Igihe cy’ubutabera ku banyarwanda ntikiragera:Lt Gen Karenzi ashobora gukurikiranwa gusa ku byaha byo kwica abanyespagne gusa!

    Amakuru agera kuri The Rwandan avuye ahantu hizewe aravuga ko ikibazo cya Lt Gen Karenzi Karake gishobora kuba gikomeye kurusha uko abantu babitekerezaga ku buryo benshi bibeshye ku buryo giteye kugeza no kuri Leta y’u Rwanda.

    Amakuru dufite n’uko abasirikare ba FPR bakurikiranywe na Espagne batakiri 40 nka mbere kuko ikirego cyaranononsowe kiravugururwa kijyana n’amategeko mashya ya Espagne yagiyeho kuva muri 2014 hakurwamo udufi duto ndetse n’abapfuye, ndetse kubera ko itegeko rishya rya Espagne ritemeraga ko baburanisha ibyaha by’abanyamahanga bishe abanyamahanga bagenzi babo ikirego cyarahindutse noneho aho kwitwa jenoside n’ibyaha by’intambara kitwa iterabwoba kuko ryo amategeko ya Espagne aryemera nk’icyaha akanemera ko umunyamahanga wishe umunyespagne ashobora kuburanishwa n’inkiko za Espagne nk’umuterabwoba.

    Ni ukuvuga ko Lt Gen KK naramuka aburanishijwe n’inkiko za Espagne ashobora kutabazwa ibijyanye no kwica abanyarwanda akabazwa abaturage ba Espagne gusa!

    Aha rero niho Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye bibeshyeye niba batijijisha bakibwira ko niba badakurikiranywe ku byaha byo kwica abahutu batazanakurikiranwa ku byaha byo kwica abaturage ba Espagne!

    Nabibutsa ko iri tegeko ryo guhana abanyamahanga bishe abandi banyamahanga impamvu ryavanyweho mu 2014 byari ukubera igitutu cy’u Bushinwa kubera ko bamwe mu bayobozi b’U Bushinwa bashinjwaga n’abacamanza ba Espagne kwica abaturage babo cyane cyane abo muri Tibet. Ryasimbujwe irihana iterabwoba rikurikirana umunyaEspagne cyangwa umunyamahanga wakwica abaturage ba Espagne ikivunga nk’uko byagenze mu Rwanda.

    Kuba Leta y’u Rwanda yarahise yitabaza intwaro ya Genocide ndetse ikanashyira mu majwi FDLR ni ibintu bimenyerewe icyo yibagiwe n’uko umucamanza Fernando Andreu Merelles yahinduye imikorere byinshi bikagirwa ibanga kugira ngo abashakishwa batungurwe ndetse hatanasibanganywa ibimenyetso.

    Igisigaye ni ukumenya niba iki kibazo cya Lt Gen Karenzi Karake kitazaba nk’icya Augusto Pinochet nawe wafashwe n’u Bwongereza ashakishwa na Espagne ariko akaza kurekurwa kubera inyungu za politiki na Diplomasi.

    Tubitege amaso

    Marc Matabaro

    Email: [email protected]