Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire cya Demokarasi n’amahoro cya 2017 cyabonye ba nyiracyo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, i Buruseli mu Bubiligi habaye umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire cya Demokarasi n’amahoro cya 2017 gitangwa n’umuryango RĂ©seau International des Femmes pour la DĂ©mocratie et la Paix. Icy’uyu mwaka ni icya 6 kuko cyashyizweho ku wa 12 Werurwe 2011.

Dr David Himbara,  Anjan Sundaram, Alain De Brouwer na BĂ©nĂ©dicte Kumbi Ndjoko nibo bahawe igihembo cy’uyu mwaka.

David Himbara, 

Dr Himbara ni umwarimu, umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umwanditsi akaba yarabaye impuguke yiyambajwe kenshi mu gukora impinduka mu bijyanye n’ubukungu muri Afrika. Bwana Himbara yabaye umwarimu muri Kaminuza mu gihugu cy’Afrika y’Epfo hagati ya 2010 na 2013, aho kandi muri Afrika y’Epfo yakoze nk’impuguke muri Kaminuza ya Bloemfontein no muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (PNUD).

Kuva mu 2006-2010, yabaye umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu,  kuva 2000-2002 yabaye umunyamabanga wihariye mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda.

Kuva 2002-2006, yakoze akazi kajyanye n’igenamigambi mu gihugu cy’Afrika y’Epfo.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga ya Kaminuza muri politiki y’ubukungu yakuye muri Queen’s University, ya Ontario muri Canada. Mu 1994 Yasohoye igitabo yise« Kenyan capitalists, the state and development ». Yanditse n’ikindi gitabo yise Kagame’s Economic Mirage tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo: Iterambere rya baringa rya Kagame. 

Ni umuvandimwe wa Col Tom Byabagamba akaba na muramu wa Brig Gen Frank Rusagara bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda gufungwa imyaka igera kuri 20 bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ngo no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu!

Akunze kwandika inyandiko nyinshi zitandukanye ziganjemo amasesengura mu by’ubukungu zikunze guca ku rubuga The Rwandan igisata cy’icyongereza.

Anjan Sundaram,

Anjan Sundaram ni umunyamakuru ufite inkomoko mu Buhinde wakoze ibikorwa byo gutara amakuru muri Afrika akorera ibinyamakuru “The New York Times” na “The Associated Press”. Inyandiko ze zikunze kugaragara no mu bindi binyamakuru bikomeye nka Granta, The Guardian na The Washington Post.

Yanditse igitabo yise : “Stringer: a reporter’s journey in the Congo” na  “Bad News: Last journalists in a dictatorship” aho avuga ibyo yabonye nk’umunyamakuru igihe yakoreraga mu Rwanda.

Muri icyo gitabo asobanura ingorane abanyamakuru b’abanyarwanda bahura nazo mu kazi kabo, mu gihugu gishaka kwiyerekana neza aho amakuru atatangiwe uruhushya na Leta bigoye ngo atangazwe. Inyandiko ze zatumye abona ibihembo bitandukanye birimo « Frontline Club award » mu 2015, na « Reuters prize » mu 2006. Anjan afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Yale.

Bénédicte Kumbi Ndjoko,

Ni impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu na Demokarasi.  Ndjoko Kumbi BĂ©nĂ©dicte afite impamyabumenyi 2 yakuye muri Kaminuza ya Genève. Ubu ni umwarimu mu ishuri ryisumbuye i Genève mu Busuwisi.

Yagize uruhare mu iyandikwa ry’ibitabo « Les congolais rejettent le rĂ©gime de Kabila » na « CrĂ©er en postcolonie 2010-2015, voix et dissidences belgo-congolaises ».

Yahagurukiye ibikorwa byo gushaka amahoro no guharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Congo akomokamo no mu karere k’ibiyaga bigari biciye mu muryango utegamiye kuri Leta « Don’t be blind this time » abereye umuvugizi.  Mu minsi ishize i Genève yakabukiye Bwana Ban Ki Moon wari umunyamabanga mukuru wa ONU ku bibazo by’amahoro muri Afrika (wareba hano “Face to Face with Ban-Ki-Moon,” https://vimeo.com/60884168).

Ku bijyanye na Victoire Ingabire, BĂ©nĂ©dicte avuga ku butwari bwa Victoire Ingabire bwarenze imbibi z’u Rwanda. Kuri we ngo Victoire Ingabire ni ikimenyetso gikomeye muri Afrika yose. BĂ©nĂ©dicte aharanira ko akaga impunzi z’abanyarwanda zanyuzemo muri Congo n’urupfu rw’amamiliyoni y’abanyekongo b’inzirakarengane byajya ahagaragara dore ko ngo amahanga asa nk’abyirengagiza.

Alain de Brouwer

Bwana Alain De Brouwer yize ibijyanye no kugenza ibyaha muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi.

Yakoze imirimo itandukanye mu nteko ishingamategeko y’u Burayi mu ishyaka Parti Populaire EuropĂ©en (PPE). Igice akunze gukoreramo ni ikijyanye n’ubutwererane mu by’iterambere n’umubano hagati y’ibihugu bya ACP (Afrique-CaraĂŻbes-Pacifique) n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (UE) programmes de coopĂ©ration ACP-UE.

Mu kazi ke yashoboye guhura kenshi n’abayobozi n’abandi bakora imirimo itandukanye mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Akaba yarakurikiranye hafi akaga kagwiririye akarere k’ibiyaga bigari dore ko hagati ya Werurwe 1990 na Nyakanga 1995 yari umujyanama mu bya Politiki muri Internationale DĂ©mocrate ChrĂ©tienne (IDC) ashinzwe akarere k’Afrique no gufasha mu nzira igana kuri Demokarasi. Nabibutsa ko IDC ari umuryango mpuzamahanga wa politiki washinzwe hagati y’intambara z’isi zombi uhanganye n’izamuka ry’amatwara ya gifasciste n’aya gisoviyeti. Ubu IDC ihuje amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe 80 ku isi hose.

Alain De Brouwer kandi yanditse inyandiko nyinshi zitandukanye.