«ICYOREZO CYA VIRUSI COVID-19 CYATUMYE LETA YA FPR YIHAGIKA AMATUGUNGURU»

ITANGAZO N°006/PS.IMB/NB/2020

Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Virusi COVID-19,Leta ya FPR INKOTANYI yafashe ibyemezo bisa nk’ibyo mu bihe bidasanzwe  by’amage maze itegeka Abanyarwanda kuguma mu ngo.

Nk’uko Ishyaka PS Imberakuri ritahwemye kubivuga,ibi byemezo bya Leta ya FPR INKOTANYI byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyarwanda kuko byafashwe hatitawe ku miterere y’ubukungu rw’u Rwanda no ku mibereho ya rubanda rugize igice kinini cy’Abanyarwanda.

Ntabwo ari ibanga,ubukungu bw’u Rwanda  buri hasi y’ubukungu bwo mu rwego ruciriritse.Kubera iyo mpamvu,Abanyarwanda hafi 90% babaho umunsi ku w’undi ari uko bagiye guca inshuro.

Kuba rero Leta ya FRP yarafashe icyemezo cyo kubuza Abanyarwanda gusohoka,  ibi byagize ingaruka zikomeye kurusha ingaruka za Virusi COVID-19. Abanyarwanda benshi ubu bari kwicwa n’inzara kuko badabafashwa uko bikwiye nyamara amikoro siyo abuze.

Mu rwego rwo kujijisha Abanyarwanda ndetse n’Amahanga, dore ko yabigize umuco,FPR INKOTANYI  ifashijwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’iryo hanze harimo Ijwi ry’Amerika igice cy’Igiswahili,Igifaransa n’Icyongereza,Radiyo y’Abafaransa igice cy’Igifaransa n’Igiswahili na Jeune Afrique  n’ibindi, iri kubeshya ko iri gufasha Abanyarwanda bari mu kaga ibaha ibyangombwa by’ibanze  birimo ibiryo,amazi,umuriro n’ibindi.

Amakuru Ishyaka PS Imberakuri rifite, ni uko ubu hari gutangwa ibiribwa ku buryo muri rusange abantu babiri bagenerwa  ibiribwa bituzuye imbehe y’umusabirizi bigizwe n’inusu y’umuceri,inusu y’ifu y’ibigori, inusu y’ibishyimbo n’irobo ry’amavuta bizamara gihe kitazwi.Ngiyo inkunga yatumye FPR INKOTANYI yiyamamaza ikavuna ibiti ikarimbura amabuye.

Ubu noneho FPR INKOTANYI yahinduye umuvuno ibeshya ko abakozi bakuru b’igihugu bemeye gutanga umushahara wabo ariko bagakomeza guhabwa ibindi byangombwa.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ntacyo bigomwe ugeraranyije n’ibyo rubanda bahatiwe kwigomwa cyane cyane ko n’ubundi ibyo Leta igenera abo bakozi bakuru biruta kure imishahara yabo .

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta ya FPR INKOTANYI gukoresha amafaranga  ihabwa n’amahanga,amafaranga yo mu Kigenga cy’Agaciro Funds, amafaranga yo mu isanduku ya Leta umutungo  yavomye mu Banyarwanda mu myaka 26 n’andi mafaranga maze igaha rubanda bose bari batunzwe no guca inshuro ibyangombwa by’ibanze birimo ibiribwa,amazi,umuriro n’ibindi.

Bikorewe i Kigali,kuwa 07 Werurwe 2020

Me NTAGANDA Bernard /Prezida Fondateri  wa PS Imberakuri (Sé)