IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y'IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwandaho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.

2.Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ; niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanseatari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.

3. Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse batandukira bugahita bemeza n’uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n’ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bishobora ngo gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b’abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDIbafatanije na Kagame!

4.Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n’Umuhutu w’intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n’umuzungu w’Umufaransa nk’uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w’Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?

5. Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.

6. Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.

7. Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, bagatange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!

8. Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !

9. Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.

10. Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.

11. Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gusingira ubutegetsi bwe ku Binyomaahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE !

Faustin Twagiramungu.
Président du RDI-Rwanda Rwiza.