Igihugu cya Espagne gikomeje gushakisha Lt Gen Karenzi Karake

Mu 2015 ubwo. bamwe mu banyarwanda basabwaga n'ubutegetsi kwigaragambya basaba ko Karenzi Karake arekurwa.

Abayobozi bo mu gihugu cya Espagne batangaje ko bagishakisha Lt Gen Emmanuel  Karenzi Karake, wari waratawe  muri yombi mu kwezi ka Kamena 2015 n’igihugu cy’u Bwongereza bisabwe n’ubucamanza bwo muri Espagne.

Ndabibutsa ko Lt Gen Karenzi Karake yaje kurekurwa n’ubutabera bw’U Bwongereza, ku wa 10 Kanama 2015 bumaze gutangaza ko buretse kumukurikirana  mu rubanza rwari rugamije kumwohereza muri Espagne ariko abayobozi ba Espagne bo bakomeje kuvuga ko urupapuro rwo kumufata rugifite agaciro.

Umucamanza wo mu gihugu cya Espagne wazobereye mu bijyanye no gukurikirana iterabwoba yabwiye ibiro mpuzamahanga by’abafaransa, AFP ko icyemezo cy’ubucamanza bw’abongereza kitabamenyeshejwe rero urupapuro rwo gufata Lt Gen Karake mu rwego rw’ibihugu by’u Burayi ruracyafite agaciro.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2015, urukiko rw’ikirenga rwa Espagne rwari rwemeje icyemezo cyo ku wa 27 Werurwe 2015 cyo kureka burundu gukurikirana Lt Gen Karenzi Karake ku byaha bya Genocide n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha bya Genocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwo ubutabera bwa Espagne bwavuze ko butazabikurikirana ariko icyaha cyo cy’iterabwoba cyo kiracyakurikiranwe bityo abasirikare ba FPR 29 muri 40 baracyakurikiranwe kubera iki cyaha.

Abandi 11 bo ntabwo bagikurikiranwe keretse baramutse bakandagiye ku butaka bwa Espagne.

The Rwandan

Email: [email protected]