Igihe ntacyo kivuze iyo umuntu aharanira kugera ku cyo yiyemeje: Victoire Ingabire

Tariki ya 27 Mutarama 2012, mu kiganiro Jennifer Fierberg yagiranye na Alice MUHIRWA, Umubitsi w’ishyaka FDI-Inkingi, yamusobanuriye uko ibihe bya politiki bimeze mu Rwanda ahereye ku byo yabonye nk’umuntu uri mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Arasobanura kandi inzira ikomeye acamo mu gufasha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ubu ugiye gutangira umwaka wa kabiri ari mu buroko mu gihe urubanza rwe rukomeje gusubikwa.

Madame Alice Muhirwa niwe ugemurira Madame Victoire Ingabire Umuhoza buri munsi aratubwira akababaro arimo.
Niba hari abibaza niba urubyiruko ari rwo cyangwa atari rwo mizero yo kuzahindura isi yacu, barebera ku rugero rw’ubutwari n’ubwitange bya Alice Muhirwa. Ubwitange bwe no guharanira kugera ku byo yiyemeje, n’ibyo gushimwa mu gihugu gupfukirana ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta biri mu buzima bwa buri munsi.

Twabibutsa ko Madame Alice Muhirwa, ari umukobwa wa Nyakwigendera Major GD Francois Muhirwa, kandi akaba umwuzukuru w’umwe mu barwanashyaka bo muri Repubulika ya Mbere Nyakwigendera Habyalimana Yozefu Gitera washinze ishyaka APROSOMA.

Jennifer Fierberg: Watubwira izina ryawe ukatubwira n’umwanya ufite nk’umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi?

Alice Muhirwa: Nitwa Alice Muhirwa, nkaba ndi umubitsi w’ishyaka FDU-Inkingi.

JF: N’izihe ngorane uhura nazo nk’umuntu uri mu Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa uhisha abantu umwanya ufite mu buyobozi bw’iryo shyaka?

AM: Nta buryo na bumwe bushoboka bwo guhisha umwanya mfite mu buyobozi bw’ishyaka, igihe umuntu ari umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo ya FDU-Inkingi, iri mu Rwanda. Nitwe turi ku murongo w’imbere mu guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu gihugu imbere bahuye n’ibikorwa byinshi by’iterabwoba, bikorwa n’abantu n’inzego bya leta ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi. Ibinyamakuru bya Leta ndetse n’ibiboganiye kuri Leta biradusebya igihe cyose havuzwe ijambo ”opposition”. Ishyaka ryacu ntabwo riremerwa n’amategeko ariko ntabwo duhisha ko turi mu Rwanda tugamije kuhaguma. Benshi muri bagenzi banjye barafunzwe, bakorerwa iyicwa rubozo cyangwa bakorerwa chantage/blackmail. Imiryango yacu nayo yatewe ubwoba. Dukomeza kwihangana, igihe cyose tugihumeka, kuko tuzi neza ko inzozi zacu tuzisangiye na miriyoni nyinshi z’abanyarwanda. Izo nzozi dusangiye n’ukuzabona Demokarasi, Ukwishyirukizana, Ubutabera no kugira amahirwe angana ku batuye u Rwanda bose.

JF: Hafunzwe abakuru b’abatavugarumwe n’ubutegetsi bangahe, ese bafungiye hehe?

AM: Ubu hafunze abagera ku 8. Ariko abafungiwe ibya politiki mu Rwanda barenga amajana, niba imfungwa ya politiki bisobanura:”umuntu wafunzwe kubera kugira ibitekerezo cyangwa gutangaza no gushigikira ibitekerezo bitavuga rumwe n’ibya Leta.” Hari amazina amwe y’ingenzi y’abanyapolitiki bafungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali ”1930”: Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru wa FDU-INKINGI; Maître Bernard Ntaganda, Perezida wa PS Imberakuri; Bwana Déogratias Mushayidi, Perezida wa PDP Imanzi; Bwana Charles Ntakirutinka, umwe mu bashinze PDR Ubuyanja n’abandi bagiye bafungiye mu zindi gereza. Urugero ni Bwana Sylvère Mwizerwa wo muri PS Imberakuri afungiwe muri Gereza ya Kimironko; Dr Théoneste Niyitegeka, umwe mu bashatse guhangana na President Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2003, yakatiwe imyaka 15, ubu afungiye muri Gereza ya Mpanga. Bwana Eric Nshimyumuremyi, uhagarariye PS Imberakuri muri Kicukiro, yarashwe na polisi tariki ya 15 September 2011 arakomereka bikomeye, ubu afungiye muri Gereza ya Kigali.

Bwana Rusangwa Sibomana Aimable, umunyamabanga wihariye wa Maître Bernard Ntaganda yatawe muri yombi i Nyamirambo ku ya 13 Kamena 2010, ariko ntawe uzi aho afungiye.
Bwana Nshimiyimana JMV, utaravugaga rumwe na Leta wari utuye mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero kuva ku ya 1 Werurwe 2010.

JF: Abafunze bamerewe bate, ubuzima bwabo bumeze bute? Barasurwa n’inshuti cyangwa abavandimwe?

AM: Ubuzima bwabo ntabwo bwifashe neza. Ntabwo bashobora kuvurwa bihoraho. Benshi muri bo baregwa iterabwoba, ingengabitekerezo ya Genocide, n’ivangura. Niba ababunganira mu manza bafungwa mubona abaganga babo bo byabagendekera gute? Mwumvise inkuru y’umunyamerika Professor Peter Erlinder, watawe muri yombi, agafungwa igihe yari yaje i Kigali kuburanira Madame Victoire Ingabire muri 2010.
Kuri morali byo, abanyapolitiki bafunze barayifite kuko barabona ko imbuto z’amahinduka babibye zirimo gukura. Mu Rwanda hagati ndetse no hanze, inkubiri y’amahinduka yatangiye kwigaragaza, kandi turabona ko amahinduka ashoboka ndetse ari hafi. Batangije amahinduka bashyize hamwe, ingoma zari ibihangange kw’isi zarundutse kuko abaturage batinyutse bakareka kwemera ko izo ngoma zifite ingufu. Natwe ndabona turi mu bihe bya nyuma by’ingoma y’igitugu ya FPR.
Gusurwa n’imiryango yabobyaragabanyijwe cyane, nk’urugero Madame Victoire Ingabire yamaze amezi menshi afungiye ahantu ha wenyine.(isolation)

JF: Birumvikana ko bitoroshye kugaragaza ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’iby’ubutegetsi buriho. Ariko se abantu bashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, babigaragaza ku mugaragaro cyangwa barabihisha kubera umutekano wabo?

AM: Abanyarwanda benshi baracyafite ubwoba. Kandi ubwoba bwabo bufite ishingiro. Babonye Genocide n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda biba mu gihe kitarenze imyaka 20 ishize. Ariko mu by’ukuri ubwoba buragenda bushira, turagenda twegera hafi na hafi. Misiri, Libiya, Yemeni ni ingero zigaragara. Abaturage b’ibyo bihugu bari barakandamijwe kugeza igihe bavuze bati :”Birahagije turarambiwe”.
Abahisha ibitekerezo byabo bitavuga rumwe na Leta uyu munsi, ejo nibo bazaba bari mu mihanda!

JF: ukurikije uko ubibona, hakenewe iki kugira ngo urubuga rwa politiki rube rufunguye mu Rwanda?

AM: Gufungura abanyapolitiki bafunze no kwemererwa n’amategeko gukorera mu Rwanda kw’amashyaka ya Politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi byaba ari intambwe y’ingenzi. Abafasha u Rwanda bagomba gushyiraho igitutu bakabwira ku mugaragaro kandi bakomeje Leta y’u Rwanda. Ubukungu n’iterambere by’u Rwanda bishingiye cyane ku nkunga ziva mu mahanga.

JF: Hari abantu bamwe na bamwe se bikuramo ubwoba bakavugira ku mugaragaro? Bigenda bite? Hari inama cyangwa ibindi bikorwa bibera mu ruhame?

AM: Oya nta nama cyangwa ikindi gikorwa cyemerewe gukorerwa mu ruhame hano. Amategeko mpanabyaha ariho arabisobanura neza. Kugerageza guhuriza abantu hamwe, inama, imyigaragambyo n’ibindi bihanwa byihanukiriwe. Ababiteguye n’ababijemo bandi baregwa ibikorwa by’iterabwoba, ingengabitekerezo ya Genocide, ivangura, inama itemewe cyangwa kubuza igihugu umudendezo, kubangamira inzego za Leta n’ibindi.. Ibi ni ibyaha bikomeye bishobora gutuma umuntu ajya mu buroko imyaka myinshi, agize Imana ntafungwe burundu.

Leta y’u Rwanda yabujije amashyaka yacu uburenganzira bwo guterana mu ma nama. Wavuga iki ku nama zo mu ruhame ku butegetsi bwa Staline? Zari zemewe? Oya. Wagira ngo na hano nirwo rugero barebeyeho!

JF: Ni iyihe mitwe ya politiki ikomeye mu Rwanda? Ese iyo mitwe yaba ikurikirana gute mu kugira abayoboke benshi?

AM: Nk’umwe mu batavuga rumwe na Leta iriho, ntabwo byaba ari byiza gushyira mu byiciro imitwe yindi ya politiki dufatanije urugamba. Bose barahari hano. Umuntu wese uzabona acecetse akenshi aba ari mu batavuga rumwe na Leta. Nimutegereze amashyaka yacu yemerwe muzabibona. Uburyo bwo gukorera hamwe bwa FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC bigaragariza abanyarwanda benshi icyizere. Imikoranire yacu n’indi mitwe ya politiki nka PS Imberakuri, PDP-Imanzi, Arena, na PDR Ihumure bituma ijwi ryacu rirushaho kumvikana.

JF: Birumvikana ko imitwe ya politiki yacengewe na ba Maneko ba Leta mu buryo butandukanye. Ese abo bamaneko ntacyo bahindura ku myitwarire y’abari muri iyo mitwe ya politiki?

AM: Nibyo koko ko ubutegetsi buriho mu Rwanda, bukoresha uburyo bwose bushoboka bwo gutatanya, gucamo ibice, gusenya umutwe uwo ariwo wose wa politiki. Inshingano za ba maneko akenshi ni ugukwiza ibihuha no gucamo ibice abari muri opposition. Mu birebana n’u Rwanda, ikibazo kinini n’uko habayeho impfu nyinshi z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyamakuru mu gihugu no hanze yacyo. Ariko nemera nshimitse ko igihe abaturage bazaba babyiyemeje, ntabwo ari ba maneko bakeya batwihishemo bazabahagarika mu rugendo rwabo rugana kuri demokarasi. Abanyagitugu benshi bakoresheje ubwo buryo ariko amaherezo baratsinzwe. Abanyapolitiki nyabo baharanira uburenganzira bwabo mu mahoro ntabwo batinya ba maneko.Ingufu z’ibitekerezo, gahunda za politiki n’ubwitange nibyo banga ry’ugutsinda.

JF: Ese abo bamaneko bamenywa bate babaha ako kazi bate?

AM: Ukurikije uko u Rwanda rumeze, hari uburyo bwinshi bukoreshwa, kuva kuri ruswa, chantage/blackmail, n’iterabwoba. Ibimenyekana byinshi biba bayakozwe n’inzego zishinzwa iperereza.

JF:Ku bijyanye na Madame Victoire Ingabire Umuhoza, hari icyizere mu bamushyigikiye ko azarekurwa? We se aracyafite icyizere?

AM: Nibyo koko twizeye ko azagera aho akarekurwa kuko arengana. Ntabwo twibaza ko amahanga azakomeza kwirengagiza ibibazo bya politiki biri mu Rwanda. Ingaruka ni nyinshi cyane kandi twizeye ko inshuti nyazo z’u Rwanda zizagerageza mu buryo bwose zibuza u Rwanda kugwa mu manga.
Madame Victoire Ingabire Umuhoza ni umuntu wizera cyane amahinduka ya kidemokarasi. Azi ko amahinduka ari hafi kandi azi ko atari wenyine. Rimwe na rimwe iyo tubonye amahirwe yo kubonana nawe, aratubwira ati: ”Ntimugire ubwoba, ntabwo bazafunga abaturage b’igihugu cyose cyangwa ”IGIHE NTACYO KIVUZE IYO UHARANIRA KUGERA KUCYO WIYEMEJE” Azi icyo ashaka. Niwe kitegererezo cyanjye kandi niwe ntwali yanjye.

JF: amakuru ya Maître Bernard Ntaganda? Abamushyigikiye baracyamufitiye icyizere?

AM: Abashyigikiye Maître Bernard Ntaganda bamaze kuba benshi. Iterabwoba ryinshi bashyizweho ntabwo ryigeze rigabanya umurego wabo mu rugamba rwo gushaka demokarasi barimo.

JF: Ni iki wifuza ko cyaba mu bijyanye na politiki mu Rwanda? Kuri wowe bisaba iki kugira ngo ibyo bibe?

AM: Twifuza ko habaho urubuga rwa politiki, itangazamakuru ryigenga, ubutabera butabogamye, kugendera ku mategeko no ku mahame ya demokarasi.
Igikenewe n’intego zikomeye n’abayobozi nyabo. Mu banyarwanda harimo abayobozi nyabo baharanira demokarasi. Babonye ko igihe kigeze. Amahanga nayo afite uruhare mu mahinduka yabaho mu mahoro mu Rwanda.

JF: Ufite amizero y’uko hazabaho amahinduka muri politiki no mibereho rusange y’abanyarwanda?

AM: yego ndabyizeye. Niyo mpamvu dukora uko dushoboye kose tutitaye ku nzitizi. Kuko tuzi ko nyuma y’umwijima hazaza umucyo.
Ubutegetsi buriho bwananiwe gushyira mu buryo ibyo bintu by’ibanze. Bitewe no kunanirwa gukemura ibibazo nyabyo by’amakimbirane mu muryango nyarwanda. U Rwanda rugeze aharindimuka. Ibimenyetso by’uko twicariye ikirunga kigiye kuruka birahari. Ntabwo twakomeza gutegereza, dufite inshingano zo gukora amahinduka dukeneye.

Source: Jennifer Fierberg, MSW

Byashyizwe mu kinyarwanda na Matabaro Mariko (Rwanda Rwiza)