Igenwa rya Nyamvumba ryaba rigamije kwitegura intambara simusiga ishobora kwaduka mu karere?

Lt Gen Patrick Nyamvumba yazamuwe mu ntera agirwa Jenerali ndetse ahita asimbura Lt Gen Charles Kayonga ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo (Chief of Defence Staff (CDS)

Twabibutsa ko Gen Nyamvumba, amaze iminsi atashye mu Rwanda avuye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani, aho yari umukuru w’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Darfur (MINUAD/UNAMID).

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Inyenyeri news amakuru aturuka muri bamwe mu basirikare bakuru bari mu mwiherero w’abasirikare bakuru ari nawo washojwe hafatwa icyemezo cyo gukora aya mahinduka mu gisirikare, bavuga ko impamvu nyamukuru yateye aya mahinduka ari ukwitegura intambara ikomeye ishobora kwaduka mu karere izamukiye ku kibazo cy’intambara iri muri Congo aho Leta y’u Rwanda yihishe inyuma y’umutwe wa M23.

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko ingabo za Afrika y’Epfo n’iza Tanzaniya ziteguye nta kabuza kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba irwanira mu burasirazuba bwa Congo irimo na M23, ikindi kandi kuba Perezida Kikwete yarasabye ko habaho ibiganiro na FDLR byongereye urwikekwe. Ari Tanzaniya ari na Afrika y’Epfo ntabwo bizakomeza kurebera inkunga u Rwanda ruha M23 ibyo bishobora guteza intambara ikomeye mu karere dore ko na M23 ihora yiyasira ko izahangana n’izo ngabo za ONU.

Mu 1998, ubwo u Rwanda rwaraniraga na Uganda i Kisangani, ni Nyamvumba na Ruvusha barwanye iyo ntambara yaguyemo n’abasirikare benshi ba Uganda, u Rwanda ndetse n’abaturage batabarika b’abanyekongo. Aha Nyamvumba akaba yarahubatse izina.

Nyamvumba bivugwa ko yari umwe mu bari bashinzwe kurinda Nyakwigendera Major Chris Bunyenyezi wapfuye mu buryo benshi batavugaho rumwe, nyuma y’urupfu rwa Bunyenyezi, Nyamvumba yakoze cyane akazi ko gutanga inyigisho za gisirikare ndetse agaragaza ko ashobora kuyobora ingabo neza mu mpera z’intambara yo mu 1994.

Gen Nyamvumba atandukanye na Lt Gen Charles Kayonga wahise wimurirwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo rugikubita mu 1994 amaze kubeshya ko yakomerekeye ku rugamba, uretse ko binavugwa ko yagiye agaragaza gucanganyikirwa no kutamenya gufata ibyemezo bya ngombwa ku rugamba. Kayonga yamaze igihe kinni mu barinda Kagame nyuma aza koherezwa muri CND mu mpera za 1993 aho ba Major Jacob Tumwine na Kwikiriza ari bo basaga nk’abakora akazi kose bikaba ari byo byanavuyemo ko ibyo bikorwa byose byitirwa Kayonga akazamurwa no mu ntera.

Ubu Kagame amaze kubona ko igihe gishobora kuba kigeze ngo hatangire indi ntambara simusiga mu karere, niyo mpamvu Kagame yahisemo umuntu abona ushoboye nka Nyamvumba kandi usobanukiwe n’imikorere y’ingabo z’umuryango w’abibumbye. Iyi ntambara Nyamvumba agiye gushorwamo, u Rwanda rushobora kwisanga rurwana n’akarere kose hagamijwe gutsimbataza ubutegetsi n’igitinyiro by’umuntu umwe ari we Paul Kagame.

N’ubwo ariko Nyamvumba ahawe uyu mwanya biravugwa ko umufasha we yaba yarahungiye mu gihugu cya Canada nyuma yo gutotezwa na Jeannette Kagame usa nk’aho yihaye akazi ko gutegeka abafasha b’abantu bakomeye mu butegetsi bw’umugabo we uko bagomba kwitwara mu buzima bwabo bwite. Ibyo umugore wa Nyamvumba akaba yarabyanze, umuntu akaba yibaza niba nyuma yo guhabwa uyu mwanya Nyamvumba azashobora gucyura umugore we dore ko hari ingeso yateye mu Rwanda aho abayobozi bashishikariza abandi gutaha nyamara abana n’abagore babo baba hanze nk’impunzi.

Ikibazo Nyamvumba ashobora guhura nacyo mu ntangiriro n’ukumenyerana n’abasirikare agiye kuyobora ariko uwo murimo ashobora kuwufashwamo n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Gen Kamanzi Mushyo.

Hashyizweho kandi undi mwanya w’ushinzwe ubugenzuzi mu ngabo wahawe Jack Nziza ndetse agahita azamurwa mu ntera akagirwa Jenerali majoro, uyu murimo wahawe uyu mugabo usa nk’aho ari ukuneka abasirikare bagenzi be dore ko bizwi ko buri musirikare mukuru amufiteho dosiye ndetse akaba azwiho guhora mu matwi ya Kagame acisha imitwe bagenzi be. Umwanya w’ubunyamabanga buhoraho uri Minisiteri y’ingabo yawusimbuweho na Col Joseph Rutabana.

Ijyanwa rya Col Dan Munyuza mu gipolisi aho agiye kungiriza Emmanuel Gasana uzwi kw’izina rya Rurayi nabyo n’ibintu bishobora kuba biteye amakenga cyane cyane ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera politiki mu gihugu imbere dore ko uyu mugabo yagaragaje ko ntacyo atakora ngo aneze shebuja igihe yakoreshaga uburyo bwose bushoboka ngo Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo yicwe.

Ubwanditsi

6 COMMENTS

  1. Ibi byose ni ibitabapfu barimo kuko iyi ntambara byahanuwe kuva kera ko batazigera bayitsinda. Ahubwo igisigaye ni ukureba uburyo batazaduhitanira abanyarwanda benshi bo kanyagwa.

  2. Ariko ubu koko mana kagame wakwicishije bugufi ko ntagahora gahanze tukaguha imbabazi z’ubwicanyi wakoze ariko ugaha abanyarwanda amahoro koko!! birababaje pe.abanyarwanda ko bakuretse ukisanzura ukabogeraho uburimiro wabahaye amahoro koko?!

  3. Kayonga azize nde?

    Azize Jeannette. Yaketse ko ubutegetsi bwose bugifitwe n’abaturutse i bugande. Mutegetsi ushaka kuramba ku butegetsi, gerageza wubahe Jeannette Kagame, hamwe n’inshuti ze. Naho ubundi nawe akawe ni ejo.

Comments are closed.