverinoma! Aliko iyo igihe kigeze umuntu akabona ko ibyo iyo guverinoma ilimo atabyemera ayisohokamo agatanga n’impamvu. Ntabavukira rimwe. Seth Sendashonga yasohotsemo mbere, bityo bityo na Gasana aza gusohokamo, abandi nyuma ye, kandi n’ejo n’ejobundi uko abantu bagenda banga ikibi bazagenda batera ikirenge mu cyabo. Byahozeho, bibaho n’ubu kandi bizahora bibaho igihe cyose Umuti urambye w’ibibazo by’imiyoborere mibi mu Rwanda utaraboneka! Ngira ngo birumvikanye. Nta mpamvu yo guca iruhande no kuvuga byinshi bitari ngombwa.

Ku bavuga ko Gasana yashatse guhishira iyicwa ry’abahutu, nabibariza nti: None se murashaka kuvuga ko Dr Gasana Anastase w’Umuhutu kwa se na nyina yaba yari ashimishijwe n’uko abahutu bashirira ku icumu? Agahinda k’iyicwa ry’abahutu yarakagize kandi n’ubu aracyagafite, kakiyongeraho n’ak’iyicwa ry’abatutsi atigeze ashyigikira mu mutima we.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryemera ubworoherane no kudaheranwa n’amateka

Aliko kandi, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kuko rizi icyo rishaka kugeza ku banyarwanda muli rusange kandi ryakibamurikiye mu Mahame-Remezo yaryo, ryemera ubworoherane no gukorera hamwe kw’abanyarwanda bose bifuza impinduka nziza. Dr Anastase Gasana rero ali muli abo, kandi byaratugaragariye ko abalimo koko, kuko yabitwibwiriye, kuko twahujwe n’imyumvire, twafatanyije kwubakira hamwe Umurongo Ishyaka rya Politiki twashinze rigomba kugenderaho, kandi kugeza ubu byose byabaye byiza. Kuvuga rero ngo azahinduka abe icyitso cy’abo turwanya kuko cyera ngo byaba byaragenze gutya na gutya, twe ntaho tubona bishingiye. Tureba ibiliho, ibyo tubwiwe n’abo turi kumwe cyangwa se abo dusangiye umugambi bose. Uwahinduka akava mu murongo twemera wese ubwo ntitwaba tukigendanye nawe, twanamurwanya mu bo turwanya. Aliko kugeza ubu Dr Anastase Gasana ni umuyobozi mwiza w’Ishyaka, keretse niba hari ubibona ukundi akabitangira ibimenyetso kuko nyili ubwite we tubona twemeranya ku Mahame-Remezo y’Ishyaka ali nayo navuze ko aruta ibindi bivugwa cyangwa se bitekerezwa byose. Kandi nababwira ko buli wese mu bashinze ili Shyaka yagize Uruhare runini cyane mu gutunganya no guhamya neza icyerekezo no gushyira mu Nyandiko Amahame-Remezo y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI.

Ngarutse ku bavuga ngo ni DMI cyangwa se FPR bateguye ili Shyaka, nabibutsa amagambo y’ivanjili ya Luka mu mutwe wa 11 kuva ku murongo wa 14. Yezu arirukana amadayimoni, abandi nabo bati buliya ni Belzebul Umutware w’amashitani akorera. Reka ye!! Iyo DMI se yafata umurongo wa Politiki uvuguruza FPR yaba ije ite? yaba ikorera nde? kandi yaba itwaye iki Opposition? Abavuga ibyo nibansubize ntiriwe njya muli menshi! Iyo FPR se yisenya ikivuguruza, ikirahuriraho umuriro igaragaza amahano yayo aho ava akagera kandi ihamagarira bose gushyira hamwe bagakuraho ubutegetsi bubi bwayo bakazana ubwiza cyangwa bakayisaba guhinduka ikemera ibyiza nta mananiza, yaba itabaye Umukiza w’Abanyarwanda? Yaba itwaye iki Opposition? Aliko niba Ingoma yivuguruje wa mugani wa Yezu, ubwo yaramba ite? Iyo FPR niba aliyo itwohereje kuyisenya, ubwo noneho opposition niryame isinzire urugamba rwarangiye kuko uwo barwanyaga yishenye yirangije! Ibi ndumva nta mpamvu yo kubitindaho, icyo nasaba abanyarwanda n’abasoma iyi nyandiko, ni ukwirinda gushinyagura. Nimureke dufatanye gushakisha inzira kandi twubake dushyigikira ibitekerezo n’Amahame-Meza yose; Amashyaka yose atugaragariza gahunda twemera ko irwanya ubutegetsi bubi, mu murongo yiyemeje kugenderamo, tuyakire muli Opposition, tuganirire hamwe Inzira nyayo yo gukiza Urwanda. Uhindutse agatandukira ku Mahame yamurikiye bose, uwo tukamufata uko ahindutse tukamurwanya. Aliko ni byiza kureka ‘speculations’ zidafite ishingiro, ngo turabizi neza ko uliya ejo azaba yahindutse nubwo mu byo atubwira byose nta kibi tubonamo. Ibyo murumva byaba bituganisha he Banyarwanda dusangiye Byose?

Ese n’iyo umuntu kanaka yaba ataratunganye cyera bwo, byatubuza kwakira ingufu ze za none kandi ziduteza imbere twese abunze ubumwe mu Muryango Nyarwanda? Simvuze ko ali uko bimeze, aliko n’iyo byaba aliko bimeze ntacyagombye kutubuza gukorana n’ushyigikiye ibyiza wese. None se Mutagatifu Gusitini ku bemera ibikorwa bye, siwe Amahame menshi no gutera Imbere kw’Inyigisho za Kiliziya bishingiyeho? Iyo Kiliziya iza gutinda ku myitwarire ye ya cyera se ntiba yaramujugunye cyera? Intumwa Paulo wa Tarisi? Siwe umulimo munini w’Iyamamazabutumwa rya gikristu abemera bawukesha? Mu mateka ye se nta bihe yigeze kugira byo gukora ibidatunganiye bose n’Imana? Mutagatifu Mariya wo mu Misiri (Marie l’Egyptienne) wizihizwa ku itariki ya kabili cyangwa  iya gatatu y’ukwa Kane (avril)? Ntiyabaye indaya kuva afite imyaka 13 kugeza afite hafi mirongo itatu? Hanyuma se ubwo twaheranwa n’ibyo tuzi cyangwa dukeka maze tukazajya mbere dute? Twizitirwa n’ibyahise ngo twibohe amaguru twifuza kugendesha!

Ndangije nshimira buri wese usoma iyi nyandiko kandi nizeza abanyarwanda bose ko Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rije rifite umurongo uhamye ryiyemeje kugenderaho utajenjetse. Rirawemera kandi ryiteguye guharanira impinduka nziza mu Rwanda kugeza bigezweho, kandi ryiteguye gufatanya n’uwo aliwe wese ushishikajwe no gutuma haboneka umuti urambye ku bibazo byugarije Urwanda kuva rwabaho kugeza ubu.

Imana ibampere Umugisha mwese abasoma ibi nanditse.

Bamara, Prosper

Visi-Perezida Ushinzwe Ibibazo by’Umutekano w’Igihugu

PRM/MRP-ABASANGIZI

8 COMMENTS

  1. Yewe muri ABASANGIZI koko!

    Ntacyo udakoze ngo werekane ko nta muntu ukwiye KUVEBA Gasana (umuyobozi w’ikubitiro w’ABASANGIZI)! Ariko kuba yaba yarababajwe n’urupfu abahutu bapfuye nzabyemera iminsi yigiyeyo (kuko duhereye kubyo avuga … asa n’uwerekana ko hagati ya 1990 na 1994 yari yibereye mu nzozi none akaba yarakangutse ari uko ageze muri USA! Ngo ntiyigeze amenya ko Sendashonga yamaganye ibyo FPR yakoreraga ABAHUTU …)!

    Courage BASANGIZI!

  2. ahaa ndabona iri shyaka rishobora kuzagira icyo rigeza kubanyarwanda .uti ubivugiye iki?niryo shyaka mbonye ririmo abantu bamoko yose ndetse bakoze mu ro za goverment zose zabayeho i rda. Nkuyu bamara prosper ndamuzi cyame twize hamwe tujya mu nkotanyi igihe kimwe tugira imana tugaruka murda we iwabo asanga barabishe bose kuburyo ari kwisi wenyine.na gasana rero umuhutu utavangiye kuba bemera bagahuza bakumva ibintu kimwe ko abatutsi bapfuye nabahutu bagapfa nibyiza ureke fpr ivuga ngo nabatutsi bonyine bapfuye

  3. Urakoze Bumara we! Ugerageje kweza(blanchir) shobuja,ariko ndabona ibyo wavuze byose ari amatakirangoyi!None se niba yari ababajwe n’uko abahutu bicwa kandi atabyemera,ni kuki yagombye kurindira ko agirana ibibazo na “Système-FPR),kuko umenya Kagame we bakiri inshuti-magarantunsige,akabona kwitandukanya nayo?Kuki atakoze nk’uwamubanjirije kuri uriya mwanya(ndavuga Bwana JMV Ndagijimana)?Ugiye kunyumvisha se ko “altercation” yabaye hagati ya Nyakwigendera Seth Sendashonga na Kagame mu nama ya “Gouvernement” ku byerekeye buriya bwicanyi atayumvise?
    Ariko shahu mwagiye murekeraho kujijisha,ko uwo tutazi se tuzi nyina????

    Nkoronko.

  4. Dear Nkoronko;

    Ikibazo kinini Urwanda rufite ni uguhunga ukuli kwùibyabayeho. kurenga iyo obstacle ukabyemera bisaba imbaraga zidasanzwe. Gasana si extra-terrestre; kandi nkuko nabivuze izo mbaraga ziza buhoro buhoro. Niyo mpamvu nka Seth Sendashonga nùabantu nka Laurien Ntezimana (uzasome article ye yise de Charybde en Scylla yo muli dialogue ahari nka 1995 niba ntibeshye) tubafata nkùabantu badasanzwe kuko barenga urwego rwo gutinya ibyo abandi batinya; bagafasha sosiyete kubona ibyo igomba kubona. Ikibazo ni ibyo uvuze nyine byo gutinya kugaragaza ko hali aho umuntu atatunganye. Oui. Gasana koko yari abizi kandi nabisobanuye ko yali ijwi rya guverinoma ibeshya. Iyo ni intambwe yo gutera rero akemera ko atari kuvuguruza guverinoma arimo. Aliko; kuko ibyabaga byamubabaje; yageze aho asohoka muli iyo guverinoma ; ndetse abona ko Seth yabaye umugabo mu kwanga ikibi guhera muli za 1970 akiga Kaminuza kugeza ejobundi ku bwùinkotanyi. Iyo ntambwe nayo azayitera buriya humura. ALiko kandi icyo cyonyine nticyatuma nùibyiza umuntu yagizemo uruhare bihindurwa ubusa. Ubu Dr Gasana afite umurongo mushya. Icyo abantu bamushakaho cyo kubemerera ko ibyabaye muli iliya myaka yari abizi nubwo atabivuze kuko yari Ministre; byo rwose nanjye ndabishyigikiye; nta mpamvu yo kwisobanura no guca iruhande. Mu ishyaka ryuacu ntityubyemera. Ningombwa kwemera ibintu uko bili no kubisobanura uko bili. Ubundi karibu ku kibazo washaka kubaza cyose cyangwa kuganiraho natwe. We are open.

  5. Ibyo muvuga byishi byuzuyemo amakosa cyangwa se ukwigizankana kuburyo umuntu abikoreye analyse nta credibilité ashobora kubaha, urugero aho muvuga ko Lando Ndasingwa yishwe ni nterahamwe,umuntu wese wo mwakarira gace kegereye Chez lando azi neza ko ari inkotanyi zamwishe, kubera yanze kwemera kwifatanya nazo mubwicanyi.

  6. Ndagushimiye Bumara ku bw’igisubizo umpaye!N’ubwo umpondaguye,ntabwo noze!!!!
    Niba ujya ukurikira ibibera hirya no hino,wumvise ko mu Bufaransa hari umuministiri uherutse kweguzwa,kubera ko yabeshye ko atahungishije umutungo,ku buryo ahubwo na Perezida we amerewe nabi kubera icyo kibazo!
    Ubundi umuyobozi wese cyangwa uwitegura kuba we,asabwa kuba indakemwa mu mico no mu myifatire!Umbabarire ntumbwire ko ngiye muri “vie privée” ya Gasana,ariko ndumva waba warumvise(kuko byavuzwe bikanandikwa mu binyamakuru!) ko uyu mugabo,nyuma yo “guhambura urubariro” rwa mugenzi we witwa Dominiko Makeli(wahoze ari umunyamakuru kuri Radio Rwanda),ngo yaje no gushimuta uwari “Umutima warwo!) na n’ubu akaba ataramusubiza!Si ibyo gusa,kuko binavugwa ko yitwaje umwanya yari afite(Minisitiri),agashyirisha iyi ngorwa mu gihome ku girango “yirire imyaka” nta cyugazi!
    Ibi se nabyo yaba yiteguye kubyicuza akanabisabira imbabazi?
    Wambwiye ngo “ndi karibu ku kibazo cyose nifuza kukubaza,kandi ngo muri “Open”!!!
    Ngaho nsubiza!!

  7. ariko reka mbaze ba nyakubahwa twe turi mu rda twakinjira gute mu ishyaka ryanyu mutuzaniye

Comments are closed.