Igihembo kitiriwe Victoire Ingabire cy’umwaka wa 2018 cyabonye ba nyiracyo!

Ku nshuro ya 7 igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza ku baharaniye amahoro, ubwisanzure na Demokarasi mu karere k’ibiyaga bigari cyagenewe abantu babiri ari bo Phil Taylor na Dr Charles Onana.

Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire cy’umwaka wa 2018 cyatanzwe mu birori byateraniye i Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Werurwe 2018.

Iki gihembo cyashyizweho n’umuryango RFDP (le Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix) ufite icyicaro muri Canada.

Abahawe iki gihembo cye 2018 ni bantu ki?

Dr Charles ONANA

Dr Charles ONANA wavutse mu 1964 akaba ari umufaransa ufite inkomoko mu gihugu cya Cameroun yanditse inyandiko yinshi ku Rwanda no ku karere k’ibiyaga bigari. Yumvikanye kenshi mu biganiro bitandukanye yagizemo uruhare kw’isi yose yamaganira kure uburyo amateka y’u Rwanda n’ay’akarere k’ibiyaga bigari avugwa macuri kubera inyungu za ba mpatsibihugu n’ababashyigikiye bari ku butegetsi cyane cyane mu Rwanda. Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) kuri Genocide yo mu Rwanda yakuye muri Kanimuza ya Lyon mu Bufaransa.

 

Phil Taylor ni umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Canada uzi cyane mu kiganiro gikunze guca kuri Radio CIUT 89.5 FM kitwa Taylor Report.

Mu biganiro bye uyu munyamakuru yakunze kuganira byimbitse n’abantu batandukanye ku bibazo by’u Rwanda barimo abanditsi, abanyamategeko n’abandi ndetse no guha ijambo benshi banyarwanda bagaragazaga akarengane kari mu Rwanda urugero ni Tabitha Gwiza murimuna wa Adeline Rwigara, Paul Rusesabagina, Dr David Himbara n’abandi…