IGIHUGU CYA MALAWI KIRIMO KWEREKEZA AHABI

Nyuma y’aho Paul Kagame, Prezida wa Repubulika y’u Rwanda ananiriwe kwigarurira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ubu noneho yadukiriye ibihugu byo mu majyepfo y’afrika bigize SADC.

Mwese muzi ukuntu yagerageje kwigarurira igihugu cya CONGO (DRC) n’ubwo ho byamushobokeye igice kimwe kuko yabashije gushyiraho ubuyobozi bumwumvira kandi yihitiyemo ariko ntawakwemeza ko byose byagenze neza ijana ku ijana uko yabiteganyaga. Kuko muribuka uburyo ingabo ze zirukanywe bwa mbere na Laurent Desire Kabila mu gihe umugaba w’ingabo za Congo icyo gihe yari Kabarebe wahoze ari Ministre w’ingabo z’u Rwanda.

Na none muribuka uko yagerageje gushaka kwigarurira Kivu yose akoresheje ingabo za M23 nyuma umutwe udasanzwe wa ONU ugizwe n’ingabo z’ibihugu 3 aribyo Tanzania, Malawi na Afrika Yepfo zakinagije izo nyeshyamba za M23 bityo ibyo Kagame yaragambiriye ntabigereho.

U Burundi nabwo niko yashatse kubwigarurira agerageza gukuraho Nkurunziza ndetse ubu yashinze umutwe urwanyiriza Nkurunziza muri Congo ariko nabyo ubonako bigenda bimugora.

Uganda yagerageje kwigarurira izego zose za Uganda ndetse agerageza gufasha abarwanya Museveni ndetse no kwigarurira inzego zose za Uganda nyuma y’aho Museveni amaze kubonako bimaze kurenga intera ndetse abonako habura gato ngo ubutegetsi bumuce mu myanya y’intoki ndetse adashobora no kwinyagambura kubera inzego zose za Uganda zari zarijiriwe n’abakozi ba Kagame, Museveni yiyemeje guhandura imvunja (gukura abo bantu bose ba Kagame baribaramwijiriye mu nzego zose za Uganda ariko ntibimworoheye.

Ubu noneho nyuma yo kunanirwa kugera ku byo yashakaga muri kano karere k’ibiyaga bigari, yamanutse yageze mu bihugu by’amajyepfo y’Afrika aribyo bigize SADC.

Uyu munsi reka turebe muri macye igihugu cya Malawi uburyo arimo kugenda akigarurira ndetse abahaba ntibatinya kuvuga ko Malawi yaba yaramaze kugera ku rwego Uganda yaririho Museveni ataratangira gufata ingamba z’uburyo yavana abacengezi ba Kagame mu nzego za Uganda.

Igihugu cya Malawi iyo witegereje usanga cyarahindutse indiri y’ibimashini bya Paul Kagame bishinzwe kwica, kurigisa, gushimuta, kuroga no gutera ubwoba abanyarwanda bahunze ubutegetsi bw’u Rwanda bw’iki gihe buyobowe na FPR.

Imijyi yose ya Malawi, kuva ku murwa mukuru kugera ku mujyi uciriritse, usanga hajagata abo bicanyi, bagamije guhiga impunzi z’abanyarwanda bahaba bikorera udukorwa tw’ubucuruzi bavanamo amafaranga yo kubafasha kwirwanaho mu mibereho ya buri munsi.

Aba bagizi ba nabi, usanga bitwikira umutaka wa Diaspora, ukababera inzira bacishamo ibikorwa byabo byose by’ubugizi bwa nabi. Aha, twibuke ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame n’agatsiko ke ka FPR, ivuga ko Diaspora y’u Rwanda, ari intara ya 5 y’u Rwanda, yiyongera ku ntara 4 n’umujyi wa Kigali, bisanzwe bizwi n’inzego z’ubutegetsi zisanzwe mu Rwanda.

Uru rwego rwa Diaspora, rukaba rufite ubuyobozi muri buri gihugu cyakiriye impunzi z’abanyarwanda haba muri Afrika ndetse no mubihugu byo hakurya y’inyaja:uburayi, amerika ndetse na Aziya. Umugambi warwo ukaba uwo gutera ubwoba impunzi z’abanyarwanda ngo basubire iwabo. Impunzi zibyanze,zihita zihimbirwa ibyaha byo kuzitesha agaciro mu bihugu byazakiriye, ndetse bagerageza no gukora ibikorwa bituma abanyagihugu banga izo mpunzi kugirango ibihugu byazakiriye bizirambirwe zisubizwe iwabo ni muri urwo rwego mujya mwumva ngo impunzi z’abanyarwanda ngo zicuruza cyangwa ngo zica abantu zikabaca ibice bimwe by’imibiri yabo zishe zikabicuruza (Zambia byarabaye). Ariko na Malawi bimaze kuvugwa henshi byamara gukorwa impunzi zigasahurwa zikirukanwa mu duce bibayemo nyamara iyo ukurikiye usanga haba hari abantu bashinzwe gutegura izo mpuha ngo zigerekwe ku mpunzi bityo ziteshwe umutwe ndetse zisahurwe.

Impunzi zo mu bwoko bw’abahutu, zikorezwa urusyo rw’icyaha cya jenoside naho abatutsi bakagerekwaho icyaha cy’ubujura. Ni muri uru rwego uwitwa Murekezi wakoreraga Malawi yazanywe i Kigli ashimuswe avanywe muri gereza ya Malawi kandi itegeko basinyanye na Leta y’u Rwanda ryarasinywe Murekezi afunze.

Diaspora-nyarwanda muri Malawi uzayisangamo abanyarwanda bo mu ngeri zikurikira:

1.Abacuruzi bakoresha ibya ngombwa by’u Rwanda;

2.Abanyarwanda bakora mu miryango mpuzamahanga ikorera muri Malawi;

3.Bamwe mu mpunzi bafite ibya ngombwa by’ubuhunzi bahawe na Malawi. Muri bo uzasanga batunze na pasiporo y’u Rwanda. Ibi bikaba bihabanye n’amategeko agenga impunzi.

4.Abanyamadini barimo abapadiri n’abapasitoro. Aba bose,uzasanga abenshi ari abasirikari n’abaporisi ndetse n’abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda cyangwa abasiviri bahawe imyitozo ihambaye yo kuneka no kwica.

Mu kazi bakora, harimo kwigarurira bamwe mu bagize inzego z’umutekano za Malawi, baziha ruswa; guteranya abaturage ba Malawi n’impunzi z’abanyarwanda.

Bimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bagezeho byo mu minsi ya vuba:

1.Kwica barashe impunzi y’umunyarwanda witwaga Jerôme w’umurokore wabaga i Lilongwe 

2.Kwica Gasana wigeze kuyobora iyi Diaspora, yamara kurambirwa ibikorwa by’ubwicanyi bakoraga agashaka kwitandukanya nabo.

3.Kwica umusore w’impunzi watwaga Mundere bamuziza kuba yari umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe. Aha twakwibutsa ko Police ya Malawi, yavuze ko ariyo yarashe uyu musore ngo kubera kumukekaho ubujura. Nyamara ababonye umurambo we, bavuga ko basanze nta gikomere cy’isasu babonye ko ahubwo basanze yarateraguwe ibyuma ahantu henshi ndetse ko banamwokeje ku gitsina bakoresheje ipasi. Bigaragara rero ko Mundere yishwe n’abicanyi ba Kagame Paul, barangiza bagaha ruswa polisi ya Malawi kugira yigerekeho icyaha, itangaza amakuru atari ukuri.

4.Igikorwa giteye isoni kigayisha kandi kigatesha agaciro ubusugire bw’inzego z’ubutegetsi bwa Leta ya Malawi ni uburyo uriya mugabo Murekezi Vincent navuze wazanywe muri runo Rwanda, yaravanywe muri gereza ya Maula, mu murwa mukuru Lilongwe, saa munani z’ijoro mu buryo bwa kijura, bugacya yagejejwe i Kigali, nta muntu n’umwe urabutswe, haba abo mu muryango we, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyangwa abanyamakuru. Kandi nk’uko nabivuze amasezerano yo guhana abakoze ibyaha hagati ya Malawi n’u Rwanda yashyizweho umukono Murekezi yararangije gukatirwa bivuze ko atamurebaga.

Muri iyi minsi, amakuru arimo gucicikana  mu mpuzi aravuga ko inzeppo zishinzwe iperereza na Diaspora bamaze kugeza ku nzego za Malawi bakorana nazo mu buryo bufefetse urutonde rw’abanyarwanda 47 bagomba gushimutwa bakajyanwa mu Rwanda.

Aya makuru akaba ateye impungenge zikomeye impunzi z’abanyarwanda ziri muri kiriya gihugu, zikaba zitakizeye umutekano zari zihafite. Bikaba bigiye kumera nka Uganda aho impunzi zagiye zishimutwa n’inzego za Kagame zakoranaga na bamwe mu ba police ba Uganda ndetse harimo umukuru wabo ari nabyo arimo kuzira.

Izi mpunzi zikaba zibaza niba Malawi itagiye kuba nk’imwe mu ntara zigize u Rwanda, kuko inzego z’ubutasi z’u Rwanda, zirimo kuhakorera icyo zishatse n’igihe zishakiye. Ibi kandi bikaba bishimangirwa n’abakuru ba Diaspora nyarwanda muri Malawi aho bagenda batera ubwoba impunzi z’abanyarwanda nyazo bazumvisha ko Leta ya Malawi ibashyigikiye muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ndabona ko Malawi muri iyi Minsi iza kumera nka Uganda nyine nk’uko nigeze kubikomozaho ubwo igipolisi cy’iki gihugu cyari kiyobowe na Kale Kayihura. Buri wese, azi ko muri icyo gihe abanyarwanda benshi bari barahungiye Uganda benshi bishwe abandi bagashimutwa bagasubizwa mu Rwanda. Aho Perezida Museveni wa Uganda akangukiye yasanze ibintu bigeze iwa Ndabaga.Muri iyi minsi akaba ahanganye n’ikibazo kitamworoheye cyo guhandura ivunja (guhiga maneko za Paul Kagame). Aha twakwibutsa ko Perezida Museveni haburaga gato agasanga Kagame yamukoreye “Coup d’Etat” nk’ibyo yari agiye gukorera Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza,ku wa 13/05/2015.

Nyamara inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zarinjiriye z’umutekano z’u Burundi, ubutegetsi bubirebera bugira ngo nta ngaruka bizabagiraho.

Ba nyamalawi, nimudakanguka hakiri kare muzisama mwasandaye. Muzasanga mwaratanze igihugu cyanyu mubyita imikino.

Muri iyi minsi usanga abanyamalawi mu nzego zinyuranye mwirirwa mwogeza Kagame nk’aho abanyarwanda bamuhunze bivanye amata mu kanwa. Siko bimeze. Iyaba mwari muzi ko ibishashagirana byose atari Zahabu. Ariya mazu babashukisha mu mashusho muramutse mugiye mu baturage b’abanyarwanda nibwo mwamenya aho ukuri guherereye mwakumirwa. Bababwirira ishavu n’agahinda baterwa n’inzara, igwingira, bwaki n’amavunja birimo kubayogoza kandi bitarigeze bibaho muri Leta zabanjirije iya Paul Kagame. Muramutse mubashije gusobanukirwa akababaro abanyarwanda bose, baba abari imbere mu Rwanda n’ababa mu bihugu bahungiyemo baterwa no kutisanzura kutishyira ngo bizane, kuniganwa ijambo..mwamenya ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera. Nibura muri Malawi ubutabera burigenga, umunyamalawi arishyira akizana. Murebe ukuntu muri iyi minsi buri munyamalawi agaragaza ishyaka azashyigikira mu  matora mugiye kuzakora muri aya mezi ari imbere, nta mpungenge z’umutekano afite. Umunyarwanda ugaragaje ko ashyigikiye irindi shyaka ritari FPR na Kagame waryo, igihembo cye ni urupfu.

Mu gusoza, nagiraga ngo nisabire Leta ya Malawi ibintu bikurikira:

-Leta ikwiye kwita birushijeho ku mutekano w’impunzi z’abanyarwanda zayihungiyeho kuko biri mu masezerano agenga impunzi. Naho kuvuga ngo umuntu uzajya ahunga u Rwanda muzajya mubanza mubaze Leta ya Kigali kandi ariyo ahunze mwumva koko hari icyamugirira akamaro bamuvugira usibye kuvuga ngo nagaruke mu Rwanda??

-Leta ikwiye gutandukanya impunzi nyazo z’abanyarwanda n’izitari impunzi, ahubwo ziyoberanya ziyita zo kugirango zishobore guhohotera impunzi z’ukuri.

-Leta ya Malawi yari ikwiye kwitondera amasezerano igirana na Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame nk’uko ibindi bihugu nka Mozambique yanze guhita isinyana na Leta amasezerano nk’ayo nyuma yo gutahura umugambi wihishe inyuma, kuko ishobora kuzisanga yaguye mu mutego mutindi ushobora kuzayishibukana mu bihe bya vuba biri imbere.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali

1 COMMENT

  1. Ibi ni ukuri. Gusabyagombye gushyirwa mu rulimi rubugwa muri Malawi( ikichewa) ndetse no mu cyongereza maze bigakwirakwizwa mu binyamakuru byo muri Malawi. Kuko bigenewe igihugu cya Malawi. Kuburira abategetsi. Kdi n’abanyarwanda b’impunzi batiye hirya no hano muri SADEC bagakanguka.

Comments are closed.