Igenwa rya Gen Kazura ritumye Nigeria ikura ingabo zayo muri Mali

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare mu gihugu cya Nigeria aravuga ko Perezida w’icyo gihugu Bwana Goodluck Jonathan yatanze itegeko ryo kuvana ingabo z’igihugu cye mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubahiriza amahoro mu gihugu cya Mali (MINUSMA).

Ibi bibaye mu rwego rwo kugaragaza ko igihugu cya Nigeria kitishimiye igenwa rya Général Jean Bosco Kazura nk’umukuru w’ingabo za MINUSMA mu gihe ngo u Rwanda nta ngabo rwari rufite muri Mali ngo hakirengagizwa Nigéria ifite muri Mali abasirikare bagera kuri 900.

Ubu ngo imyiteguro yo gukurayo izo ngabo irarimbanije ku buryo ngo mu cyumweru kimwe gusa izo ngabo zizaba zimaze gutaha zose.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. mari yatekereje neza byumvikane ko ingabo zamari bazibuzemo ubushobozi’ bwakwiyobora ngo ziyobore nabandi

Comments are closed.