Icyo njye nigiye ku gitekerezo cya Prezida Kikwete:Mureke Politike yo kuba Rutemayeze (opportunistes)

Inkuru ya Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete wasabye ko Leta y’u Rwanda yaganira na FDLR, yashyuhije imitwe benshi. Ariko njye insigiye isomo rishobora kuba ritandukanye niryo abandi bakuyemo!

Mbere na mbere ndabanza kuvuga ko nanjye nishimiye igitekerezo Prezida wa Tanzaniya yatanze cy’uko Leta y’u Rwanda yakagombye gushyikirana na FDLR. Birazwi kandi ntabwo na Leta y’i Kigali iyobewe ko abagize uyu mutwe bose atari abanyabyaha ahubwo ari urwitwazo ikomeza gukoresha kugirango inige rubanda ikore ibyo ishaka yica kandi igakiza uwo ishaka!

Gusa banyarwanda tujye dusubiza amaso inyuma turebe dukore icyo nakwita remise en question (kwibaza ku bintu) ntidutwarire ibintu mu kirere. Aha ndashaka kugirango twese hamwe twibaze ikibazo kimwe kijyanye n’abitwa abanyapolitike batavuga rumwe na Leta iriho ubu; KO BOSE NABONYE BARISHIMIYE IBYATANGAJWE NA PEREZIDA KIKWETE, amatangazo reka sinakubwira ku buryo watekereza ko ari intsinzi ndetse bamwe bagasa n’abenda kugaragaza ko babigizemo uruhare mu buryo buziguye kuba aho ibintu bigeze ubu; NI KUBERA IKI ABA BOSE BO NTA N’UMWE WIGEZE AHAGURA ATI REKA DUSHYIRE HAMWE NA FDLR niba koko nk’uko barimo kubigaragaza muri iyi minsi ko FDLR atari abicanyi nkuko bakomeje gusigwa iryo bara?

Njye rero nkabona ko abenshi barwanira ubutegetsi bashyiraho amashyaka ubutitsa ariko mu by’ukuri ari uburyo bwo kugirango bicare barekereje ko hari icyahinduka ngo barebe ko bakwibonera imyanya batitaye ku buryo baba bayigezeho, batitaye ku nyungu za rubanda ahubwo ari ukwishakira utunyungu twabo bwite, abandi ndetse banakorera abo babeshya ko barwanya (Leta y’ i Kigali), nkaba nanibwirako aricyo gituma byarabananiye gushyira hamwe ngo bahuze imbaraga zo kuyirwanya.

Ese ko kera  abanyapolitike bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, harimo n’abahutu bafashe inzira bagasanga Inkotanyi, aho zari iyo za Mulindi n’ahandi, imisanzu reka sinakubwira, kuki ubu noneho badafata inzira ngo babigenze nk’uko byagenze icyo gihe niba koko bafite umugambi wo kurwanya FPR ngo bagende basange abayirwanya aho bari mumashyamba cyangwa se nibura bavuge bati reka tuyishakishirize imisanzu dukore mobilisation nk’uko babikoreye inkotanyi? N’uko izo Nkotanyi se batari bazi amahano zikora? Niba batinya gukorana na FDLR ngo nuko yiswe abicanyi (nk’ Insina ngufi ariyo icibwaho urukoma)?

Nimubabwire basigeho politike ya opportunisme no kubeshya, bave mu magambo bajye mu bikorwa, cyangwa abirirwa bavugako bagiye guhaguruka bakajya i Kigali, bagende basange abiyemeje kurwanya FPR nk’uko bamwe muri bo babikoze basanga FPR irwanya Perezida Habyarimana  cyangwa se bareke abafite gahunda yo gukorera rubanda bashaka kuyikura mu kagaga mu bukene n’agahinda, bakore.

Kandi Birashoboka

Mwambwira uko mubitekereza kuri

[email protected]

6 COMMENTS

  1. Niba hari ikintu Leta y’agatsiko itinya cya mbere nk’uko umuriro utinya amazi ni “FDLR”. Mwibuke ukuntu Leta y’agatsiko yakomeje gukurikirana FDLR muri Congo, bikagera n’aho itekinika Leta ya Congo ngo bafatanye kuyirwanya ariko bikanga bikananirana. Mwibuke amadolari atagira ingano Leta y’agatsiko yashoye kuri RWARAKABIJE igihe imwigarurira yibwira ko iraba iciye umutwe burundu FDLR ariko na n’ubu FDLR ikaba ikiganje ahubwo itangiye no kuvugisha benshi amangambure.

    Ibi byose rero amahanga yakomeje kubicungira hafi, ku buryo ubu umuntu aramutse avuze ko igihe cyageze cyo kurangiza kariya kaduruvayo kose ataba yibeshye.
    Uti bimeze bite rero:
    – Kuba Kagame yarashinze umutwe wa M23 ni uko yari amaze kubona évolution mbi (en sa défaveur) y’ibibera muri kariya karere yari yaribwiye ko azigarurira bimworoheye.
    – Kuba LONI yaratinyutse gufata icyemezo cyo kurwanya M23 (yongeraho ngo n’indi mitwe ariko…) kandi itarigeze ifata icyemezo nk’icyo igihe KAGAME na MUSEVENI bateraga Congo bashaka guhirika MOBUTU nabyo bifite icyo bivuze.
    – Kuba umuperezida ukomeye muri aka karere k’iburasirazuba n’u Rwanda rwinjiyemo (Tanzaniya burya ntiyabishakaga) nka Kikwete yaratinyutse kuvuga mu ruhame ko Leta za Kagame na Museveni bagomba byanze bikunze gushyikirana n’imitwe y’ababarwanya nabyo bifite icyo bihatse.
    – Amashyaka amaze kuvuka hirya no hino mu mahanga arwanya ubutegetsi bw’agatsiko bw’i Kigali ni menshi kandi ibihugu avukiramo biyemerera gukora ku mugaragaro.
    – Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko bw’i Kigali yagerageje gukorera mu Rwanda Kagame yahise ayatega igikuta cy’amategeko atabaho (gutekinika) maze abayashinze bose abamarira mu magereza.
    – U Rwanda rwahagarikiwe imfashanyo bitarigeze bibaho mu mateka yarwo.

    Icyo umuntu yakwibaza ni iki rero:
    – Ibi byose byakozwe bitanga isura mbi cyangwa nziza ya Kagame imbere y’amahanga?
    – Niba ibibazo byose byagaragaye bigomba gukemurwa, byakemurwa mu buryo buri politiki gusa cyangwa ni muri za nzira eshatu za Kabila: Politique, Diplomatique, Militaire.

    Uburyo politique buracyageragezwa (imishyikirano Kagame n’abambari be bari kurwanya)
    Uburyo diplomatique buracyageragezwa (Kikwete arabwiza Kagame ukuri, Kagame we agahitamo kumuteza intozo ze ngo zimwandagaze)
    Uburyo militaire nibwo bugiye kugerwaho kandi Kagame ntashobora kuburokoka nashaka abe ashaka aho ahungira bazamusanga bamushyikiriza inkiko.

    Abanyamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamashyaka bihomye ku butegetsi bakaba bumva babwihomoraho inzira zikigendwa, imitwe y’abarwanyi barwanirira kubohoza igihugu cyacu, mwese mubishatse mwafatanya kuko mwese inzira zo kubohoza igihugu cyacu zibareba.

  2. Muraho mwese…Twihangane ariko tugomba kuva mukibi. ikibi nikihe, ikibi, Ni Leta Y’Rwanda itubaha umuturage nibindi namwe muzi….Nawayubaha rero nayo. Nanako bitangira ngo nibikino….ejo, nabandi bazadyungamo bati nyamara wavuganye nabomutabibona cyimwe, like UHURU(Kenya), Uganda, South Africa nabandi…

    Erega ntagahora gahanze, the man kagame, will go and Rwandans will enjoy freedoms, liberties, etc in their country

    We will one day defeat his brutal regime

  3. Ibi uvuze nanjye ndabyemera. Uzumve hari n’umwe muri opposition usaba ngo Ignace Murwanashyaka afungurwe. Ariya matangazo y’amashyaka ya opposition yari akumiro. Aho kugirango bagendere no kuri ririya jambo rya Perezida Kikwete bagane imbere, icyo bo bakoze n’ukwandika ngo bavuga ko “bashyigikiye”, “bishimiye” (n’andi nk’aya) y’ibyo Kikwete yavuze. Muri make bakoze uko bashoboye baguma aho bari, nta kunyeganyega. Nibura ngo bagire n’intambwe imwe batera cg n’agatambwe gato gashoboka. Uzarebe muri ayo matangazo urebe niba hari ikiganisha imbere bavuzemo.

  4. Izinkuru zidafite amazina nzifata nka truct! Ariko ntakyo buriya abantu bashatse bamenyana. Ngaruke kubanya politik bishimiye ibyo Kikwete yavuze bakabitwara nkitsinzi ntago mbibonamo itsinzi kuko igitekerezo kya Kikwete nike nkumuperezida wahaye inama bagenzibe bitari ubuvugizi bwa FDRL nagwa undi mutwe witwara gisirikare urwanira kubutaka bwa Congo. 2. Gusanga FDRL kuyishakira nimisanzu nkokobya korewe “Inkotanyi ku Murindi wa Byumba”, usangahe FDRL? Irwanda kwa Rwalakabije, kwa Gaheza kyagwa muburayi kubayobozi bayontashatse kwihakumenya iyobatuye? Ariko nunvise uvuga mumashyamba ntiwongeraho Congo? Urarwanya Urwanda urimumashyamba ya Congo ukunvase uzagerahe? Uzagya imbere cyagwa uzararagirana wiyongereyo mubihugu byibituranyi uhindura amazina uhendere urimuburayi! Gusanga FDRL nkukobasanze FPR-Inkotanyi bakoze amahano kwibutse abaturage baguye mumaboko yinkotanyi babaga bagambaniwe nabenewabo babise ko batanga amakuru kuri leta, kyagwa leta yabashoye mumarondo nokubahiga bababwira ko imbunda zinyenzi zirasa amajeri! Kikwete kubayavuze gushyikirana na FDRL ntibivanaho FDRL ibyaha yabayarakoze nkumutwe witwaragisirikare amahanga yamaganira abayobozi abarwanyi ntibabone amabwiriza bikabaviramo gukora amakosa arimwo nokwica nokwiba nibindi bikorwa ninyeshyamba cyimwe nkimitwe ya Kagame nayo ikora iyo mahano ingero Kikwete yazivuze harimo NALU ya Jamiru Mukuru uyu niwe wateye ibisasu igihe cyumupira akaba afite ibirindibye mubya M23 mbere bakiri muri leta bakaba baribafite ibirindiro mukarere ka Ituri kayoborwaga na Ngaruye. NALU numutwe wintagondwa zabayisiramu nimyitozo yabo ikorerwa muri Sudan yamajyaruguru, Yemen, ndetse Nokwihembe rya Afrika uwomugabo azwi neza kyane Na Kikwete na Presida wa Kenya ukyuye igihe akaba anabyunva kyimwe na Kagame kuburyo Ikigali na Kenya Jamilu abamunzu zitandukanye zishyurwa na leta yu Rwanda. PRA na ADF simbitindaho ibyo murabizi kyane aba FDRL aho baherereye ninkunga yabo aho iva nuko umwe mubayobozi bayo yaje gupfa yikubuye mu Rwanda na Tz ubwo rero Kikwete kubayarabwiye Kagame akamira nkeri nkuwicwa namazi nuko yaraziko amabanga yayashyize hanze kandi ashaka amaho! FDRL kuyita abicanyi ntibabeshya rwose nibo nkumutwe umaze imyaka 17 mwishyamba ugomba kubaho kubwimbaragazinkota na Politiki yibinyoma zahawe nkingabo ziyizi nkizaba Hutu ariko sukuvuga FDRL aribo bicanyigusa kandi arinazongabo zubwoko gusa oya!!!! Na RDF ningabo ntutsi nazo zatsebye abahutu kubera umujinya woguhora, zinakoresha nabaHutu binkoramaraso kwamagana FDRL ukareka Kagame na RDF uba ubeshye.FDRL yishe abatutsi, ariko RDF ya Kagame ibishe bose! Naho abanya Politiki bwana bakoze akazi keza kandi gaha ikizere URwanda wabwira impanvu FDRL idataha founders bayo bari Rwanda bahora babahamagara gutaha bakanga abandi bakaza? Utibamwe bitwa ko barwanya ubutegetsi bakorana nabwo nindese ukorana nubutegetsi bwa Kagame kurusha FDRL niba mbeshya umpinyuze maze ubwire uko col. Janvier yarashwe? Ubwire uko Rwabuzisoni Lwarakabije yatashye, ubwire uko Gaheza yatashye? Wabwira inkoramaraso kozuzuye uzizi ikigali iyatashye igafugwa cyagwa akicwa nka banya Politiki cyagwa a basanze inkotanyi kumurindi baba abatutsi cyagwa abahutu? Abazisanze kumurindi wabyumba abobarapfa ariko abavuye mumashyamba Congo bishebenshi baragorerwa naho uwakijije arameneshwa abandi batwererwa ibyaha bya genocide kuko harinyungu zumwicanyi zitubahirijwe.Uwo muhutu ninawe wicwa nipfunwe kubera ko imfura ziyoborwa nabahemu kandi ikaba ariyo Politiki abatutsi bamwe bata vugarumwe nikyakabaye arubutegetsibwabo kuva Republika yagyaho banze ko abahutu bose baba inkora maraso ahubwo uwayakoze akaba ariwe uyahanirwa. FDRL uvuga imyatoseshahu irihe? Yakoze iki? Abadafatanya babanya politiki singobwa kobafatanya ahubwo kunvikana bakamenya impanvu barwana nikyo kyangobwa kandi ndabona amatangazo ahamagara abantu mubiganiro bwirwaruhame. Nibadakora ibyo abanya Rwanda dukenye nabwo tuzaba Rwanya ryose kumanywa yihangu izuba riva kandi Kagame ntago ananiranye niyo Kikwete atavuga niyoyavuga Kagame azagonda yunvikane nabatavuga rumwe nawe niyanga azavunika! Naho ishyamba shahu FAR yahunze ifite byose ye nicapuro ryinote nububasha bwogufata imyenda nka Kagame ariko abenshi barangirije kurekyane nkaho “Konyi” ageze! Intambara irategurwa ntamwanzi wumwana ntaningoma itagira abakarazi. Habyarimana ntiyagyaga kumara nikyumweru urebye ukoyatewe, Mubutu ntiyari guhirima mumwaka, Gadafi ntiyarigukurwa mwitiyo asaba aboyitaga imbeba kutamwica bakandagira ururimi, Sadam ntiyari kuvanwa mumwobo nki Kinyogote! FDRL ntawivuga imyato yurugamba ataratabaruka kandi muharanire kugarura isura mufite kyagwa mwambitswe. Ntiduhangane twuzuzanye twungurane.

    • Nongeye gutangarira Imana, koko izina ryayo ni Ebenezer, Yaweh, Elohim, Jehovah, mubigaragara iyi nduru yose nikimenyetso cyuko Imana yahagurukiye ikibazo cy’umwana w’umunyamarwanda. Imbuzi mbahaye nimwiyeze kandi mukizwe ikintu bita ubwoko kuko, iki nikimwe mubimenyetso twahawe nka FDLR, kuko iyo muri muraya twe Turirimbira Uhoraho tumutazira tuti sikubw’amaboko cyangwa imbaraga zacu ahubwo ni kubwawe Uwiteka, kandi ntabe aritwe nka FDLR, ahubwo izina ry’Uwiteka abe ariryo rihabwa icyubahiro! Dutegereje umunsi wowe Uwiteka uzabikorera, kuko iyo ataba wowe Uwiteka tuba twaramizwe bunguri , tuba tutakibukwa, tuba twararengewe namazi aho turi hose muraya mashyamba n’abacu tukuzamuriye amaboko, tuguhaye icubahiro uhe umugisha abadusengera bose, ni mwizina rya Yesu Kristo amen!

  5. greetings…am gonna ask our brother Noble Marara and thanking u 4 yr courage & braveness to make changes for the millions. my question to you is ” President Kagame yazaga kumwanya wakangahe mubasirikare baribakuru mbere yuko batera URWANDA from Uganda????

    Thank you so much and we will defeat him because he is not natural, he is the a creature like us and he forgot that, only a man, can cheat his fellow human beings but he can not cheat nature. Nature will teach him reasons that his family & group will never forget until they leave our Universe.

    mwihangane ariko dukora

Comments are closed.